skol
fortebet

Wa mukobwa waburiwe irengero yenda kuba umubikira yabonetse

Yanditswe: Thursday 12, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko umukobwa witeguraga kuba umubikira umaze iminsi itatu aburiwe irengero,ubu yabonetse.
Umukobwa witwa Furaha Florence Drava w’imyaka 25 y’amavuko ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wabaga mu kigo cy’Ababikira giherereye mu Kagari ka Ruhembe mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma, yabuze nyuma y’uko asize yanditse ibaruwa asezera bagenzi be.
Tariki 08 Gicurasi 2022,nibwo Furaha Florence Drava, yanditse ibaruwa ashimira umuryango (...)

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko umukobwa witeguraga kuba umubikira umaze iminsi itatu aburiwe irengero,ubu yabonetse.

Umukobwa witwa Furaha Florence Drava w’imyaka 25 y’amavuko ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wabaga mu kigo cy’Ababikira giherereye mu Kagari ka Ruhembe mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma, yabuze nyuma y’uko asize yanditse ibaruwa asezera bagenzi be.

Tariki 08 Gicurasi 2022,nibwo Furaha Florence Drava, yanditse ibaruwa ashimira umuryango w’ababikira witwa Religieuses de l’Instruction Chretienne, uburyo yabanye na bagenzi be mu kigo.

Ati “By’umwihariko uburezi nahigiye ndetse n’ibindi byose nahungukiye, ndashimira buri wese bavandimwe banjye mpereye ku muyobozi mukuru w’Intara ndetse n’abandi babikira bose.”

Yakomeje abiseguraho ko atabashije gukomezanya na bo urugendo rwo kwiha Imana akaba ahisemo kubatoroka ku bushake bwe.

Ati “Bavandimwe banjye mbasabye kutazirirwa munshakisha kuko ntatakaye ahubwo ngiye kubaho ubundi buzima nk’igitekerezo gishya cyanjemo cyatumye Imana itanyemerera gukomeza ahubwo ikanyereka ubundi buzima n’amateka.”

Mu kiganiro Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yahaye UMUSEKE,yavuze ko uyu mukobwa yabonetse.

Ati “Arahari nta kibazo. Yishyikirije RIB ya Kigali niho ari turi kubikurikirana.”

Mushimiyimana Beatha uyobora uyu muryango w’Ababikira uyu mukobwa yabagamo, yitabaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha Station ya Zaza, amenyesha ibura ry’uyu mukobwa, wabuze mu gitondo cyo ku ya 08 Gicurasi, 2022 ahagana saa mbiri 08:00 a.m.

Ibitekerezo

  • Muzatubwire rwose impamvu uyu mukobwa yavuye Aho yabarizwaga,njye mfite amatsiko yo kubimenya wasanga n’abandi bafite amatsiko nk’ayo mfite ,Kandi ndabashimira kudahwema kutugezaho amakuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa