skol
fortebet

Dore impamvu udakwiye kugereranya urukundo rwawe n’urwabandi

Yanditswe: Saturday 30, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abantu benshi usanga bishimira kuba mu buzima nk’ubwo abandi babayemo kandi baravuga ngo ingendo y’undi iravuna, ikindi kandi ibyo abantu bagaragaza hanze akenshi usanga bitandukanye n’ukuri ni byiza ko umuntu yiga kubaho mu buryo bwe kandi akishimira ibyo afite kuko igihe cyose ugerageje kubaho nk’abandi ubaho uhangayitse kandi ubabaye kubera kubaho umeze nk’uhanganye.

Sponsored Ad

Dore zimwe mu mpamvu zikwiye gutuma wishimira urukundo rwawe utarugereranya n’urwabandi.

1.Ibyishimo by’abandi ntibyongera ibyawe

Ibyiza byose abandi bakora ntacyo bihindura ku byishimo byawe. Aho guhora uhangayikiye uko wakongera ibyishimo mu mubano wanyu uzajya uhora uhangayikiye ibyabandi bidafite n’icyo biri bukongerere.

2.Bikuvana n’aho wari wibereye

Guhora uhangayikiye kumera nk’abandi nyamara nabo bagirana ibibazo bishobora kuzambya umubano ukaba mubi kurusha uko wari umeze.

3.Bizatuma uhora ubona ibibi gusa kandi ugatakaza igihe cyawe

Iyo watangiye kurebera ku bandi, nta kintu cyiza wongera kubona ku mukunzi wawe uretse ibibi gusa. Icyo bikumarira ni ugutakaza igihe cyawe ku bandi nkaho wagitakaje wubaka ibyiza mu mubano wanyu.

4.Nta mwiza wabuze inenge

Ntamuntu ubaho utagira inenge, nuriya ubona ku ruhande ukumva wifuje ko amera nkuwo mukundana cyangwa mubana , agira amakosa akora. Ite ku byiza umukunzi wawe agukorera ,wige no kwihanganira ingeso ze ubona zitari nziza. Kuko nabo ushaka kumera nkabo niko babigenza, baha ibyiza umwanya munini, ibibi ntibabihe urwaho.

5.Ntubona byose

Nubwo uhora uhangayitse ko urukundo rwawe n’umukunzi wawe rutameze nk’urwabo uba ushaka kwigereranyaho hari icyo ukwiriye kuzirikana. Nubwo abo uba ubona ushaka kumera nkabo baba bishimanye ariko ibyabo byose ntabwo ubizi. Bashobora kuba bagirana amakimbirane ,ibibazo bikomeye,ariko bagera hanze bakabihisha .

6.Ishimire ibyo ufite

Nukomeza kurangarira ibyabandi na bike wari ufite bizayoyoka. Ishimire ibyiza biri mu mubano wanyu ndetse uuhoranire ko birushaho aho guhora amaso yawe ari kubandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa