
Abagabo bakururwa n’ibintu bitandukanye ku bagore hari ubwo bishobora guterwa n’irari cyangwa ari ugukunda byanyabyo, Dore bimwe mu bikunze gukurura abagabo ku bagore.
1. Ubwiza : Ubwiza ni kimwe mu bintu by’ambere bikurura abagabo ku bagore ku buryo bwo hejuru. Ikizakubwira ko ubwiza buri ku isonga, nugera ahantu hari umukobwa mwiza uzasanga abantu bose b’igitsinagabo bifuza kuba bari iruhande rwe.
2. Imiterere : Imiterete ni ikindi kintu gikomeye gikurura abagabo, Iyo umukobwa
ateye neza, rimwe na rimwe afite ikibuno kinini cyangwa amabere manini, ni
kimwe mu bintu bikurura abagabo cyane.
3. Inseko : Hari abagabo bakururwa n’inseko y’umukobwa, ugasanga umukobwa
aseka neza bikaba aribyo byakurura uwo mugabo.
4. Ubwisanzure : Hari abakobwa baba babayeho mu buzima bwo kwisanzura,
ugasanga ni babantu bakunda kugira inkuru nyinshi, guhora baseka ndetse bafite
inshuti nyinshi, rero abo bakobwa nabo bakunze gukurura abagabo kuko hari
abagabo bakunda iyo mico.
5. Ubwitonzi : Hari abagabo bakururwa cyane n’uburyo babona umukobwa runaka
yitonda, uburyo yubaha n’ibindi nkibyo.
6. Imivugire : Amajwi meza y’abakobwa nayo abahesha amahirwe yo gukundwa
n’abagabo kuko hari abagabo bakururwa cyane n’imivugire y’umugore.
7. Ubwenge : Hari abagabo bakunda abakobwa bafite ubwenge, bityo ugasanga
barihebeye babakobwa b’abanyabwenge.
8. Amafaranga : Hari abandi bagabo nabo bakururwa n’amafaranga, akumva ngo
kuko uriya mukobwa afite amafaranga ngomba kumutereta.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *