skol
fortebet

Impamvu umutima unanirwa kurekura n’iyo umubano wari mubi

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Friday 15, May 2026

Impamvu umutima unanirwa kurekura n'iyo umubano wari mubi

Sponsored Ad

skol

Kimwe mu bintu bibabaza cyane mu gutandukana ni ibi:
Hari igihe uba uzi neza ko uwo mubano utari mwiza ariko ugasanga umutima wawe ugifitanye isano ikomeye n’uwo muntu.
Uzi ko yakubabaje.
Uzi ko uwo mubano wakunaniye.
Uzi neza ko utigeze uguha amahoro.
Ariko umutima wawe ugakomeza kunanirwa kumureka.

Kuki?

Ni ukubera ko amarangamutima ntaho ahuriye nurukundo nyarwo.

Dore zimwe mu mpamvu zituma abantu bakomeza kugirira amaranga mutima abo bahoze bakun dana kabone nubwo baba baratandukanye nabi:

1. Wamwishingikirijeho mu marangamutima
Ibyishimo byawe, amahoro yawe, kwitabwaho n’ihumure byari byaratangiye kuzenguruka ku muntu umwe.
Iyo agiye, wumva nk’aho hari igice cyawe cyagiye.

2. Gushushanya intekerezo zawe witeze ko bizaba ukuri
Wariwarafashe ishusho yuko wibwira ko ariko bizagenda nyamara atariko kuri kwanyako
Rimwe narimwe ntuba ubabajwe nuko umubano warumeze ahubwo uba uba ubabajwe nuko ejo hazaza wariwaratekereje murikumwe nawe hatagezweho.
3. Wirengagije ibibi bye ubona ko utazanashobora kubana nabyo

Uko urushaho gushora imbaraga, kwihangana no kwitanga mu mubano ukubabaza, ni ko bigorana kuwuvamo.

4. Guhindagurika mu rukundo

Imyitwarire yo kuba rimwe akwegereye (murukundo bimeze neza) ubundi akakwitandukanyaho (aka kwirengagiza) bishobora gutuma wiyumvamo kumwiyumvaho cyane ukisanga warabaye imbata y’amarangamutima.
Iyo guhora uva mu bubabare ujya mu byishimo by’akanya gato bituma umuntu afatwa n’uwo mubano, bikagorana kuwuvamo.

5. Utinya gutangira bundi bushya
Hari abananirwa kurekura kuko batinya ko bashobora kutazongera kubona urukundo ukumva ko uwo murikumwe ariwe warukugenewe.

6. Wari waribuze mu mubano
Iyo ubuzima bwawe bwose buhambirijwe ku muntu umwe, kumwitandukanyaho biba ibintu bigoye cyane mu marangamutima.

Kandi ni yo mpamvu gukira bidashingiye gusa ku “kwibagirwa umuntu.”
Bishingira ku kongera kwiyubaka mu marangamutima no kwisubiza ubuzima bwawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa