skol
fortebet

Inshuti zanjye zose zamvuyeho kubera ko ngiye kubana n’ umusore ufite agakoko gatera Sida, Nkore iki?

Yanditswe: Wednesday 16, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umusomyi w’ umuryango yatwandikiye ibaruwa ndende, yifuza kugisha inama kubera ibibazo afite bitamworoheye,

Sponsored Ad

Yagize ati:

Nitwa Joseline ndi umukobwa uri mu kigero cy’ imyaka 23, ndi umusomyi kandi nkunda umuryango cyane.

Nifuje kubandikira ngisha inama kuko mfite ibibazo bitanyoroheye, ubu ntabwo nkisinzira, inshuti zanjye za hafi ntabwo nkizizera kuko zimbwira ibihabanye n’ umutimanama wanjye.

Hari umusore twamenyanye, tubana bisanzwe ambera inshuti magara bya bindi buri wese yifuza,

Yabaga hafi yanjye cyane, yampaga byose nkeneye rimwe nkagira ubwoba ko yenda naba mugora gusa nkabyakira nk’ impano.

Yansabye kumubera mu kimbo cy’ umuryango we kuko yari imfubyi mbyemera ntajijinganya, kuva ubwo natangiye kumufata nk’ umuntu w’ ingenzi namenye kandi ntifuza kubura nkuko nawe yabimbwiraga.

Hashize igihe kitari gito biva mu rukundo rusanzwe ahubwo twinjira mu rukundo nyarukundo rwa babiri, arankunda nanjye ndamukunda karahava.

Yafashije umuryango wanjye arihira murumuna wanjye ishuri ndetse anshakira n’ akazi.

Urukundo rwacu rwarakomeye, dutangira no kubitsanya amabanga akomeye cyane mu buzima bwacu bwa buri munsi.

Hashize imyaka ibiri dukundana, yari yaranyizeye cyane nanjye ari uko maze umunsi umwe turi kwishimisha by’ abakundana yansabye ko twaryamana gusa ndamwangira mubwira ko bitaba ari byiza ahubwo yareka tugapanga ubukwe vuba,

Yakomeje kumpatiriza ambwira ko ankunda by’ ukuri yiteguye byose ariko ndanga mbona arababaye cyane nibuka umunsi musezeranya ko atazababara kubera njyewe.

Naramusezeye ndataha ngeze mu rugo mbura amahwemo, ngishije inama bagenzi banjye, bambwira ko mbere yuko turyamana namusaba kubanza tukajya kwipimisha, tukabona kuba twaryamana dore ko nanjye n’ubundi nabonaga azambera umugabo nta kabuza bidatinze.

Umusore naragiye mubwira ko byaba byiza tubanje kujya kwipimisha nawe aranyemerera turagenda turipimisha dutegereza ibisubizo.

Icyantunguye ndetse kikambera ikibazo gikomeye twasanze uwo musore yaranduye afite agakoko gatera Sida ariko njye ndi muzima,

Akimara kubimenya yabaye nk’ umusazi, ariyanga nanjye birandenga kubera urukundo mukunda.

Muri iyo minsi yanjyanye ahantu hamwe antura amarira maze arambwira ngo: “Joseli! Niba koko unkunda, ndagusabye winta, ndakwinginze mba hafi cyane ntuntererane ubu nibwo nkukeneye, nsezeranya ko tuzabana kuko nitutabana nziyahura nsange ababyeyi banjye kuko ubu ntacyo ndicyo udahari, wenda tuzabane tutaryamana, ntituzabura umwana turera ariko nzakubone hafi yanjye iminsi y’ ubuzima bwanjye”

Kuva uwo munsi ambwira atyo nabuze amahoro mu mutima, ni ukuri ndamukunda cyane gusa inshuti zanjye zose ndetse n’ umuryango wanjye barabimenye bambwira ko nimbana nawe ntawe uzabutaha ndetse ko ntawe uzagera iwanjye.

Kugeza n’ubu sindabyiyumvisha bitewe n’urukundo mukunda, bambwiye ko kubana n’ umuntu ufite agakoko gatera Sida bishoboka, ariko se ninirengera byose nkabana nawe akampinduka nzajya hehe umuryango n’ inshuti baramvuyeho?

Basomyi b’ umuryango mungire inama, NKORE IKI?

Ibitekerezo

  • Icyo nakubwira nuko ibyo uhuye nabyo byanjyezeho mbyitwaramo kugabo nubishaka nakugirinama kuko kwandura ntibivuze kuba wenyine mushobora kubana mudahuje ibisubizo mukabyara mugaheka imiti irahari irwanda namahoro mwegere kuko nibwo agukeneye([email protected])

    Ugize neza kugisha inama. Ndi umuganga kandi nkaba n’umujyanama. Nejejwe no kukugira inama. Ntukagire icyemezo na KIMWE mu buzima uzafata ushaka gushimisha umuntu kuko ntawuneza umuntu! Inshuti yawe iteka inezezwa no kubona wakoze ikintu kinezeza umutima wawe. Niba muri wowe koko wumva wamubera umufasha, muzajyane kwa Muganga, babahe ibinini uzajya unywa buri munsi bigufashe kuba utakwandura agakoko gatera SIDA ( ibyo binini binakoreshwa n’abakora umwuga ushaje kuruta indi yose mu mateka y’isi : uburaya kuko bahura n’abantu benshi bashobora kuba harimo n’abanduye virusi itera SIDA)! Nawe rero umukunzi wawe, ubwo nizere ko yatangiye imiti igabanya ubukana, nayinywa neza mu gihe cy’amezi make, virusi mu mubiri we zizagabanuka zigere ku gipimo cyuko ibyago byo kukwanduza biba bike cyane ( viral road <20 mm3 ). Kubwi byo ndakugira inama yo gukora icyo umutima wawe ugutegeka utitaye kuri abo wita inshuti zawe. Ese ko mwajyanye muri babiri, bakabaha ibisubizo muri babiri kuki mwavuyeyo inshuti zawe zikabimenya? Ubwo si wowe wabibabwiye? Ntuzongere. Ugomba kugirira ibanga uwo ukunda. Niba ukeneye ibisobanuro byaho wakura iyo miti igabanya ibyago byo kwandura mu gihe waryamanye cyangwa uriburyamane nuwanduye kandi wowe uri muzima, wambona kuri +250790361643 / Mujyanama

    Urukundo nyarukundo rugaragarira mu bibazo Niba Koko umukunda by’ukuri ntukumve amagambo y’abantu kdi ubu Sida si ikibazo cyatuma abakundana batabana kdi muzongere mwipimishe wasanga ntaniyo afite ahubwo Imana yarashakaga kugupima ngo irebe ko umukunda koko rwose mwabana nkuko mwanashakana muri bazima umwe akaba yaca inyuma y’undi mukayandura nonese mwahita mutandukana? Ntukamuterane rwose kdi ntutinye ibyo abantu bavuga .

    Njyenumva wabananuwukunda ugakatira inshuti numuryango kuko harigihemunabanamuribazima akanayikuzanira

    Mukobwa mwiza iyo amagara asesekaye buri wese asama aye! Ufite icyerekezo ! Mureke uzabona undi udafite ubwandu! Umvura umuryango na bavandimwe ntabwo abo Bose bakwanga ahubwo barashaka ko utagwa muruzi urwita icyiziba ! Uwo nawe nakwikuremo ni bakoko agukunde areke kumvako mwazabana akakwanduza azashake uwanduye nkawe kuko SI wowe wamuteye ubwo burwayi cg abireke gushaka bizamufasha! Kubaho neza kuko gushakana ubwandu sibyiza!

    Namugira inama yo kwishakamo imbaraga agatandukana nawe kuko umuntu ni mugari ashobora kwitanga akazamuhemukira bikamubabaza birenze , Hari uwo nitangiye uretse ko we yari umukobwa arko byarangiye ampemukiye so umuntu ni mugari rero.

    Namugira inama yo kwishakamo imbaraga agatandukana nawe kuko umuntu ni mugari ashobora kwitanga akazamuhemukira bikamubabaza birenze , Hari uwo nitangiye uretse ko we yari umukobwa arko byarangiye ampemukiye so umuntu ni mugari rero.

    Reba ibyawe ureke abandi

    Reba ibyawe ureke abandi

    Biragoye kubyakira ariko jyewe ndabona harimo unutego kubera iki atagubwiye ko yanduye kdi yarabizi? Yashakaga kukwanduza kugira ngo ntuzigere umusiga. Inama mfata umwanzuro umuhakanire ko birashoboka kuko n’ubwo yakwiyahura niwe waba wiyambuye ubuzima. Have , Have ntugwe mu ruzi urwita ikiziba.

    Urwo rukundo ra?! Mbabarira di!!

    Uzamube hafi yego,ariko kubana nk’umugore n’umugabo,wapi!

    icyo umutima nama ukubwira ukore icyo none se ko mwabana ari muzima nyuma akayirwara nabwo wamuta?benshi babana badahuje ibisubizo kandi bakundanye nimwegere muganga abagire inama.

    UWOMWIHORERE IMANA IZAGUHA UNDI MUZIMUM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa