skol
fortebet

Umwuka mubi hagati ya Ghana na Afurika y’Epfo ukomeje gufata indi ntera

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Wednesday 08, Jul 2026

Umwuka mubi hagati ya Ghana na Afurika y'Epfo ukomeje gufata indi ntera

Sponsored Ad

skol

Ghana yasubitse uruzinduko rwa Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, kubera ibibazo by’imyigaragambyo yamaganaga abanyamahanga yabereye muri Afurika y’Epfo, igatuma Abanye-Ghana babarirwa mu magana basubizwa mu gihugu cyabo.

Ramaphosa yari amaze igihe ateganya gusura Ghana mu cyumweru cya mbere cya Kanama, kandi hari icyizere ko urwo ruzinduko rwari gufasha kugabanya umwuka mubi wari umaze igihe hagati y’ibihugu byombi.

Ariko benshi muri Ghana batinyaga ko kuhagera kwe kwateza imyigaragambyo ikomeye muri icyo gihugu.

Ku wa 7 Nyakanga 2026, Umuvugizi wa Guverinoma ya Ghana, Felix Kwakye Ofosu, yabwiye BBC ko urwo ruzinduko rutazaba muri iki gihe.

Yagize ati “Twaboherereje ubutumwa tubamenyesha ko byaba byiza gusubika uruzinduko kubera uko ibintu bihagaze muri iki gihe ku bijyanye n’ikibazo cyo kwibasira abanyamahanga.”

Afurika y’Epfo yagerageje kugabanya uburemere bw’iki kibazo, aho Umuvugizi wa Perezida, Vincent Magwenya, yabwiye BBC ko igihugu cye kigifite ubushake budahinduka bwo gukomeza ubufatanye hagati y’ibihugu by’ibivandimwe no guteza imbere gahunda ya Afurika.

Yagize ati “Ibihugu byombi bizakomeza kugirana ibiganiro binyuze mu nzira za dipolomasi kugira ngo hamenyekane itariki ihuriweho na bose.”

Yongeyeho ko urwo ruzinduko atari urw’umukuru w’igihugu, nk’uko abayobozi ba Ghana bari babivuze, ahubwo ko ari inama ya gatatu mu ruhererekane rw’ibiganiro by’ibihugu byombi.

Umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi warushijeho kwiyongera nyuma y’uko amashusho ya Emmanuel Asamoah, umusore w’Umunye-Ghana uba muri Afurika y’Epfo, akwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, aho yari ahanganye n’abantu bamubwira ngo asubire gukemura ibibazo byo mu gihugu cye.

Kuva icyo gihe Ghana yacyuye abaturage bayo barenga 900 bari muri Afurika y’Epfo, mu gihe biteganyijwe ko abandi barenga 900 bazacyurwa mu byumweru bitaha.

Ibindi bihugu bya Afurika birimo Nigeria, Malawi na Kenya na byo byagiye bicyura abaturage babyo bari muri Afurika y’Epfo kubera imyigaragambyo ikomeje kwibasira abanyamahanga.

Amwe mu matsinda yari yahaye abimukira badafite ibyangombwa itariki ya 30 Kamena yo kuba bavuye muri icyo gihugu, kandi kugeza ubu abagera ku 25.000 bamaze gusubizwa iwabo.

Ramaphosa yavuze ko abantu bafite uburenganzira bwo kwigaragambya igihe cyose babikora mu mahoro. Yavuze kandi ko azakomeza gushyira imbaraga mu gukemura ikibazo cy’abimukira binjira cyangwa baba muri icyo gihugu mu buryo butemewe.

Impaka hagati y’ibihugu byombi zakomeye cyane mu cyumweru gishize ubwo Ghana yamaganaga urupfu rwa Bahiru Isak, Umunye-Ghana w’imyaka 40 wari utuye mu gace ka Khayelitsha muri Cape Town, muri Afurika y’Epfo.

Abayobozi ba Ghana bavuze ko yishwe ubwo imyigaragambyo yamaganaga abimukira yabaga ku wa 30 Kamena.

Abayobozi ba Afurika y’Epfo bavuga ko nta rupfu nk’urwo rwabayeho, ko Umunye-Ghana umwe rukumbi wapfuye ari Kwabena Boagen w’imyaka 35, kandi ko urupfu rwe rutari rufitanye isano n’imyigaragambyo.

Minisitiri w’Ubutabera wa Afurika y’Epfo yashinje Ghana gukwirakwiza “amakuru y’ibinyoma kuri Afurika y’Epfo ku bijyanye n’ibikorwa byo guhangana n’abimukira badafite ibyangombwa.”

Hari kandi ikibazo cy’amategeko kiri hagati ya Ghana na Afurika y’Epfo, Accra ivuga ko benshi mu Banye-Ghana baba muri Afurika y’Epfo bafite ibyangombwa bibemerera kuhaba, ariko Pretoria yo ntibibona uko. Nta gihugu na kimwe cyatanze ibimenyetso bishyigikira ibyo kivuga.

Muri Gicurasi, Ghana yajyanye ikibazo cyo kwibasira umunyamahanga rukomeje kugaragara muri Afurika y’Epfo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), isaba ko hagira igikorwa ndetse hakoherezwa itsinda ryo gukora iperereza ku bitero bikorerwa abanyamahanga, kuko bivugwa ko bihabanye n’amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika.

Urwango no kwibasira abanyamahanga si ikibazo gishya muri Afurika y’Epfo, aho bamwe mu baturage bashinja abanyamahanga kuba intandaro y’ubushomeri n’ibyaha bigaragara muri iki gihugu.

Ariko abaturage benshi bo mu bindi bihugu bya Afurika basaba abirabura bo muri Afurika y’Epfo kutibagirwa inkunga n’ubufatanye bahawe n’abandi Banyafurika mu gihe cy’urugamba rwo kurwanya ‘apartheid’, kugeza ubwo Afurika y’Epfo yahindutse igihugu kigendera kuri demokarasi ishingiye ku moko atandukanye nk’uko bimeze uyu munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa