Abasore bakunda kugira impungenge iyo boherereje ubutumwa umukobwa bakunda ntabasubize. Ikintu cya mbere gihita kiza mu mutwe ni ukuvuga uti: “Birashoboka ko atankunda.” Ariko hari impamvu nyinshi zishobora gutuma atagusubiza ubutumwa.
Dore zimwe muri zo:
BIRASHOBOKA KO ASHAKA KWIGIRA NK’UTABONWA NA BURI WESE
Hari abakobwa bakunda ko abasore babirukaho; bibaha kumva bafite agaciro no kubona ko hari ubashaka cyane. Ntibikwiye kubanenga kuko buri mukobwa akenera kumva ko yitabwaho kandi ahabwa agaciro n’abasore. Iyo myitwarire yo kwigira nk’utabonwa byoroshye ntabwo izashira vuba.
BIRASHOBOKA KO ATAGUKUNDA
Iyi iroroshye kubyumva. Niba atagukunda, ashobora kutagusubiza ubutumwa, kandi nta gitangaje kirimo. Kandi rwose, niba atagukunda, ushobora no kutifuza ko agusubiza kuko ubutumwa bwe bushobora kutagushimisha.
BIRASHOBOKA KO ATARI UMUNTU UKUNDA KOHEREREZANYA UBUTUMWA
Ibi na byo bishoboka. Muri iki gihe abantu bose ntibakunda kwandikirana ubutumwa nk’uko byahoze, cyane cyane kubera imbuga nkoranyambaga. Bavandimwe rero, mujye mwihangana; bishobora kuba ari yo mpamvu.
BIRASHOBOKA KO YIBAGIWE KUGUSUBIZA
Hari abantu batabona ko gusubiza ubutumwa ari ikintu gikomeye keretse babisabwe by’umwihariko. Ashobora kuba yarasomye ubutumwa bwawe, bukamushimisha ndetse akanaseka, ariko nyuma akibagirwa kugusubiza.
MU BISEKEJEHO GATO; BIRASHOBOKA KO ATARI AFITE UNITS CYANGWA KO ATAKUNZE UBUTUMWA BWAWE… CYANGWA SE…
Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umukobwa atagusubiza ubutumwa, basore rero mujye mugabanya guhangayika. Hari igihe ashobora kuba agukunda koko.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *