skol
Kigali

Dore ingaruka ziba ku muntu ufuhira uwo bakundana agakabya

Amakuru   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 27 May 2022

Baravuga ngo uwo ukunda uramufuhira cyane ko ntanicyo bitwaye ariko iyo utabashije kumenya urugero rwaho wageza dore ingaruka zishobora kukugeraho ari wowe wazikururiye.


Sponsored Ad


Zimwe mu ngaruka zishobora kugera ku muntu ufuha agakabya

1. Kubaho wigereranya n’abandi

Gufuha cyane bishobora gutuma utabaho mu buzima bwawe wakabaye urimo kuko uhora ubaho umeze nk’uhanganye rimwe na rimwe ugashaka kumera nka runaka kuko wamubonanye n’umukunzi wawe ugashaka kumera nkawe kubera gutekereza ko hari icyo akurusha kandi baravuga ngo ingendo y’undi iravuna.

2. Gufuha bishobora gutuma abantu bakubonamo kwikunda no kwiyemera

Gufuhira bikabije umukunzi wawe kugeza ha handi wumva wamuyobora muri byose kugeza no mu bitekerezo, aho utazongera kumuha n’umwanya ngo akubwire icyo atekereza ku ngingo runaka , ugasigara ari wowe umubwira ngo kora iki, iki kireke, we atigeze abaza umutimanama we , bigaragaza ko wikunda birenze urugero cyangwa ko uri n’umwiyemezi ndetse n’umunyagitugu mu rukundo, akenshi binamuha iyo shusho mu buzima bwawe busanzwe bwo hanze y’urukundo.

3. Gufuha cyane bishobora kugutakariza icyizera haba kuri wowe ndetse n’umukunzi wawe

Iyo ufuha cyane bituma ubaho nta kizere wifitiyekuko uhorana ubwoba bwo kubura uwo ukunda, ku rundi ruhande kandi na none n’uwo mukundana agutakariza icyizere rimwe na rimwe bishobora gutuma urukundo rwanyu ruyoyoka.

4. Gufuha bitera gucana inyuma no kubenga

Ubangamirwaga no gufuhirwa iyo agize amahirwe agahura n’undi umukunda atamufuhira ahita areka wa wundi wamufuhiraga rimwe na rimwe atanamubwiye.

5. Gufuha birema indi shusho itari nziza kuwo mukundana ukunda

Iyo umwe mu bakundana afuhira mugenzi we aba amutera kubihirwa mu rukundo. Niba umukunzi wawe agira aho ajya ukamugenzura bikabije ndetse ukumva byakubujije amahoro umenye ko we atabyizera nk’urukundo gusa ahubwo afite ibindi bitekerezo byinshi biziramo : Urugero, Ntanyizera, abona namuca inyuma, abona ndi mwiza cyane ku buryo atekereza ko abandi bamuntwara, azi ibyo ajya akora iyo aba yagiye ku buryo atekereza ko nanjye aribyo nakora

6. Kubaho mu buzima bw’ikinyoma

Biragoye ko mu gihe umuntu wamweretse ko umufuhira bikabije yakubera umunyakuri kabone nubwo haba hari ikitagenze neza nta ruhare yabigizemo bizamusaba kukubeshya kugirango abone ko utuje kandi wishimye.

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Dore abantu ukwiye kwitondera niba wifuza umukunzi muzabana...

Bajya bavuga ngo urukundo ni impumyi ariko na none urukundo rutagira...
30 June 2022 0

Dore uburyo bwiza ushobora gusabamo imbabazi umukunzi wawe akakubabarira...

Nkuko bisanzwe kutumvikana mu rukundo n’ibintu bisanzwe cyangwa kuba umuntu...
29 June 2022 0

Dore amagambo buri mugore yishimira kubwirwa n’umugabo we

Ijambo ry’umuntu ni kimwe mu bintu bishobora gukomeza umubano w’abashakanye...
27 June 2022 0

Dore impamvu abana benshi usanga biyumvamo ba Nyina kuruta uko biyumvamo ba...

Abantu benshi bakunze kwibaza impamvu abana benshi usanga biyumvamo ba...
25 June 2022 0

Dore ibintu abantu bakunze kwibeshyaho iyo bari mu rukundo

Urukundo ni rwiza bikaba akarusho ku muntu uzi uburyo akwiye kurwitwaramo...
24 June 2022 1

Dore amagambo umukobwa akwiye kwirinda kubwira umusore bakundana

Ni byiza mu rukundo kwisanzura ndetse mukanabwirana byose ariko hari igihe...
22 June 2022 0