skol
fortebet

Dore ibintu 5 umugabo ugukunda by’ukuri adashobora kugukorera

Yanditswe: Monday 20, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri iki gihe biragoye gutandukanya umuntu ugukunda by’ukuri ndetse n’ukubeshya ariko hari ibintu umugabo ugukunda by’ukuri adashobora kugukorera kabone nubwo waba wakoze amakosa akabije.

Sponsored Ad

Bimwe mu bintu abagabo benshi bahurizaho badashobora gukorera abantu bakunda.

1. Ntakwima umwanya

Umugabo cyangwa umusore ugukunda by’ukuri ntabwo azakugira amahitamo yanyuma ahubwo aguha umwanya mu byo akora byose, akakwereka ko aguhozaho umutima.

2.Ntabwo aguhanganisha n’abandi bakobwa

Umugabo cyangwa umusore ugukunda by’ukuri ntabwo azigera agushyira hagati y’abandi bakobwa cyangwa abagore ngo mu muhanganire ahubwo abo bose ahita abashyira ku ruhande akakwereka ko ubarenze kandi ko yamaze kuguhitamo.

3. Ntashobora kuvuga amagambo agusebya

Umugabo cyangwa umusore ugukunda akurwanira ishyaka ntashobora kubwira abantu ibintu bigusebya ahubwo agenda akuvugana neza. Ibi biterwa n’uko aba akwibonamo bityo akumva ko kuba yakuvuga nabi nawe yaba arimo kwisebya.

4.Ntashobora Kuguca intege

Umugabo cyangwa umusore ugukunda nta buryarya aragushyigikira mu nzozi zawe akakwereka ko uzazigeraho igihe zishoboka ntabwo aguca intege. Yitwara igihe cyose nk’umujyanama wawe niyo utamugisha inama we aribwiriza ukajya wumva akugira inama zatuma ubuzima bwawe buba bwiza cyane by’umwihariko ubuzima bwawe bw’ahazaza.

5. Ntabwo yirengagiza ibikubabaje

Umusose cyangwa umugabo ugukunda by’ukuri uzamubwira n’uko akora uko ashoboye akakuba hafi mu bibazo bikugoye kandi mwaba mwagiranye ikibazo akaguha umwanya mugashakira umuti hamwe aho kukireka kidakemutse kandi aziko kikubangamiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa