skol
Kigali

Dore ibintu abantu bakunze kwibeshyaho iyo bari mu rukundo

Amakuru   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 24 June 2022

Urukundo ni rwiza bikaba akarusho ku muntu uzi uburyo akwiye kurwitwaramo rimwe na rimwe hari ibintu byinshi abantu bakunze kwibeshyaho iyo bagiye mu rukundo ariko bikarangira bababaye aho kwishima cyane ko abenshi nta numwe uba ateganya kubabara.


Sponsored Ad


Bimwe mu bintu abantu benshi bakunze kwibeshyaho iyo bari mu rukundo bikarangira basigaye bababaye.

1. Kwibwira ko niba uri mu rukundo uzahorana ibyishimo

Iki ni ikintu usanga abantu benshi bakunze kwibeshyaho aho usanga niba umuntu yagiranye ikibazo n’umukunzi we atangira gutekereza ko nta rukundo amufitiye n’ibindi bitekerezo binyuranye ariko ngo si ukuri kuko ntazibana zidakomanya amahembe, umwe ashobora gukosereza undi ahubwo ikikubwira ko agukunda urw’ukuri ni uko akwihanganira mu makosa nawe ukamwihanganira, mukumvana ndetse mukanababarirana kandi ntimurwarirane inzika.

2.Kwibeshya ko utazigera na rimwe urwanira cyangwa se uharanira kubona uwo ukunda, kwiyumvisha ko uwawe ahari kandi ko uzamubona bitakugoye

Ibi ngo si ukuri kuko kubona umukunzi bisaba n’uruhare rwawe kuko bisaba ko ushakisha umuntu ufite urukundo kandi ariko mukanahuza muri byinshi kugira ngo mubashe gufatanya urugendo rw’urukundo mutanyuranya. Naho niwibwira ko uziyicarira umukunzi nyakuri akakwizanira ngo rwose uzasanga waribeshye cyane.

3.Kwibwira ko niba ugihura n’umuntu, uburyo yakwitwayeho n’imico yakweretse bihita bikwereka ko yagukunda urukundo rw’ukuri cyangwa se ko yakuryarya.

Ibi ngo usanga abantu benshi babyibeshyaho kuko ngo urukundo nyakuri ntushobora kurubona k’umuntu muhuye bwa mbere kuko uko akwiyeretse atari ko ashobora kuba ameze. Ushobora kubona umuntu agufitiye urukundo nyakuri ariko ntubashe guhita ubibona bitewe n’uburyo yarezwe, aho yabaye, uko ateye n’ibindi, hanyuma hakabaho n’abandi usanga bahita bashyuha cyane nyamara ari indyarya cyangwa se bakubeshya bitewe n’inyungu bo bifitiye nyamara urukundo ntarwo.

4.Kumva ko uwo muri kumwe mu rukundo mugomba guhuza imiterere, imyumvire n’ibibashimisha

Ibi ngo usanga benshi babyibeshyaho ariko burya ngo si ko biri kuko uwo mukundana ntabwo aba agomba kuba impanga yawe cyangwa se fotokopi yawe, byanze bikunze hari byinshi uzasanga mudahuriyeho gusa ariko ngo icyo ugomba kumenya ni uko mugomba koroherana no kuzuzanya, mugahurizamo hagati, ibyo utazi neza we ashobora kuba abizi akagufasha, niba afite ibyo akunda atari byo ukunda mugomba gushakisha bimwe na bimwe muhuriraho ubundi umwe akagenda yishimira n’ubuzima bwe bwite akagira ubwigenge.

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble ndikumasabo diogene

    ndabemer cne basaza

    1 week ago

Inzindi nkuru

Dore abantu ukwiye kwitondera niba wifuza umukunzi muzabana...

Bajya bavuga ngo urukundo ni impumyi ariko na none urukundo rutagira...
30 June 2022 0

Dore uburyo bwiza ushobora gusabamo imbabazi umukunzi wawe akakubabarira...

Nkuko bisanzwe kutumvikana mu rukundo n’ibintu bisanzwe cyangwa kuba umuntu...
29 June 2022 0

Dore amagambo buri mugore yishimira kubwirwa n’umugabo we

Ijambo ry’umuntu ni kimwe mu bintu bishobora gukomeza umubano w’abashakanye...
27 June 2022 0

Dore impamvu abana benshi usanga biyumvamo ba Nyina kuruta uko biyumvamo ba...

Abantu benshi bakunze kwibaza impamvu abana benshi usanga biyumvamo ba...
25 June 2022 0

Dore ibintu abantu bakunze kwibeshyaho iyo bari mu rukundo

Urukundo ni rwiza bikaba akarusho ku muntu uzi uburyo akwiye kurwitwaramo...
24 June 2022 1

Dore amagambo umukobwa akwiye kwirinda kubwira umusore bakundana

Ni byiza mu rukundo kwisanzura ndetse mukanabwirana byose ariko hari igihe...
22 June 2022 0