skol
fortebet

Bimwe mu bintu bishobora kukwereka umukobwa utazubaka urugo ngo rukomere

Yanditswe: Tuesday 03, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Hari ingeso zimwe na zimwe zishobora kukwereka niba umukobwa mukundana yakubaka urugo rugakomera cyangwa ari bimwe byo kurumaramo ukwe mugasenya bikagufasha kugira amahitamo ahamye kandi atazagutera kwicuza.

Sponsored Ad

Zimwe mu ngeso zikomeye umukobwa ashobora kugira kubaka urugo bikagorana

1. Gufuha cyane

Baravuga ngo umuntu wese ukunda uramufuhira ariko hari igihe ibintu biba bikabije kuburyo bigoye kubyihanganira cyane kumuntu udafite icyo yishinza. Niba umugore wawe abagore bose kuri we ababona nkaba mukeba, Muri kugendana umukobwa mwiza utambutse wese ukifuza gufunga amaso kugira ngo atagira ibyo akubwira, kugucunga cyane kuburyo agushyiraho nabagucunga biragoye ko uwo mugore yakubaka urugo rugakomera.

2. Ukunda ibintu

Abantu bose bakunda ibintu ariko uburyo babikundamo buratandukanye kuko hari abakabya kuburyo bigaragara nk’ubugugu cyangwa se ubusambo, umuntu umeze gutyo biragoye ko yakubaka urugo niyo yarwubaka rwaba urwanyu mwenyine kandi namwe mutishimye.

Ikindi kandi bene nkuwo iyo ushishoje neza hari igihe aza akurikiye ibyo ufite nta rukundo ruhari, rero iyo bimeze gutyo biroroshye gusenya kuko igihe ibyo yakurikiye bidahari cyangwa atabibonye nkuko yabyifuzaga azagenda.

3. Ugira ishyari

Umugore ugira ishyari biragoye ko yakubaka urugo rugakomera kuko bene nkabo ubuzima bwabo usanga babutwara nkabari mu marushanwa, babugereranya nubwabandi rero umuntu nkuwo biragoye ko wahaza ibyifuzo bye kandi nawe kunyurwa kwe biba bigoye kuko igihe hari icyo wamukoreye usanga ararikiye nibindi.

4.Ukunda rwaserera

Umukobwa ukunda rwaserera uzanasanga akunda film za actions, mu buzima uzasanga afitanye na benshi ibibazo bidashinga, ntaho agera ngo ahave amahoro, ahorana intonganya n’abantu asanze.

Ikindi uzasanga ari umuhanga mu kubara inkuru.Kuri we ubuzima bwe ni film kandi akaba ariwe ‘type’ (acteur principale). Niba ukunda umutuzo wawe hunga mwihorere witereta bene uyu mukobwa.

5. Umuntu uziko azi ibintu

Biragoye ko umukobwa umeze gutya ashobora kubaka kuko kuri we ahora mukuri kandi ntagirwa inama niyo hari ugerageje kumubwira birangira hajemo intongonya, ntago ajya abasha guca bugufi, niba wifuza umugore wo kubaka gendera kure umukobwa umeze gutya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa