skol
fortebet

Congo:Umusaza w’imyaka 88 n’umugore we w’imyaka 22 bahishuye iby’urukundo rwabo n’uko bitegura kwibaruka

Yanditswe: Monday 08, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu Ntara ya Kivu y’Epfo mu gace ka Mudaka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa umukobwa w’imyaka 22 y’amavuko uri mu rukundo n’umukambwe w’imyaka 88 banitegura kwibaruka umwana wabo.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru gikorera kuri YouTube kizwi nka Afrimax English, cyasuye iyi couple y’umusaza w’imyaka 88 n’umugore we w’imyaka 22, cyabasanze aho batuye, bigaragara ko urukundo ari cheri chouchou.

Ni umuryango ukiri mushya wa Chibalonza na Kasher Alphonse barutanwa imyaka 66 ariko bikaba bitarababujije kwikundanira urudashira.

Mu kiganiro bagiranya na Afrimax, Alphonse avuga ko we n’umugore we bakundana urukundo ruzira imbereka.


Umugore we wa mbere amaze imyaka yitabye Imana aho yazize izabukuru, akaba yarahise yicudikira n’uyu mukobwa abereye sekuru ndetse bakaza kwemeranya kwibanira.

Alphonse yashyingiwe bwa mbere mu 1954 ubwo yari afite imyaka 24, abyara abana barindwi ariko bose bakaba baravuye mu rugo batakibana na we.

Avuga ko yahuye na Chibalonza agifite imyaka 20 y’amavuko akamwemerera kuzamubera umugore, na we akumva biramunyuze.

Ati “Ntabwo turashyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko ariko twakoze ubukwe bwo muri gakondo yacu. Najyanye ikibindi cy’inzoga ndetse n’ihene mu muryango we.”

Gusa ngo atewe impungenge no kuba adafite amafaranga yo kugura ikibanza yazubakiramo inzu umugore we kugira ngo azagire ubuzima bwiza afite aho kuba.

Uyu mukobwa Chibalonza avuga ko we n’umugabo we Alphonse bitegura gukora ubukwe igihe azaba amaze kwibaruka.

Benshi mu baturanyi b’uyu muryango bavuga ko uyu musaza yaroze uyu mukobwa kuko batumva ukuntu yaba umugore w’umugabo ufite abana bose bamuruta dore ko imfura y’uyu musaza ifite imyaka 66 mu gihe bucura bwe ifite imyaka 50.

Ibitekerezo

  • NAGOBIKWIYE KUWOMUKOBGA YASHYINGIRANWA NUWOMUGABO DOREKO ARINASEKURUZA WAMAHANGA NDUMUKUNZIWANYU NKA AFRIMAX

    ubwose.amutezeho.iki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa