Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko igiye guhagarika inkunga y’amafaranga yahaga Afurika y’Epfo mu bikorwa byo kurwanya ikwirakwira ry’agakoko gatera SIDA.
Afurika y’Epfo ni cyo gihugu gifite umubare munini kurusha ibindi ku isi w’abantu babana n’agakoko gatera SIDA, aho abarenga miliyoni umunani bafite iyo virusi.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika isa n’igaragaza ko iki cyemezo gishobora kuba gifitanye isano n’ibyo Amerika ishinja Afurika y’Epfo, birimo kunanirwa kurengera inyungu z’Abanyafurika y’Epfo b’abazungu bo mu bwoko bw’Afrikaner. Ibyo birego ariko Leta ya Afurika y’Epfo ikomeje kubihakana yivuye inyuma.
Ku ruhande rwayo, Minisiteri y’ubuzima ya Afurika y’Epfo yavuze ko nubwo itaragezwaho ku mugaragaro iki cyemezo, yari isanzwe imaze igihe itegura uburyo bwo kwigira no kudashingira ku nkunga z’amahanga.
Kugeza mu mwaka wa 2025, Amerika yahaga Afurika y’Epfo inkunga igera kuri miliyoni 400 z’amadolari buri mwaka, binyuze muri gahunda ya PEPFAR (President’s Emergency Plan for AIDS Relief), mu rwego rwo gufasha iki gihugu guhangana na SIDA.
Icyakora, kuva Perezida Donald Trump yatangira manda ye ya kabiri, umubano hagati ya Amerika na Afurika y’Epfo watangiye kuzamo agatotsi.
Trump akimara gusubira ku butegetsi, yashyizeho iteka rivuga ko amategeko ya Afurika y’Epfo atubahiriza uburinganire, kandi ko ateza akarengane n’urugomo bikorerwa “abahinzi b’abazungu bicwa bazira ubwoko bwabo”.
Leta ya Afurika y’Epfo yo yahakanye ibyo birego, ivuga ko politiki yayo ya Black Economic Empowerment (BEE) igamije gufasha Abirabura kuzamuka mu bukungu no kugabanya ubusumbane bwatewe n’ubutegetsi bw’ivanguramoko bwa apartheid bwahoze muri icyo gihugu.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *