skol
fortebet

Dore ibimenyetso bishobora kukwereka ko umusore agukunda nyamara atarabikubwira

Yanditswe: Saturday 13, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Bimwe mu bimenyetso bishobora kukwemeza ko umusore yagukunze nyamara atarabikubwira:

Sponsored Ad

1. Ahora iteka ashaka ko muhuza amaso

Iyo umuhungu yakunze umukobwa bahuye bwa mbere, aramwitegereza cyane ngo arebe byibuze ko bahuza amaso kuko na cyo ni kimwe mu bimenyetso byerekana ko akwifuzaho ubushuti.

2.Ntajya yibagirwa utuntu duto duto tukwerekeyeho

Iyo mwahuye inshuro zitari nyinshi mbere, ugasanga arakwibutsa ibintu mwigeze kuganira, ujye umenya ko harimo akantu. Iyo umuhungu agukunda, agutega amatwi akwitayeho kuko ni bwo buryo bumufasha kukumenya neza no kubasha guhuza nawe.

3. Akora uko ashoboye akakwereka ko yitaye ku biganiro mugirana

Iyo umuhungu yagukunze, agerageza kukuvugisha. Hari igihe bitangira ari ikiganiro kidashamaje ariko uko mugenda muganira ni ko mugenda mubona amahirwe yo kurushaho kumenyana. Rimwe na rimwe usanga abahungu bibagora kubona icyo bavuga iyo muganiriye bwa mbere, ariko buhoro buhoro bakagenda binjira mu kiganiro kugira ngo akwereke ko azi gutega amatwi, ijwi naryo rikagenda rihinduka.

3. Muba inshuti magara ku mbuga nkoranyambaga

Abahungu ntabwo bakunda kohereza ubutumwa busaba ubushuti ku mbuga nkoranyambaga iyo mudasanzwe muri inshuti cyangwa mufite ikindi muhuriyeho. Ni yo mpamvu iyo umuhungu akwitayeho, usanga akenshi abinyuza ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo agire icyo akwibwirira, urugero nko gushyira utumenyetso ku mafoto yawe twerekana ko yayakunze kandi agatinda ku byo ushyiraho.

4. Usanga iyo muri kumwe agerageza kugukoraho

Iyo umuhungu agerageza kugukoraho n’iyo bitari ngombwa, akenshi ni bwo buryo nyamukuru bwo kukwereka ko agukunda. Iyo ashaka gushimangira ikintu runaka akubwiye maze akagukora ku kiganza cyangwa akagukozaho ivi atabishaka, urubuga Parade rwemeza ko bene utwo ari utumenyetso tukwereka ko akwiyumvamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa