
Usibye kuba imibonano mpuzabitsina ifasha mu kwagura umuryango ndetse n’abayikora bemeza ko hari ibyishimo bayikuramo bituma bishimira kuyikora.
Hari izindi nyungu umuntu ukora imibonano mpuzabitsina inshuro nyinshi agira ku buzima bwe, bigatuma burushaho kugenda neza kurusha uko byari bisanzwe.
IGIHE yifashishije imbuga zirimo Healthline, PharmEasy zandika cyane ku buzima bw’imyororokere mu gukusanye zimwe mu nyungu ziri mu gukora imibonano mpuzabitsina kenshi.
– Gusinzira neza
Iyo uri gukora imibonano mpuzabitsina umubiri urema imisemburo itera ibyishimo irimo Oxytocin izamura amarangamutima yawe bigatuma umubiri umera neza ukabasha gusinzira.
– Bigabanya umuhangayiko
Gukora imibonano mpuzabitsina buri munsi bizamura umusemburo wa endorphins, wongera ibyishimo ndetse ukaruhura ubwonko iyo wakoze imibonano mpuzabitsinda uriyongera cyane bigatuma wa muhangayiko wari ufite ugabanuka.
Ikindi gituma umuhangayiko ushira ni uko imibonano mpuzabitsina ya mu gitondo ifatwa nk’imyitozo ngororamubiri kandi ikaba ari kimwe mu bintu bigabanya umuhangayiko.
– Bigabanya ibyago byo kurwara umuvuduko w’amaraso
Imyitozo ngoraramubiri no kudahangayika ni bimwe mu bigabanya ibyago byo kurwara umuvuduko w’amaraso. Iyo ukora imibonano mpuzabitsina uba umeze nk’ukora imyitozo ngororamubiri.
– Bigabanya ibyago byo kurwara kanseri
Gukora imibonano mpuzabitsina ku bagabo bigabanya ibyago byo kurwara kanseri ya prostate kubera ko aba asohora kenshi. Iyi kanseri hari ubwo iterwa n’utunyangingo twirema iyo umugabo amaranye intanga igihe kinini zidasohoka.
– Umugore uri mu mihango agabanya ububabare
Hari abagore bajya mu mihango bakagira ububabare budasanzwe mu nda. Iyo ukora imibonano mpuzabitsina kenshi byongera umusemburo wa Oxytocin utuma umubiri udahura n’ububabare bukabije cyane mu gihe cy’imihango.
– Bituma urushaho kuryoherwa n’imibonano mpuzabitsina
Hari abantu badakunda gukora imibonano mpuzabitsina ndetse bakumva badashamajwe na yo. Usanga umuntu nk’uyu aba afite ibimuhangayikishije ku buryo atanyurwa n’iki gikorwa.
Iyo uwo bakorana imibonano mpuzabitsina abishyizemo imbaraga bikaba kenshi bituma atagira wa muhangayiko ubundi akaryoherwa n’iki gikorwa.
– Byongera ubudahangarwa bw’umubiri
Gukora imibonano mpuzabitsina kenshi bituma umubiri ukora intungamubiri yongera ubudahangarwa bw’umubiri bigatuma ukomera ndetse nturwaragurike.
– Bigabanya agahinda gakabije
Gukora imibonano mpuzabitsina kenshi bituma umubiri ukora imisemburo yongera ibyishimo nka serotonin bigatuma mu mutwe wawe uhora wishimye ntube wagira ibibazo byo kurwara agahinda gakabije.
– Bikomeza umubano w’abashakanye
Usibye kuba gukora imibonano mpuzabitsina bigira ingaruka nziza ku buzima bwawe kandi byubaka cyane umubano w’abashakanye kuko iyo muhora mubonana bikurinda kwifuza abandi ndetse na we bikamwongerera icyizere ko umukunda.
Izi ni zimwe mu nyungu ubuzima bwagira mu gihe ukora imibonano mpuzabitsina kenshi. Abantu benshi usanga bagorwa no kumenya uko bakora iki gikorwa kenshi.
Urubuga PharmEasy rutanga amakuru y’ubuzima rugaragaza ko kugira uzamure uburyo bwo gukora imibonano mpuzabitsina bisaba kubikoraho ubushakashatsi buhagije, ugakora imyitozo ngoraramubiri, ukamenya uburyo butandukanye bwo gukora iki gikorwa ndetse ukabiganiraho n’uwo mugikorana.
Uru rubuga kandi rugaragaza amwe mu mafunguro ashobora kugufasha mu gihe itegura gukora imibonano mpuzabitsina neza nk’inkeri, ubunyobwa, avoka, tungurusumu, watermelon n’andi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *