skol
Kigali
Fortebet

Dore ibimenyetso bishobora kukwereka ko umusore mukundana nta gahunda nzima agufiteho

Amakuru   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 4 July 2022

Rimwe na rimwe usanga abantu bajya mu rukundo ariko nyuma ugasanga baricuza iyo basanze igihe cyose bamaze bari bameze nk’abata igihe ariko hari bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka umuhungu utagufite gahunda bikaba byakurinda kuzicuza umwanya wawe.


Sponsored Ad


Bimwe mu bimenyetso biranga umusore utagufiteho gahunda mu rukundo:

1.Ntiyemera ko imiryango imenya ko mukundana

Umusore utagufiteho gahunda ntashobora kwemera ko imiryango yanyu imenya ibyanyu cyangwa ko hari urukundo mufitanye yaba ab’iwabo cyangwa abo mu muryango wawe niyo hagize ushaka kubereka ko abizi abyamaganira kure akabyihakana, ubundi akajya akubeshya ko aba yanga kwiteza abantu kandi nyamara umusore wagushimye anafite gahunda abiratira imiryango yose ikabimenya.

2.Ntajya akubwira gahunda agufitiye ahazaza

Iyo umuhungu mukundana nta gahunda afite yo kuzagushyira mu rugo, ntushobora kumva yivugisha iby’ahazaza ngo abe yakubwira ibyo ateganya mu minsi iri imbere ngo wumve agushyira mu mishinga afite ahubwo akunda kuvuga ko agukunda gusa nta yindi gahunda ifatika wamwumvana.

3.Ntashobora kukubwira ibyo kubana

Umuhungu udafite gahunda murakundana urukundo rugasagamba, imyaka igashira indi igataha ariko ntube wakumva yivugisha n’umunsi wa rimwe, ibyo kubana cyangwa ngo wumve akubwira ko afite amatsiko yo kukubona uri umugore we mu biganiro mugirana byose, ngo nibura ugire icyizere cy’uko anabiteganya kuri wowe cyangwa afite icyo gitekerezo.

4.Ntashaka kubibwira inshuti ze

Iyo umuhungu abona nta gahunda agufiteho ntaba anashaka ko hagira umenya ibyanyu ku buryo usanga n’ishuti ze adashobora kuzihamiriza ko mukundana cyangwa abantu babazi mwembi, ugasanga abihishahisha akenshi mwaba munari kumwe n’abantu benshi ntakwikoze kandi mwaba mutari kumwe n’abantu akakwereka urukundo rukomeye.

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Dore ibintu bigaragaza ko abashakanye bacana inyuma nabo ubwabo...

Guca inyuma uwo mwashakanye akenshi bivugwa iyo umwe mu bashakanye...
11 August 2022 0

Dore ibintu byagufasha kongera kuryoherwa n’urukundo mu gihe wahemukiwe...

Guhemukirwa mu rukundo ntago bikuraho kuba wakongera kuryoherwa mu rukundo...
10 August 2022 0

Niba wifuza uwo muzabana akaramata menya abantu ukwiye kwitondera

Iyo umuntu ari mu rukundo usanga hari imico abona k’uwo bakundana ariko...
9 August 2022 0

Congo:Umusaza w’imyaka 88 n’umugore we w’imyaka 22 bahishuye iby’urukundo...

Mu Ntara ya Kivu y’Epfo mu gace ka Mudaka muri Repubulika Iharanira...
8 August 2022 1

Dore amwe mu magambo umukobwa yabwira umusore bakundana bikaba byabaviramo...

Amwe mu magambo umukobwa ashobora kubwira umuhungu bari kumwe mu rukundo...
8 August 2022 0

Dore amakosa umusore ashobora gukora mu ntangiro z’urukundo bigatuma...

Amwe mu makosa abasore bakunze gukora mu ntangiro z’urukundo bikaba byatuma...
5 August 2022 0