Mu mujyi mutoya wuzuye amahumbezi, hari inkuru y’urukundo yigeze gutuma abantu benshi bacika ururondogoro. Habagamo umukobwa witwaga Mariya n’umusore witwaga Eric, bakuze bakundana kuva bakiri bato, ku buryo buri wese mu mudugudu yababonagamo “abazashyingiranwa nta kabuza”.
Eric na Mariya, bafatanyaga byose. Kugendana, gusangira byose ndetse no kurotera hamwe ejo hazaza heza. Eric yakundaga kubwira Mariya n’amaso yuzuye urukundo ati: “N’iyo isi yose yansiga, wowe sinakureka".
Mariya na we akamusubiza amwenyura, n’ijwi rye ryuzuye ibyishimo ati: “Nanjye nzagukunda kugeza no mu buzima bukurikira.”
Eric yabonye amahirwe yo kujya kwiga no gukora hanze y’igihugu, kandi byari inzozi ze z’igihe kirekire, ariko byamusabaga gusiga Mariya inyuma.
Mbere yo kugenda, bahuriye ku musozi bari basanzwe bajya kurebaho uko izuba rirenga n’umuyaga woroheje wanyuraga mu byatsi, ariko imitima yabo yari iremerewe no gutandukana.
Eric yafashe amaboko ya Mariya, amureba mu maso afite agahinda n’icyizere icyarimwe ati:“Nzagaruka, ndabikwijeje kandi ndagusabye, uzantegereze.”
Mariya yaracecetse hashira akanya, n’uko amarira atangira kumuzenga mu maso, ariko agerageza gukomera, aramusubiza ati: “Nzagutegereza, mukunzi. Niyo byatwara ubuzima bwanjye bwose.”
Barahoberana bwa nyuma, bose amarira abatemba ku maso.
Igihe cyatangiye guhindura byose
Iminsi yahindutse amezi, amezi ahinduka imyaka, Eric atangira kubaho ubuzima bushya. Inshingano nyinshi, imirimo myinshi, atangira kubona inshuti nshya n’uko bitangira kumuhindura, Buhoro buhoro.
Imibanire yabo yatangiye kuzamo agatotsi. Mariya yahamagaraga Eric ntiyitabe, urukundo kuri Eric rusigara nk’inkuru yahise.
Mariya we yakomeje gutegereza, buri joro akicara ku idirishya akareba inyenyeri, akibwira ati: “Ejo azanyandikira… ejo azamvugisha." Nyamara ejo he ntihigeze hagera.
Hashize imyaka itanu, Eric yagarutse mu gihugu ariko aza yarahindutse: ubuzima bushya, inshuti nshya, n’isi nshya byari byaramuhinduye undi muntu. Mariya yamenye ko Eric yaje ajya kumushaka ariko asanga Eric yaje kwerekana umukunzi mushya iwabo.
Eric amukubise amaso, mu ijwi rye risa n’irivanzemo ikimwaro n’isoni ati: “Mariya… sinari nkikwibuka nk’uko byahoze. Ubuzima bwarakunyibagije.”
Ayo magambo yaciye Mariya mo kabiri. Ntiyavuze byinshi. Yaracecetse, ariko amarira ye yavugaga ibirenze amagambo yose yavugwa.
Aho ni na ho abantu batangiye kugaya Eric. Bamushinja guhemuka, gutesha agaciro urukundo rw’ukuri, no gusiga umutima wa Mariya mu marira imyaka myinshi. Umusozi wose wamubonagamo umuntu waciye intege urukundo nyarwo.
Hashize igihe, mu mujyi haje umushoramari ukomeye wari uje kubaka inganda. Yari umugabo w’imico myiza, wiyubashye kandi uzi guha agaciro abantu.
Mu mikoranire ye n’abaturage, yaje guhura na Mariya. Yatunguwe n’ubwiza bwe, ariko cyane cyane n’umutima we wihanganiye inkuru ye y’agahinda yari yarabaye umugani mu gace kose.
Buhoro buhoro, urukundo rwaravutse hagati yabo. Ntirwari urukundo rushingiye ku byahise, ahubwo rwari urushingiye ku kumvikana, kubahana no gukira ibikomere.
Abantu ntibatinze kubibona, ndetse benshi barabishyigikiye. Eric we yabirebaga ari kure, ubwo yabanaga nawamukunzi we.
Mariya na wa mushoramari barashyingiranwe, bakomeza ubuzima bushya, maze bajyana mu mahanga gutangira urugendo rushya rw’ubuzima n’iterambere.
Hashize igihe, umunsi umwe, Eric yari avuye mu birori n’inshuti ze. Mu nzira bataha, habaye impanuka ikomeye y’imodoka.
Eric yarakomeretse bikomeye, aza kurokoka ariko acika ukuguru kumwe. Umukobwa bakundanaga abonye ibibaye kuri Eric, ahita amusiga amubwira ko atabasha kubana numuntu udafite amaguru yombi. Ubuzima bwa Eric bwarahindutse, asigara yibaza ku byahise byose, ku rukundo yatesheje agaciro, n’igihe yirengagije umuntu wamukundaga by’ukuri.
Mu bitaro, mu mutuzo wuzuye agahinda, Eric yaribwiye ati: “Urukundo rwanjye rwananiye kururinda… none nanjye ubwanjye naje gusigara ncenguwe n’ubuzima.”
Mariya na we, n’ubwo yari yarabayeho ubuzima bushya, ntiyigeze yibagirwa burundu amateka ye. Ariko yari yarabonye amahoro mu mutima, urukundo rutandukanye n’urwo yabayemo mbere, urukundo rutamubabaza ahubwo rumwubaka.
Eric yasigaye mu gihugu, afite ibikomere by’umubiri n’iby’umutima.
Urukundo rwa Mariya na Eric rwabaye isomo rikomeye:
ko igihe, uburangare, n’ukwibagirwa bishobora gusenya ibintu byari byubatswe ku rukundo nyarwo. Ariko nanone, ko ubuzima bushobora guha umuntu amahirwe mashya.
Eric yairiye inama abakundana, kujya barinda amasezerano, bagiranye n’abakunzi babo kuko ibyo yakoze byamuviriyemo, isomo rikomeye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *