skol
fortebet

Ibyo umukobwa ashobora gukora bigatuma umusore bakundana yifuza kumugira umugore

Yanditswe: Thursday 20, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Bimwe mu bintu buri mukobwa ashobora gukora bigatuma umukunzi we yifuza kumugira umugore we.

Sponsored Ad

1. Mukunde kandi ubyerekane

Muri iki gihe usanga abantu benshi bavuga ngo urukundo rw’ubu nta kigenda, ngo abakobwa b’ubu baratendeka n’ibindi nk’ibyo. Wowe rero mwereke itandukaniro ryawe n’abandi, wikwitwararika ngo wumve ko yazakureka ugaseba ahubwo mukunde, umuteteshe, umwereke ko ufite ishema rye mu bandi uzaba aribwo uharaniye ko atarota akureka. Nubikora neza azumva ko ntaho yagusiga ajya kandi yumve ko ntacyo yakuburanye yaba ajya gushaka.

2. Kunda inshuti ze

Niba umusore mukundana afite abasore bagenzi be ubona ko ari inshuti magara, ibuka ko bafite ibyo bahuriyeho kandi bashobora kuba baranamugiriye inama igihe yafataga umwanzuro wo kugusaba urukundo. Wihita uhubuka ngo werekane ko inshuti ze ntaho uhuriye nazo ahubwo ereka umukunzi wawe ko wubaha kandi ukunda inshuti ze ubigiriye we, bizatuma arushaho kugira ishema kandi n’ikibazo mwagirana cyose za nshuti ze zakuvugira neza ku mukunzi wawe igihe cyose waba warazisanzuyeho ukazereka ko koko uri umukobwa w’umutima.

3. Gerageza kugaragara neza uko ushoboye kose

Abasore burya bakururwa cyane n’ibigaragara kandi aba yumva yaterwa ishema no kugira umukunzi ugaragara neza, umwe azahura nawe ari kumwe n’inshuti ze ntagire ipfunwe ryo kuziratira ko ariwe mwamikazi w’umutima we. Iyiteho kandi ugaragaze isuku nk’umwari ubikwiye koko aho unyura abone ko uhanyurana umucyo.

4.Irinde kumuhoza ku nkeke no kumugaya buri gihe

Ibi ntibishatse kuvuga ko umukunzi wawe natakwitaho, nakora amafuti cyangwa ikindi kidahwitse utazamugaya, ahubwo icyo nshaka kuvuga hano ni uko uzabikorana ubwenge. Wowe uhera ku byiza bye ukajya umushima noneho ibyo atakoraga neza akabikora neza noneho agirango ashimwe aho kubikorera ko wamutonganyije. Urugero hano nabaha, egera umukunzi wawe niba wenda akunda inzoga cyane, umubwire uti : "Uti ariko rata uri umusore mwiza ! Nkunda uburyo ugira umurava n’ubwo akenshi uteshuka kubera inzoga" Nkubwije ukuri ko natanagira icyo abivugaho azaba aritaye mu gutwi kandi azumva ko akwiye kuba yazireka kugirango umushime.

5. Irinde gutuma afuha kandi umurwanire ishyaka

Kuba waba udaca inyuma umukunzi wawe ntibihagije, ukwiye no gukora ibishoboka ngo atagukeka akaba yagufuhira. Niba agukunda, yumva ko uri umukobwa n’abandi basore bifuza nk’uko nawe byagenze bityo akumva ko isaha n’isaha bagutwara. Uko umusore agukunda cyane niko arushaho kumva afite impungenge kuko aba yumva ufite agaciro gahambaye buri wese ukureba akubonamo. Kora ibishoboka byose rero ugabanye urukururano n’abandi basore, ugabanye gutaha amajoro cyane no kugira gahunda zidasobanutse kandi utanazimubwiye, mbese ukore ibishoboka byose ye kujya ahagarika umutima ko hari abandi mufitanye umubano wihariye.

6. Muhe umwanya, wimucungacunga cyane

Burya abahungu ntibakunda kwerekwa n’abakunzi babo ko babacungacunga kuri buri kantu, muhe rero umwanya n’ubwisanzure ureke yiyumvemo ubwigenge no kwifatira ibyemezo bityo azanumva ko akwiye kubikubahira no kwitwara neza, abikore kuko ari ngombwa atari ukubikora kuko wamucungacunze.

7.Mwereke ko umufuhira

Iyo tuvuze gufuha ntituba tuvuze gukabya. Niba rero umukunzi wawe umukunda, ibuka ko nyine hari n’inzindi nkumi zitabarika zimwifuza, umwereke ko ubizi ko ari mwiza kandi akurura abandi bakobwa, umwereke ko wababazwa no kumubona akundana n’undi mbese yumve ko nawe uzi ko afite igikundiro atari imbere yawe gusa ahubwo n’imbere y’abandi bakobwa.

8.Gerageza kuba isoko y’ibyishimo n’umunezero bye

Burya iyo umuntu uwo ariwe wese atekereza ibyo kwinjira mu rukundo, nta kindi kintu aba ashyize imbere cyane kitari ugushaka umunezero n’ibyishimo biva mu rukundo. Gerageza rero nawe mukobwa, ukore ibishoboka byose umushimishe kandi burya abasore ntibagorana, kumuganiriza, kumubwira utuntu twiza wabonye, kumubwira udukuru dushimishije byose bimutwara umutima akumva ko ari wowe soko yavomaho umunezero buri gihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa