skol
fortebet

Dore impamvu abana benshi usanga biyumvamo ba Nyina kuruta uko biyumvamo ba Se

Yanditswe: Saturday 25, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abantu benshi bakunze kwibaza impamvu abana benshi usanga biyumvamo ba Nyana kuruta uko biyumvamo ba Se ariko iyo urebye usanga hari umubano cyangwa se ibihe umubyeyi w’umu Mama agirana n’umwana ushobora gutuma habaho urwo rukundo rudasanzwe.

Sponsored Ad

Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umwana yiyumvamo nyina kuruta uko yiyumvamo Se.

1.Umugore akenshi niwe umenya icyo umwana ashaka akakimuha.

Hari ubwo umwana atemberera mu ntoki z’ababyeyi batandukanye ava kuri umwe ajya ku wundi ariko aba arimo kwiga Isi birangira asubiye kuri nyina. Iki abahanga bise kwiga Isi nk’uko bitangazwa na Afrikmag biterwa n’uko ubwonko bwe buba buri gukura.

2.Iyo umwana ari mu nda aba yumva ijwi rya nyina

si ijwi ryo kuvuga gusa ahubwo mu rusaku rumugeraho harimo uko umutima wa nyina utera.

3. Kuba umwana yuhagirwa na nyina nabyo akenshi bishobora gutuma umwana amwiyumvamo kuruta Se

Kuba umubyeyi w’umu mama ariwe wuhagira umwana kenshi, ndetse akanamuhindurira pampa. Ikigeretse kuri ibyo akamuririmbira akamuhobera kenshi akamwereka isi biri mu bituma umwana ashobora kumwiyumvamo cyane kuruta uko yakiyumvamo Se.

4.Kuba umubyeyi w’umu mama ariwe wonsa umwana

Ngo iyo umubyeyi yegereye umwana, umwana ahita asa n’ubuze amahoro kubera kugira amashyushyu menshi yo gushaka konka ibi nabyo ni bimwe bituma umubano w’umwana n’umubyeyi w’umu mama wiyongera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa