skol
fortebet

Dore ibintu wakubakiraho urukundo rugakomera

Yanditswe: Tuesday 12, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urukundo rw’ukuri ni urukundo rugira intego ndetse n’amahame rugenderaho, hari inkingi icumi urukundo rushobora kubakiraho rugakomera kuburyo byagorana ko rwasenyuka.

Sponsored Ad

Dore bimwe mu bintu urukundo rushobora gushingirwaho rugakomera

1.Guharanira ukuri

Akenshi mu rukundo iki ni kimwe mu by’ingenzi gisenya urukundo kuko ukuri ni ikintu gikomeye. Birababaza kuba wavumbura ko mugenzi wawe hari ibintu aguhisha. Abafite ingeso zo kubeshya bagirwa inama zo gukora imyitozo imwe n’imwe yo kwiga kubwizanya ukuri kuri bagenzi babo kandi igihe habayeho kubeshya ugahita wigarura.

2. Kwiga gutegana amatwi

Iyi ni ingingo ikomeye ku babana bakundana kuko guha umwanya mugenzi wawe ari ikintu gikomeye. Mutege amatwi wumve ibitekerezo bye, ntumwereke ko urangaye kuko birababaza kandi akenshi ibyo akubwira ni ibintu aba yabanje guha umwanya muri we.

3.Kuganira uko buri wese abona undi

Iki kiri mu bintu binezeza abakundana cyane cyane ab’igitsina gore. Umuco wo gushima ni umuco mwiza kandi wubaka ikizere hagati y’abakundana. Niba hari ikintu mugenzi wawe yakoze neza bimubwire kandi umwereke ko bishimishije kandi niba hari n’ikitagenda kimubwire . Gusa aha uba ugomba kwirinda kumugayira mu ruhame ukazirikana kimwe twavuze haruguru cyo kutishyira kukarubanda.

4.Ubuzima bw’abakundana bugomba kuba ari ibanga

Si byiza gushyira urukundo rwanyu ku karubanda kuko uburyo mwishimiranyemo ni ubuzima bwanyu bwite. Iri ni ikosa rikunda gukorwa n’abantu benshi aho ubu bushakashatsi buburira abakunda gushyira amafoto yabo hanze ku mbuga nkoranyambaga y’ubuzima bwabo ko Atari byiza. Babigereranya ko ari nko gutumira isi yose ngo ize yinjire mu rukundo rwanyu.

5. Kutiha rubanda

Ni ikosa rikomeye hagati y’abakundana kuvuganaho , umwe akaba yanegurira mugenzi we ikitagenda ku wundi. Niba mugenzi wawe yakoze ikosa, mwegere kandi wirinde gutangaza ingeso ze.

6. Kumenya uburyo mukemuramo amakimbirane hagati yanyu

Abantu bari mu rukundo birabujijwe kwihutira gushyira ikibazo mwagiranye hanze mutarakiganiraho ngo mugishakire igisubizo gihamye. Iri ni ikosa kuko hari abirukira mu kugisha inama ibi bikaba bivamo gusenya urukundo rwabo. Akenshi iyo ugishije inama mbere yo kuganira bituma uyoboka ibitekerezo abo hanze baguhaye ukaba wafata umwanzuro udakwiriye kuko bamaze kuyobya ibitekerezo byawe.

7. Kurangwa n’ubufatanye

Iri ni ryo bita iterambere kuko iyo imibereho y’urukundo irimo ikibazo ntabwo mushobora gutera imbere. Mugomba kumvikana ku kintu buri wese yakora kandi kigomba kubagirira akamaro mwembi kuko iyo habayeho kuba umwe yakora icyo yishakiye nta kabuza urukundo rurasenyuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa