skol
fortebet

Amerika yasabye Nigeria kongera ingamba zo kurinda abakirisitu no kurwanya ubushimusi

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Thursday 16, Jul 2026

Amerika yasabye Nigeria kongera ingamba zo kurinda abakirisitu no kurwanya ubushimusi

Sponsored Ad

skol

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye Guverinoma ya Nigeria kwihutisha gahunda zo kongera ingamba zo kurinda abakirisitu bakomeje kugabwaho ibitero, no kubohora imbohe z’abaturage zashimuswe n’imitwe yitwaje intwaro n’amabandi.

Ibi byagarusweho n’Umunyamabanga Wungirije wa Leta ya Amerika Frank Garcia ubwo yari mu ruzinduko yagiriye i Abuja muri Nigeria mu biganiro yagiranye n’abayobozi ba guverinoma y’icyo gihugu.

Mu bagiranye ibiganiro harimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Nigeria Amb. Sola Enikanolaiye, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Nigeria Gen. Olufemi Oluyede, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Prince Lateef Fagbemi, Minisitiri w’Itumanaho, Ikoranabuhanga n’Ubukungu bushingiye ku Ikoranabuhanga, Bosun Tijani, ndetse n’Umujyanama wa Perezida mu by’Umutekano w’icyo gihugu Nuhu Ribadu.

Umunyamabanga Wungirije wa Leta ya Amerika Frank Garcia yavuze ko igihe kigeze ngo Nigeria ihe umwanya n’imbaraga ikibazo cy’abakirisitu bagikomeje kugabwaho ibitero n’imitwe yitwaje intwaro no kwihutira kubohora imbohe z’abaturage bagiye bashimutwa n’amabandi mu bihe bitandukanye.

Uyu muyobozi yavuze ko nubwo hari intambwe Nigeria imaze gutera mu kurwanya iyicwa ry’abakirisitu bazizwa ukwemera kwabo, hakiri urugendo runini kugira ngo ubwo bwicanyi bucike burundu ndetse n’ibikorwa by’ubushimusi birangire.

Yasabye kandi Nigeria gushyira mu nkiko no kuburanisha abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro bafatwa kugira ngo bakatirwe ibihano bibakwiriye, ndetse binabere urugero bagenzi babo.

Ibi bibaye mu gihe muri icyo gihugu abatavuga rumwe na Leta ya Perezida Bola Tinubu bakomeje kumushinja gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo Boko Haram, bavuga ko ari yo mpamvu uwo mutwe utajya uhagarika ibikorwa byawo byo gushimuta no kwica abaturage, uretse ko mu bavuze ibyo kugeza ubu hamaze gutabwa muri yombi abarenga 12, nk’uko Naija News ikorera muri icyo gihugu yabitangaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa