skol
fortebet

Dore ibintu 10 wakorera umukunzi wawe agahora akwirahira

Yanditswe: Friday 17, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Dore ibintu ushobora gukorera umukunzi wawe kugira ngo ubagarire urukundo rwanyu kandi unamushimishe bityo utavaho witesha amahirwe yo gukunda no gukundwa mu buzima bwawe.

Sponsored Ad

1. Mu gihe uri kumwe n’uwo ukunda, jya ugerageza kumubwira mu ijwi ryoroheje ndetse akenshi nujya kumubwira akantu gasekeje cyangwa se k’ibanga ujye ukoresha kumwongorera, kuko ibi bituma yumva ibizongamubiri n’itandukaniro riri hagati yawe n’abandi.

2. Gerageza kumufata mu kiganza igihe muri kumwe mugendana, ngo kuko ibi bituma akwiyumvamo cyane, akanumva ko utamuri kure.

3 . Niba kandi yagusuye, muhamagare umujyane mu gikoni mutegurane ifunguro.
Urugero nk’umureti, agafiriti, gukaranga ubunyobwa n’ibindi. Ibi rero biramushimisha kabone niyo mwateka ibitaryoshye.

4. Jya ukunda kumuha impano akenshi ndetse wibande kuzihendutse cyane rwose kandi ujye ureba iyo atatekerezaga ko wamuha.

5. Kora ubushakashatsi umenye umwenda akunda muyo ufite hanyuma ube ari wo
wambara kenshi mu gihe muri kumwe.

6 . Numuramutsa, jya umuhobera cyane kandiumwegereye kabone niyo mwaba muherukana vuba.

7. Fata igihe umubwire mutemberane mujye ahantu kure n’amaguru kandi hitaruye nko ku mucanga, mu ishyamba n’ahandi.

8. Jya ukunda kumubwira ko ari we wenyine wifuza kandi utamubeshya.

9 . Kora akantu kerekana ko mukundana igihe muri no mu bantu benshi kuko bituma yumva ko utewe ishema nawe nta soni ufite zo kumwerekana mu ruhame.

10 . Muririmbire kabone nubwo waba udafite ijwi ryiza kuko we biramshimisha kandi bituma umuhora mu ntekerezo kenshi.

Ibitekerezo

  • 11.Iyo urikumwe n’umukunzi wawe unjumwengera cyane cyangwa se umukorakore cyane bituma akwiyumvamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa