skol
Kigali

Menya ibyiza byo gukundana n’umuntu uri kure yawe

Amakuru   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 9 May 2022

Abantu benshi bakunze gutekereza ko urukundo rw’abantu batari hamwe akenshi rutaramba cyangwa se nta byiza byarwo ariko twagukoreye urutonde rw’ibintu byiza byo gukundana n’umuntu uri kure kandi urukundo rugakomera.


Sponsored Ad


1. Ubona umwanya wo kwiteza imbere

Umuntu ufite umukunzi kure ye usanga atera imbere abyigejejeho nta kwishingikiriza ku mukunzi we, abasha kandi kwigenga nta gendere buri gihe ku bitekerezo by’uwo bakundana.

Hari nubwo biguha umwanya wo gukora ibyo ukunda utari bubonera umwanya iyo muza kuba muhorana n’inshuti yawe.

2. Ntabwo umuburira akanya

Iyo uziko umuntu mukundana aba kure, ukora uko ushoboye ukamuha agaciro , uko akazi kaba kameze kose ntiwabura umwanya wo kumuvugisha.

3. Bituma ushyiramo imbaraga

Iyo inshuti yawe iri kure bituma urushaho gukora cyane kugira ngo nimunabonana uzabe ukimubereye utaramuhararutswe.

Ntabwo utakaza umwanya mupfa utuntu tw’ubusabusa, niyo muhuye buri wese aba afite ibyo kuganira no kunguranaho ibitekerezo.

4. Byongera icyizere

Icyizere ni ikintu cy’ingenzi hagati y’abakundana kugira ngo urukundo rwanyu rurambe, iyo uziko umuntu aba kure yawe bigufasha gukuza icyizere.

Iyo rero uri kure y’uwo ukunda biba bigusaba kugabanya kumukeka ahubwo ukamwizera

5. Iyo mwabonanye murishimana kakahava

Iyo bibaye ngombwa abakundana umwe aba kure y’undi bagahura barishimana, bakaganira ,bagaseka , nta kanya kabo gapfa ubusa.

Umwanya wose bawubyaza umusaruro bakishimira ubuzima kandi ntihabeho guhararukanwa.

6. Kuganira biba byiza

Kugira ngo urukundo rwa kure rurambe kuganira no guhanahana amakuru bigomba kwitabwaho kuko niyo nzira iba ishoboka kugira ngo mukomeze kurambana.

Usanga abantu bakundana bari kure, buri munsi baba bafite uburyo bavuganamo, bahanahanamo amakuru bakarushaho kwishimana.

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Dore amagambo umukobwa akwiye kwirinda kubwira umusore bakundana

Ni byiza mu rukundo kwisanzura ndetse mukanabwirana byose ariko hari igihe...
22 June 2022 0

Dore ibintu 5 umugabo ugukunda by’ukuri adashobora kugukorera

Kuri iki gihe biragoye gutandukanya umuntu ugukunda by’ukuri ndetse...
20 June 2022 0

Kayonza:Umusore arashinjwa gusambanya umwana yigishaga

Mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mwiri Umusore w’imyaka 23 tatawe muri...
19 June 2022 0

Menya ibintu by’ingenzi wakurikiza ukagira urukundo rwishimye kandi...

Birashoboka ko waba ujya mu rukundo ntirumare kabiri cyangwa se ugasanga...
19 June 2022 0

Dore bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko umukobwa mukundana...

Kuri iki gihe biragoye kumenya umuntu ugukunda by’ukuri cyangwa se niba hari...
18 June 2022 0

Miss Muheto yifatanyije n’abana bafite ubumuga kwizihiza umunsi w’umwana...

Nyampinga w’u Rwanda 2022 Miss Nshuti Divine Muheto nyuma y’igihe atagaragar...
17 June 2022 0