skol
Kigali

Dore ibintu bishobora kukwereka ko uri mu rukundo rw’ikinyoma

Amakuru   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 3 June 2022

Kimwe mu bintu bibabaza cyane ni ukuba uri mu rukundo ariko ugasa nkaho uri wenyine kandi wari uzi ko uri kumwe n’umuntu bikunze kubaho ko umuntu abaho asa n’uri wenyine ariko ntahashe gutshura ikibitera, hari bimwe mu bimenyetso bishobora kugufasha kumenya niba umuntu muri kumwe mu rukundo muhuje icyerekezo cyangwa se akubeshya ukaba uri mu rukundo rw’ikinyoma.


Sponsored Ad


Bimwe mu bintu bishobora u kwereka ko umuntu muri kumwe mu rukundo arimo akubeshya.

1.Ntiyifuza ko muvuga ahazaza ahanyu

Kuganira ku ahazazaha hanyu nta kintu biba bimaze ku muntu utagukunda cyane ko kuri we yaba arimo no guta umwanya nta kintu biba bimufasha.

Umuhungu /umukobwa ugukunda bya nyabyo iyo muri mu rukundo wumva akunze kugira inzozi z’ahazaza hanyu , uko muzabaho , abana muzabyara, uko inzu muzabamo yaba imeze. Utagukunda iyo mushatse kujya muri ibyo biganiro biramubangamira ndetse akagerageza uko ashoboye kugira ngo ibiganiro bihinduke.

2. Kukugereranya

Umukobwa cyangwa umuhungu utagukunda uzasanga kenshi akugereranya n’uwo bahoze bakundana cyangwa na none ugasanga akugereranya n’abandi bahungu/bakobwa kandi ukumva abavuga neza kukurusha. Niwumva uwo mukundana akunze kukugereranya n’abandi ni kimwe mu bimenyetso aba aguha bishobora kugufasha guhumuka ukabona ko umuntu muri kumwe atagukunda.

3. Ntaterwa ishema nawe

Umukobwa /umuhungu utagukunda ntashobora gutinyuka kukuvuga mu ruhame, cyangwa ngo atinyuke kukwereka inshuti ze , yewe rimwe na rimwe ntaba ashaka kugendana nawe ku mugaragararo.

4. Ntaguha umwanya

Biragoye ko umuntu ugukunda akuburira umwanya uretse kuba wowe waba umukeneye umuntu ugukunda nawe yifuza kukubona cyangwa se yishimira kumarana umwanya nawe.

Uzasanga kenshi umukobwa cyangwa umuhungu mukundana ataguha umwanya nk’uko bikwiye , ahora akubwira ko ahuze ku buryo utabasha kumubona uko ubishaka ngo wishimane nawe cyangwa muganire byimbitse ku rukundo rwanyu. ibi nabyo bishobora kugufasha kumenya ko umuntu muri kumwe atagukunda.

5.Kwivumbura cyangwa kwirakaza bihoraho

Iyo umukobwa cyangwa umuhungu atagukunda ikosa rito riba rinini ku buryo utabitekerezaga. Rero umuhungu /umukobwa utagukunda akwivumburaho buri kanya kandi ku bintu bidafatika ku buryo iyo urambirwa vuba uhita umureka.

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Dore impamvu abana benshi usanga biyumvamo ba Nyina kuruta uko biyumvamo ba...

Abantu benshi bakunze kwibaza impamvu abana benshi usanga biyumvamo ba...
25 June 2022 0

Dore ibintu abantu bakunze kwibeshyaho iyo bari mu rukundo

Urukundo ni rwiza bikaba akarusho ku muntu uzi uburyo akwiye kurwitwaramo...
24 June 2022 1

Dore amagambo umukobwa akwiye kwirinda kubwira umusore bakundana

Ni byiza mu rukundo kwisanzura ndetse mukanabwirana byose ariko hari igihe...
22 June 2022 0

Dore ibintu 5 umugabo ugukunda by’ukuri adashobora kugukorera

Kuri iki gihe biragoye gutandukanya umuntu ugukunda by’ukuri ndetse...
20 June 2022 0

Kayonza:Umusore arashinjwa gusambanya umwana yigishaga

Mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mwiri Umusore w’imyaka 23 tatawe muri...
19 June 2022 0

Menya ibintu by’ingenzi wakurikiza ukagira urukundo rwishimye kandi...

Birashoboka ko waba ujya mu rukundo ntirumare kabiri cyangwa se ugasanga...
19 June 2022 0