skol

Ibyo kugendera kure niba ushaka kwibagirwa umu-ex wawe

Yanditswe: Wednesday 11, Feb 2026

featured-image

Gutandukana n’umuntu wakundaga cyane birababaza. Ibyo ubonye byose biramukwibutsa. Ibihe by’imvura byagera bikarushaho kuba bibi. Waca ku hantu mwajyaga musohokera, ukibuka ari kugutamika. Rero sinakurenganya niba ugerageza kwikuramo uwo mwahoze mukundana bikakunanira.

Nubwo bimeze bityo ariko, hari igihe kunanirwa kwikuramo uwo mwakundanye ari wowe ubyitera. Ni yo mpamvu ngiye kukubwira impamvu eshanu, zituma unanirwa kwikuramo uwo mwahoze mukundana.

Muracyavugana

Biragoye kwikuramo umuntu ukivugana na we. Ni nko kwirukana umuntu mu nzu yawe ariko ukamuha urufunguzo rw’umuryango. Niba umu-ex wawe muvugana kuri telefone, ukamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, cyangwa se ukazajya usoma ubutumwa yajyaga akohereza kera, bituma ibikomere byawe bidakira.

No gusubira mu mafoto yanyu ukayitegereza ubwabyo cyangwa ukareba ibyo ashyira kuri status bishobora kukwibutsa ibintu byinshi bigatuma ahora mu bwonko bwawe.

Umu-ex wawe ntakwiye kuba inshuti yawe. Siba nimero ye, kandi nibiba ngombwa uhagarike kumukurikirana ku mbuga nkoranyambaga. Ibyo ntabwo ari ubugome, ahubwo ni ubwirinzi.

Urigunze

Ubwigunge bufite ukuntu butuma twumva ko ahashize hari heza cyane nubwo byaba atari ko bimeze. Ubwonko bwacu bwiyibagiza ibihe bibi twaciyemo bukibuka ibyiza gusa. Iyo wumva urambiwe, ufite ubukonje, kandi ukeneye umuntu wo kugupfumbata, ushobora guhita utekereza ko umu-ex wawe ari we ushobora kubigufashamo byihuse.

Umubiri wawe uba wibuka ukuntu yagukoragaho, ubwonko bwawe bukibuka uko yakwitagaho, maze mu kanya nk’ako guhumbya ugahita wibagirwa inenge ze zose. Ariko gusubira ku mu-ex wawe kuko wigunze ni nko kunywa amazi arimo umunyu ngo wimare inyota.

Bishobora kugufasha mu gihe gito ariko nyuma bikaba bibi kurusha uko byahoze. Uba ugomba gushaka inshuti, ukiyitaho, kandi ukibuka ko urukundo atari yo soko yonyine y’ibyishimo.

Ufite ubwoba bwo kumwikuramo

Ufite ubwoba bwo gukundana n’umuntu mushya utazi uko ateye. Wibwira ko utazigera ubona undi muntu ugusobanukiwe nk’umu-ex wawe kandi bizagusaba imbaraga nyinshi kugira ngo umumenye kandi umwizere. Wumva umubano wagiranye n’umu-ex wawe nta wundi muntu waza ngo awukwibagize.

Icyo nakubwira ni uko udakeneye umuntu umeze nk’umu-ex wawe, kuko buri muntu wese aba ateye ukwe kandi afite ibyiza n’ibibi bitandukanye. Gukomeza kwizirika ku mu-ex wawe bimeze nko guhora wumva indirimbo imwe nziza maze ukumva ko nta yindi yayirusha kuba nziza. Icyo ukeneye ntabwo ari ukwibagirwa uwo mwahoze mukundana ahubwo ni ukwizera ko ubuzima buba bugomba gukomeza kandi ukareba imbere aho kureba inyuma gusa.

Wapfukiranye agahinda watewe no gutandukana nawe

Hari igihe usanga utarananiwe kwikuramo umu-ex wawe, ahubwo warananiwe gukira igikomere yaguteye cyangwa wamuteye. Aho kugira ngo ureke ako gahinda gasohoke, ugataba mu mutima wawe ukigira nk’aho nta kibazo. Ariko iyo upfukiranye akababaro kariyongera aho gushira.

Niba hari ibintu wumva wagakwiye kuba warabwiye umu-ex wawe, muvugishe ubimubwire uruhuke. Niba wumva ushaka kurira rira amarira agushiremo. Niba wumva ufite umujinya mwinshi, jya mu ishyamba uvuze induru cyangwa ukubite ibipfunsi ibikuta. Nanone kwandika uko wiyumva, kuganira n’abandi bishobora kugufasha gushira agahinda watewe no gutandukana n’umu-ex wawe.

Wibwira ko muzasubirana

Icyizere kigufasha kwihumuriza ariko ntabwo gihindura uko ibintu bimeze. Uribwira uti, wenda umunsi umwe azongera ankunde, ndabizi ubu yatangiye kunkumbura. Icyizere kiraza amasinde. Gukomeza gutekereza ko uzasubirana n’umu-ex wawe bituma ukomeza kumukunda no kumva umushaka ariko ntabwo biba bisobanuye ko muzasubirana.

N’iyo mwasubirana ntabwo urukundo rwanyu rwakongera gusubira uko rwahoze. Byanze bikunze uba ugomba kwitega impinduka. Ubuzima bwawe ni igitabo. Uba ugomba kwemera paji ye yarangiye maze ugakomeza ku yindi kugeza kirangiye. Nta wamenya, ushobora gusanga ku yindi harimo ibyiza kurusha ibindi byose wigeze ubona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa