skol
fortebet

Menya ibyingezi buri muntu akwiye kwitaho mu gihe ategura ubukwe

Yanditswe: Wednesday 12, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abantu benshi bakunze kwibeshya cyane mu gihe bategura ubukwe rimwe na rimwe ugasanga bari kwicuza, menya ibintu by’ibanze ukwiye gutegura mu gihe witegura gukora ubukwe kugira ngo na nyuma yabwo uzagumane umunezero wawe.

Sponsored Ad

1. Panga ko utazatuma umunezero wawe uyoka mu gihe gito

Umunezero n’urukundo wiyumvamo igihe cy’ubukwe bikwiye guhoraho kandi birashoboka ko watuma bigumaho iteka ryose. Igihe upanga ubukwe panga ko utazatuma umunezero wawe uyoyoka. Bishobora kugusaba gukora cyane n’uruhare rukomeye mu kubiharanira ariko itegure ko uzabikora kandi bigakunda.

Abantu bamwe bajya bapanga ubukwe akumva ni umuhango uzaba gusa ariko ntatekereze ku buzima bwe bwa nyuma y’ubukwe. Abo mwishimana baraza ariko nyuma y’ubukwe buri wese akomeza ubuzima bwe niyo mpamvu utagomba gupanga ubukwe nk’igikorwa cy’uwo munsi ahubwo ukareba imbere hazaza haba mu buzima busanzwe no mu rukundo.

2.Panga ubukwe ushingiye ku ngengo y’imari yawe

Ukwiye gutegura ubukwe urebye ingengo y’imari ufite kugira ngo utazarinda kugwa mu bihombo wishinze gushimisha inshuti n’imiryango. Ugomba kwibuka ko nyuma y’ubuzima bukomeza kandi ko uzakenera amafaranga.

Uramutse rero uteguye nabi ubukwe bukagusha mu bihombo byazatuma ubaho ku gitutu kandi sicyo ukeneye mu rushako rwawe.

3.Bwishimemo unezerwe

Ishimire ubukwe bwawe kuko ni ibirori biba rimwe gusa kandi uba utazagarura. Ishime uko bishoboka kose, ubyine ku rwego wagezaho rwose kuko nyuma y’umunsi w’ubukwe byose birarangira hagasigara kubyibuka gusa n’amafoto n’ibindi bikwibutsa gusa. Gerageza rero ukore ibihagije bizatuma ibyo uzibuka bizaba bihagije mu gihe cyabyo.

4. Kuba ubukwe bwagenze neza ntibisobanuye ko n’urushako ruzaba rwiza

Kugira ubukwe bwiza ni kimwe kandi kiza ariko ntaruhare bigira mu kugira urushako rwiza. Ntibisobanuye ko ubwo ubukwe bwabaye bwiza bukagenda neza , abantu bakanezerwa ari nako uzanezerwa mu rugo rwawe.

Ubukwe ni ibirori byo kwinezeza ariko burya urushako rutangira nyuma y’ubukwe. Urushako rwiza narwo rugira ibyarwo kandi ruraharanirwa ntabwo rugenwa n’uko ubukwe bwagenze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa