skol
fortebet

Dore ibintu byagufasha kongera kuryoherwa n’urukundo mu gihe wahemukiwe n’uwo mwakundanaga

Yanditswe: Wednesday 10, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Guhemukirwa mu rukundo ntago bikuraho kuba wakongera kuryoherwa mu rukundo mu gihe hari ibyo wakurikije ndetse ukagira nibyo wirinda.

Sponsored Ad

Bimwe mu bintu bishobora kugufasha kongera kuryoherwa n’urukundo mu gihe wahemukiwe nuwo mwahoze mukundana.

1.Irinde gutendeka

Si byiza noneho kumva ko ugiye gutendeka kugirango ubwo umwe azaguhemukira izagire undi usigarana kuko bishobora kukubera bibi nabwo bose ukaba wababurira rimwe. Fata uwo ubona ukunda kurusha abandi ariwe mugumana utitaye ku kuba warigeze gutendekwa.

2.Jya ureka ibyahise bigumane n’ahahise

Mu gihe wongeye kwinjira mu rukundo jya wirinda ko uwo mukundana ahura n’ingaruka z’ibyo wahuye nazo cyangwase ngo ujye ubimukangisha. Urugero niba uwo mukundana agusabye gusohokera ahantu uwo mwakundanga yagusohokanaga ntukamubwire ko bikwibutsa ibihe mwagiranaga cyangwa se ngo umubwire ko wanze ko mujyayo kuko udashaka ko hakwibutsa uwo mwakundanaga. Ushobora kumubwira ko utahakunda gusa ibyo uwo mwakundanaga ukabireka kubivuga.

3.Gerageza amahirwe ubonye

Wiguma mu bwoba bwo kumva ko uzongera guhemukirwa kuko wasanga uwo ariwe mahirwe yawe akazagukunda urukundo nyarwo waburiye mu bandi bose basize bagukomerekeje.

4.Wikishyiramo ko uzavurwa n’undi muntu muzakundana

Igihe ugifite ibikomere ntukizere ko uzabimarwa n’undi muntu mugiye gukundana. Si byiza ko utangira urugendo rw’urukundo wumva ko hari mitwaro bigiye kukuruhura ahubwo wowe wishakaho icyo uzamumarira. Muri make mu rukundo witegura gutanga kurusha guhabwa. Jya wirinda rero kwirukankira kongera gukundana.

5.Banza wiyakire

Kuba waramaze kwakira ibyakubayeho nibyo bizagufasha gutangira ubuzima bushya. Kwakira ibyakubayeho uzabifashwamo no kumva ko ubuzima butarangiriye aho ukiha icyizere ko imbere ariko heza aho kumva ko bizongera bikagenda nabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa