skol
Kigali

Menya impamvu udakwiye kugereranya urukundo rwawe n’urwabandi

Amakuru   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 2 May 2022

Abantu benshi bakunda kugereranya urukundo bakundana n’abakunzi babo cyangwa se abashakanye bakagereranya imibanire yabo n’abandi. Nyamara nubwo waba ubikora uziko ari byiza, bishobora kukwangiriza iterambere ryawe mu rukundo ndetse n’imibanire yawe ikarushaho kuba mibi kuruta uko wumvaga kwigana hari icyo byahindura.


Sponsored Ad


Zimwe mu mpamvu zikwiye gutuma utagendera kubandi mu gihe ushaka kubaka umubano wawe kandi urambye

1.Menya ko ibyishimo by’abandi ataribyo byawe

Ibyiza byose abandi bakora ntacyo bihindura ku byishimo byawe. Aho guhora uhangayikiye uko wakongera ibyishimo mu mubano wanyu uzajya uhora uhangayikiye ibyabandi bidafite n’icyo biri bukongerere.

2. Bikuvana n’aho wari wibereye

Guhora uhangayikiye kumera nk’abandi nyamara nabo bagirana ibibazo bishobora kuzambya umubano ukaba mubi kurusha uko wari umeze.

3. Menya ko nta mwiza wabuze inenge

Ntamuntu ubaho utagira inenge, nuriya ubona ku ruhande ukumva wifuje ko amera nkuwo mukundana cyangwa mubana , agira amakosa akora. Ite ku byiza umukunzi wawe agukorera ,wige no kwihanganira ingeso ze ubona zitari nziza. Kuko nabo ushaka kumera nkabo niko babigenza, baha ibyiza umwanya munini, ibibi ntibabihe urwaho.

4. Bizatuma uhora ubona ibibi gusa

Iyo watangiye kurebera ku bandi, nta kintu cyiza wongera kubona ku mukunzi wawe uretse ibibi gusa. Icyo bikumarira ni ugutakaza igihe cyawe ku bandi nkaho wagitakaje wubaka ibyiza mu mubano wanyu.

5. Bizatuma ubaho utishimye kuko utanyuzwe nibyo ufite

Nukomeza kurangarira ibyabandi na bike wari ufite bizayoyoka. Ishimire ibyiza biri mu mubano wanyu ndetse uharanire ko birushaho aho guhora amaso yawe ari kubandi.

6. Menya ko abo ushaka kugenderaho ubona ibyo bakweretse hari nibyo utabona

Nubwo uhora uhangayitse ko urukundo rwawe n’umukunzi wawe rutameze nk’urwabo uba ushaka kwigereranyaho hari icyo ukwiriye kuzirikana. Nubwo abo uba ubona ushaka kumera nkabo baba bishimanye ariko ibyabo byose ntabwo ubizi. Bashobora kuba bagirana amakimbirane ,ibibazo bikomeye,ariko bagera hanze bakabihisha .

7. Nukomeza kumushyiraho igitutu azigira ahandi

Ishyari no gushaka kumera nk’abandi , kumuhozaho igitutu cyo kugukorera ibyo ubona ahandi ,bishobora gutuma umukunzi wawe akurambirwa akagucikaho mu ibanga . Ese koko ntiwishimiye urukundo rwanyu kugera aho wumva mwatandukana cyangwa ni uko watwawe n’irari no kwifuza ibyabandi no kumera nkabo?

8. Ibi bishobora gutuma umukunzi wawe ahora ababaye

Uko buri gihe uba ushaka kumera nk’abandi bibabaza umukunzi wawe gusa kuko iteka aba atekereza ko uba ushaka ko amera nk’abandi cyangwa se bigatuma yitakariza ikizere no kumva ko adashoboye kuko umwereka ko atabasha guhaza ibyifuzo byawe, ibi kandi bishobora kubaviramo gutandukana cyangwa nawe agagufata nk’umuntu utanyurwa.

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Dore bimwe mu bintu bizakwewreka ko uri mu rukundo rw’ikinyoma

Kuri iki gihe biragoye kumenya umuntu ukubwiza ukuri cyangwa se ukubeshya...
13 May 2022 0

Menya ibyiza byo gukundana n’umuntu uri kure yawe

Abantu benshi bakunze gutekereza ko urukundo rw’abantu batari hamwe akenshi...
9 May 2022 0

Menya impamvu udakwiye kureba muri Telephone y’umukunzi wawe

Abantu benshi bakunze kugira ingeso yo kureba muri Telephone z’abakunzi babo...
8 May 2022 0

Niba wifuza kubaka urugo menya abasore ukwiye kwirinda mu rukundo

Bakunze kuvuga ko Amaso akunda atabona neza, Nubwo ariko bimeze gutya hari...
7 May 2022 0

Amwe mu magambo abakobwa bakunze gukoresha mu gihe bashaka kubenga...

Abakobwa benshi usanga bagorwa no kuvuga oya mu gihe batifuza ko mwajya mu...
5 May 2022 0

Bimwe mu bintu bishobora kukwereka umukobwa utazubaka urugo ngo...

Hari ingeso zimwe na zimwe zishobora kukwereka niba umukobwa mukundana...
3 May 2022 0