skol
fortebet

Dore uburyo bwiza ushobora gusabamo imbabazi umukunzi wawe akakubabarira byoroshye

Yanditswe: Wednesday 29, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nkuko bisanzwe kutumvikana mu rukundo n’ibintu bisanzwe cyangwa kuba umuntu yakosereza mugenzi we ariko hari uburyo bwiza uwakosheje ashobora gusabamo imbabazi bikorohera umukunzi we kumubabarira afite umutima ucyeye.

Sponsored Ad

Dore bumwe mu buryo ushobora gusabamo imbabazi umukuni wawe akakubabarira mu buryo bworoshye.

1.Kwemera ikosa

Niba umukunzi wawe wamubwiye nabi cyangwa wakoze irindi kosa, wakwisuzuma uganga atariko byari bikwiye kugenda. Igihe usanze ugomba kumusaba imbabazi ni ngombwa ko mu magambo ukoresha isaba imbabazi humvikanamo ko uzi ikosa wakoze. Urugero ukamubwira uti ‘rwose narengere ntabwo nagombaga kuba nakoze iki n’iki muri buriya buryo’, cyangwa uti ‘ntabwo nagombaga kuba nakubwiye kuriya’.

2.Guca bugufi

Nubwo ushobora kumva ko ikosa wakoze riremereye ku buryo wabuze aho uhera umusaba imbabazi, ni ngombwa ko utifata ahubwo ukwiye kumwereka uwo wiyumva ku buryo nakureba amenya icyo ushaka kumubwira niyo utavuga urareka ururimi rw’amarenga y’umubiri rukamubwira.

3.Kumuha icyizere ko bitazongera

Mu gihe usaba imbabazi umukunzi wawe, ukeneye ko umubano wanyu ukomeza uri nta makemwa, ni byiza kwemera ko wakosheje kandi ukanamubwira ko ugiye gukosora iryo kosa wirinda ko ryazasubira. Kumwizeza ijana ku ijana naryo ni amakosa kuko ushobora kuzongera ukarigwamo bigutunguye, ikiza ni ukumubwira ko ugiye kugerageza kwitwararika, kugira umunsi wongeye gucikwa azakumve.

4.Ba inyangamugayo kandi uvuge bikuvuye ku mutima

Niba koko wisuzumye ugasanga wahemukiye umukunzi wawe, reka amarangamutima yawe avuge, ku buryo nakureba akubonamo guca bugufi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa