skol
fortebet

Kwambara inkweto ndende bishobora gutera umugore kutarangiza mu gihe cy’imibonano! Ngizi impamvu 10 zibitera

Yanditswe: Sunday 08, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina usanga akenshi umugabo arangiza naho umugore akaba niho atangiye kumva ubushake bwiyongereye.

Sponsored Ad

Mu gihe iyo umugabo arangije birangwa no gusohora, ntabwo umugore we iyo arangije ari ngombwa ko hari igisohoka ahubwo kuri we ni ukugera ku ndunduro y’ibyishimo bituruka mu gukora imibonano.

Mbere yo kurangiza umugore yumva ibimeze nk’ubushagarira umubiri wose bimwirukanse, bamwe bagasakuza cyane abandi ugasanga barashinga inzara abo baryamanye cyangwa se abandi ugasanga bari gushinga inzara mu igodora baryamyeho. Iyo barangije bamwe barangwa no kugira akabeho, abandi bagira icyaka, gusa muri rusange umugore urangije ahita agwa agacuho nuko akanyamuneza kagatuma asinzira kandi yishimye.

Abagore bamwe usanga bavuga ko batazi uko kurangiza bimera, bamwe bagashyira ikosa ku bagabo babo nyamara burya kutarangiza k’umugore ntabwo buri gihe byashinjwa umugabo nubwo nawe bishobora kumuturukaho.

Muri iyi nkuru twaguteguriye ingingo zinyuranye zishobora gutuma umugore atarangiza mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina.

1. Kumara amasaha menshi wicaye

Kumara masaha menshi wicaye, cyane cyane abakora akazi ko kwakira abandi bituma imitsi n’imikaya y’ikibuno no mu matako ibabara ibi bigatuma mu gihe cyo gukora imibonano bigorana kurangiza kuko imikaya yakabigufashijemo inaniwe.

Niba ukora akazi gatuma wicara umwanya munini ni byiza kunyuzamo ukajya unanura amatako n’ikibuno, ugendagenda, unyunya amabuno ndetse unigorora.

2. Kwambara inkweto ndende

Ushobora gucyeka ko ibi ntaho bihuriye nyamara kwambara inkweto ndende igihe kinini bituma nanone imikaya y’ibibero n’amatako ikomera cyane ndetse n’ibice byo ku gitsina bigakomera kubera kwa kugenda umeze nk’uwigengesereye .

Ibi kubikosora bisaba kugabanya umwanya umara wambaye inkweto ndende cyangwa se ukanazivaho burundu.

3.Imiti uri gufata

Muri rusange imwe mu miti igabanya umuvuduko ukabije w’amaraso, imiti ikoreshwa mu kuboneza urubyaro nibyo biza ku isonga mu miti itera abagore kutarangiza. Ikindi ni ukugira umusemburo wa prolactin mwinshi uyu ukaba umusemburo utuma umugore umaze kubyara agira amashereka ahagije. Indi miti ni imiti yo mu bwoko bwa antihistamines ikaba imiti ikoreshwa mu kuvura ubwivumbure bw’umubiri.

4. Kutanywa amazi ahagije

Kugirango ubashe kurangiza biragusaba ko umubiri wawe uba ufitemo amazi ahagije kuko bituma inyama zo mu gitsina imbere zibasha kunyerera neza kandi nibyo byongera bwa buryohe butuma urangiza.

5. Umugabo ntagufasha ngo urangize

Aha niho uruhare rw’umugabo mu kutarangiza k’umugore rugaragarira. Iyo umugabo ataramenya izingiro ry’uburyohe ku mugore we mu gihe cy’imibonano bizagorana ko umugore arangiza. Kandi buri mugore ateye ukwe. Hari urangiza arikunyazwa, hari urangiza umugabo ashyizemo imbere akabikora buhoro buhoro, hari urangiza ari uko umugabo abikoze vuba vuba, mbese muri macye umugabo asabwa gufatanya n’umugore we kumenya ahatuma arangiza neza.

6.Kunywa inzoga nyinshi zikomeye

Kunywa inzoga zikaze, cyangwa kunywa nyinshi bituma umubiri utakaza amazi nuko imikaya yawe igasa n’iyuma. Niyo mpamvu mu gihe wanyoye inzoga usabwa kunywa amazi ahagije arenze ayo usanzwe unywa iyo utazinyoye.

7.Kubikora bucece

Ubushakashatsi bunyuranye bwagiye bugaragaza ko abagore bakora imibonano bacecetse bibagora kurangiza ugereranyije n’abagore babikora bavuga utugambo two kuryoshya icyo gikorwa. Si ngombwa gusakuza ahubwo kuvuga amagambo aryoheye amatwi ndetse unashimira ibyo uri gukorerwa bituma umubiri wawe ufatanyiriza hamwe kumva uburyohe maze kurangiza bikoroha.

8.Ntiwateguwe bihagije

Ese mbere yo kubikora umugabo yaguteguye umwanya ungana ute? Ese koko ubikoze ubishaka cyangwa urabikoreshejwe ndetse unameze nk’ufashwe ku ngufu? Bamwe bariyambura bagahita batangira igikorwa ibi bigatuma umugabo yirangiriza umugore ataranatangira. Abandi nabo ugasanga abikoze byo kubura uko agira kuko umugabo batabanye neza nyamara nanone kubikora akumva atabona uko abihakana. Umwanya umara witegura, uburyo utegurwamo (nawe ubigiramo uruhare) bituma winjira mu gikorwa ubushake ari bwinshi bityo kurangiza bigashoboka.

9.Igipimo cya oxytocin kiri hasi

Niba ukoze imibonano washakaga kunyara ukazifunga bizagabanya kuryoherwa kuko mu mutwe hazaba harimo yuko niwirekura inkari ziri bugucike. Kuvanga igikorwa no gutekereza kutisobera bituma utumva uburyohe. Mbere yo kwinjira mu gikorwa banza wiherere usobe, ujye mu gikorwa umubiri witeguye kandi ubohotse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa