Leta ya Ghana yemeye icyifuzo cyo kongera igihe cya manda ya Perezida ikava ku myaka ine ikagera kuri itanu, ndetse yemera kugabanya imyaka mike itagibwa munsi ku muntu ushaka kwiyamamariza kuyobora igihugu ikava kuri 40 ikagera kuri 35.
Minisitiri w’Ubutabera wa Ghana, Dominic Ayine, ni we watangaje ko Leta yemeye bimwe mu byifuzo byatanzwe na komisiyo yashyizweho na Perezida John Dramani Mahama kugira ngo isuzume ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ry’iki gihugu ryo mu 1992.
Iyo komisiyo yari yashyizweho umwaka ushize, isuzuma ingingo zitandukanye zigize Itegeko Nshinga, itanga ibyifuzo bigamije kunoza imiyoborere y’igihugu. Bimwe muri ibyo byifuzo byaje kwemerwa na Guverinoma.
Minisitiri Ayine yavuze ko kongera igihe cya manda ya Perezida bizaha ubuyobozi umwanya uhagije wo gushyira mu bikorwa gahunda zabwo, kuko hari igihe kinini gitakara mu gihe cyo guhererekanya ububasha no gutegura amatora.
Ati “Amezi ya mbere ya buri butegetsi amara menshi mu bikorwa byo guhererekanya ububasha, mu gihe umwaka wa nyuma ahanini uba ugizwe n’ibikorwa by’amatora.”
Uretse manda ya Perezida, Leta ya Ghana yanemeje ko manda y’Abadepite na yo izongerwa kugira ngo ijyane n’igihe gishya cya manda y’Umukuru w’Igihugu.
Ku bijyanye n’imyaka umuntu agomba kuba afite kugira ngo yiyamamaze ku mwanya wa Perezida, komisiyo yari yasabye ko igabanywa ikava kuri 40 ikagera kuri 30. Gusa Guverinoma yahisemo ko iba imyaka 35 aho kuba 30 nk’uko byari byasabwe.
Ibi bivuze ko Umunya-Ghana uri munsi y’imyaka 35 atazemererwa kwiyamamariza kuyobora igihugu, mu gihe abamaze kuyuzuza bazaba bujuje iki cyangombwa.
Guverinoma kandi yemeye ko amatora ya Perezida azajya aba mu cyumweru cya mbere cy’Ugushyingo, kugira ngo habeho igihe gihagije hagati y’umunsi w’amatora n’umuhango wo kurahira uteganyijwe ku wa 7 Mutarama.
Biteganyijwe ko hazashyirwaho indi komisiyo izategura imishinga ibiri y’amategeko ahindura Itegeko Nshinga, ikaba igomba kuba yarangiye bitarenze Ukwakira 2026.
Icyakora, impinduka zijyanye n’igihe cya manda ya Perezida zigomba kubanza kwemezwa na kamarampaka k urwego rw’igihugu iteganyijwe mu 2027. Kugira ngo izo mpinduka zemezwe, nibura 40% by’abatora bagomba kwitabira amatora ya kamarampaka, naho 75% by’abayitabiriye bakazemeza.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *