skol
fortebet

Dore ibintu bishobora kwangiza urukundo gahoro gahoro bikarangira rushize

Yanditswe: Tuesday 05, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu rukundo haba hakwiye kubaho kwitwararika no kumenya inshingsno za buri umwe ariko na none buri wese akiga mugenzi we kuburyo hatabaho kwikubira cyangwa se kubangama kubyo mugenzi wawe adakunda kuko hari utuntu duto twangiza urukundo buke buke kuburyo bishobora kurangira rwa rukundo rushize.

Sponsored Ad

Bimwe mu bintu byangiza urukundo buhoro buhoro kuburyo bishobora gutuma abakundana batandukana batazi uko byagenze.

1. Guhora ubona ibintu nabi

Hari abantu badakunda umuntu uhora abona ko ibintu byose byarangiye. Buri gihe ntugire ikintu ubona mu buryo bwiza, aba akenshi bahora ari ba maganya ntiwakumva aho yashimye ikintu. Iyi myitwarire ntawe uyikunda, ntawifuza kuba iruhande rw’umuntu utagira ijambo ryamutera akanyabugabo. Niba witwara uko umenye ko ufite umwanzi w’urukundo uzarusenya gake gake mu ibanga.

2.Kudafuhira umukunzi wawe

Mu rukundo uba ugomba kwitwara nk’ufite ubutunzi bukomeye kandi ushaka kugumana nabwo bityo ukanyuzamo ugafuhira umukunzi wawe ariko bidakabije. Bituma uwo mukundana yiyumvamo ko agufitiye umumaro kuko kumufuhira bimwereka ko umukeneye. Gusa wibuke ko gufuha birenze ntampamvu nabyo bisenya urukundo. Ugomba kubyitwararika ukamwereka ko umukeneye ariko mu kinyabupfura.

3. Kutamenya gushimira

Ni byiza ko urukundo rwanyu rugira intego yo gukomera no kuramba. Kora uko ushoboye umukunzi wawe abone uburyo umushimira, uburyo kuba ahari ari ingenzi kuri wowe. Niba uri indashima ntazifuza kuhaguma, muhe impamvu ituma ahaba kubwawe.

4. Gushaka ikintu binyuze mu kwirakaza

Bamwe mu bakundana bajya bagira amakosa yo kuba agushakaho ikintu akibyimya ngo uzakimuhe aho kukigusaba. Ese uba wumva bizamutwara imbaraga zingana iki ngo amenye icyo ushaka utigeze uvuga ? Ikiza ni ugutanga ubutumwa bwawe mu kabiganiraho aho guceceka ngo umushyire mu mayira abiri ayoberwe impamvu wacecetse. Ibi bikunze kubaho cyane cyane iyo mwagiranye akabazo umwe agahitamo kwirakaza mu gihe runaka nyamara siko gukemura ikibazo. Uwo ubikorera ageza aho akabirambirwa.

5. Kudohoka ku kwiyitaho

Igihe cyose uri mu rukundo uba ugomba gushyira imbaraga mu kwiyitaho. Niba umuntu agukunze abona umeze neza, ugira isuku, wambara neza, uba ugomba gukomerezaho aho kudohoka ngo wicupize. Uba ugomba kwereka umukunzi wawe ko ufite ubushake bwo gukomeza kuba mwiza umubereye. Bitabaye ibyo, azakuramo ake karenge.

6. Kwitega ibintu bidashoboka

Mu rukundo rwanyu mwikwiha intego zidasobanutse. Iyo zitagezweho kubera ko zidasobanutse bituma mutenguhana bigatuma mutsindwa. Ntawifuza guhora asezeranya ibidasohora, bitanashoboka.

Niba uri mu rukundo menya ko hari abanzi barwo batari rubanda ahubwo bari muri wowe. Kora uko ushoboye ibyo tukubwiye n’ibindi usanzwe uzi ubigendere kure ubone kubaka no gukunda ururamba.

7. Kutemera guhana umwanya

Kuba mu rukundo n’umuntu ntibivuze ngo muhorane buri gihe. Ni ngombwa ko buri wese agira igihe cyo kuba ari wenyine. Muhane umwanya buri umwe ahumeke anitekerezeho ni bura rimwe mu gihe runaka. Wirinde kumva ko niba agusabye kumureka akaba ari wenyine ari uko atakwiyumvamo, ahubwo umureke yisanzure. Guhora mwikubana bisenya urukundo mu ibanga kuko buke buke mugenda muhararukwana ukazisanga ntakidasanzwe akikubonamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa