Ibiteye amatsiko ku Mutaliyanikazi warambiwe gutegereza umugabo w’inzozi ze agahitamo kwirongora
Yanditswe: Thursday 18, Sep 2025
Laura Mesi, umutoza w’imyitozo ngororamubiri wo mu Butaliyani, yabaye inkuru ikomeye ubwo yashyingiranwaga na we ubwe, nyuma yo kurambirwa gutegereza umugabo w’inzozi ze.
Uyu mugore wari wujuje imyaka 40 yagize ati: “Nari narabwiye inshuti zanjye ko nimba ntarabona uwo twahuza umutima ku isabukuru yanjye y’imyaka 40, nzishyingira. Umunezero wanjye ntugomba gushingira ku mugabo.”
Ubukwe bwe bwatwaye amafaranga abarirwa muri $8,700, yose akaba yari yarayizigamiye kugirango yizihize uwo munsi. Nk’ubunfi bukwe bwose busanzwe, ibirori bye byagaragayemo ikanzu y’umweru, impeta yihariye, cake igeretse inshuro eshatu ndetse n’abashyitsi 70 bari baje kumushyigikira. Hariho n’abakobwa bamuherekeje, ibyo byose bikaba byari bigamije kugaragaza ko kwishimira ubuzima bwe no kwikunda ari ishingiro ry’umunezero we.
Mesi yatangaje ko igitekerezo cyo gukora ubukwe bwe wenyine cyaje nyuma yo gutandukana n’umukunzi bari bamaze imyaka 12 bakundana. Nyuma y’igihe kirekire cyo gutegereza no guhangayikishwa no kubura uwo yafataga nk’uw’inzozi ze, yafashe icyemezo cyo kubaho ubuzima bushya bwuzuye umunezero n’ituze.
Nubwo ubukwe bwe nta gaciro bufite mu mategeko, bwafashwe nk’ubutumwa bukomeye bwo kwiyakira no kwihesha agaciro. Mu gihe bamwe babufashe nk’ubusazi cyangwa ubwirasi, Mesi yasobanuye ko uwo munsi wari uwo kwishima no kwiyemeza, ati: “Nta kintu na kimwe cyashobora kunyambura umunezero wanjye.”
Nyuma y’ubukwe bwe, yasohokeye muri Egypt wenyine mu kwezi kwa buki, nk’uko abashakanye basanzwe babigenza. Yongeyeho ko nubwo yishimiye gutera iyo ntambwe, naramuka abonye umugabo ukwiye mu buzima bwe, yiteguye “kwiha gatanya” kugira ngo amusange bashyingiranwe.
Uyu mugore, ufatwa nk’Umutaliyani wa mbere wakoze ubukwe bwo kwishyingira (buzwi nka sologamy), yagaragaje ko intambwe yeteye ari ugutoza abagore kwikunda no kwiyitaho, kandi ko umuntu ashobora kugira ubuzima bw’igitangaza nubwo yaba atabana n’umugabo.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *