skol
fortebet

Undi musore yiyahuriye ku nyubako y’Inkundamahoro ahita ahasiga ubuzima

Yanditswe: Wednesday 08, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umusore witwa Nzabandora Issa w’imyaka 32 y’amavuko yiyahuriye mu igorofa y’Ubucuruzi ya Inkundamahoro iherereye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.
Ahagana saa Yine z’ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 6 Ukuboza 2021, nibwo uyu musore uvuka mu Karere ka Karongi yiyahuye asimbutse mu igorofa ya 5 ahita yitaba Imana.
Ubuyobozi bwa Inkundamahoro bwabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu musore yari afite umugambi wo kwiyahura kubera ko yavuye mu kabari gaherereye muri iyi nyubako mu (...)

Sponsored Ad

Umusore witwa Nzabandora Issa w’imyaka 32 y’amavuko yiyahuriye mu igorofa y’Ubucuruzi ya Inkundamahoro iherereye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.

Ahagana saa Yine z’ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 6 Ukuboza 2021, nibwo uyu musore uvuka mu Karere ka Karongi yiyahuye asimbutse mu igorofa ya 5 ahita yitaba Imana.

Ubuyobozi bwa Inkundamahoro bwabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu musore yari afite umugambi wo kwiyahura kubera ko yavuye mu kabari gaherereye muri iyi nyubako mu igorofa ya gatanu ahita asimbuka.

Umuyobozi wa Inkundamahoro, Niyonshuti Rwamo Emile yagize ati “ Byabaye ahagana saa Yine z’ijoro ariko asa nk’aho ari cyo cyari kimuzanye kuko yari arimo kunywa inzoga mu kabari asohoka yiruka ahita asimbuka avuye mu igorofa rya gatanu.”

Yakomeje avuga ko uyu muntu ari uwa kane wiyahuriye muri iyi nyubaka kuva umwaka wa 2021 watangira.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Polisi biherereye Kacyiru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa