skol
fortebet

Umuyobozi wungirije wa RGB yatawe muri yombi

Yanditswe: Sunday 22, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

RIB yataye muri yombi Dr Nibishaka Emmanuel,umuyobozi wungiririje w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) akurikiranweho ibyaha by’ubwambuzi bushukana no gukoresha inyandiko mpimbano.
Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe dosiye ye iri gukorwa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Umuvugizi wa RIB, Dr.Murangira B.Thierry yatangaje ko Dr Nibishaka yarezwe n’abantu batandukanye, ko yagiye abaka amafaranga abizeza kubashakira visa zo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, (...)

Sponsored Ad

RIB yataye muri yombi Dr Nibishaka Emmanuel,umuyobozi wungiririje w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) akurikiranweho ibyaha by’ubwambuzi bushukana no gukoresha inyandiko mpimbano.

Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe dosiye ye iri gukorwa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr.Murangira B.Thierry yatangaje ko Dr Nibishaka yarezwe n’abantu batandukanye, ko yagiye abaka amafaranga abizeza kubashakira visa zo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yarangiza ntazibashakire ndetse ntabasubize n’amafaranga yabo, iperereza rirakomeje.

Umuvugizi wa RIB yatangarije RBA ko tariki 21 Gicurasi aribwo RIB yafashe ifunga Dr Nibishaka Emmanuel akurikiranwheo ibyaha by’ubwambuzi bushukana no gukoresha inyandiko mpimbano.

Dr Nibishaka yari amaze imyaka hafi itatu ari Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RGB.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa