skol
fortebet

Menya impamvu udakwiye kureba muri Telephone y’umukunzi wawe

Yanditswe: Sunday 08, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abantu benshi bakunze kugira ingeso yo kureba muri Telephone z’abakunzi babo bibwira ko hari icyo byatanga ku mubano wabo ariko hari impamvu zitandukanye zigaragaza ko umuntu adakwiye kureba muri Telephone y’umukunzi we kuko bishobora kwangiza umubano wabo bombi.

Sponsored Ad

Zimwe mu mpamvu zigaragaza ko umuntu adakwiye kureba muri Telephone y’umukunzi we.

1. Ushobora kuhakomerekera

Bitewe n’icyizere wari umufitiye, iyo ugenzuye telefone ye ugasanga afite abandi agukundiraho kuruhande, bishobora kurangira ukomeretse igikomere kizakugora gukira. Bikagukura n’aho wari wibereye ndetse bishobora no gutuma mutandukana kandi bitari ngombwa.

2. Ntacyo bikemura

Ukuri ni uko ntacyo bikemura. Kwirirwa ugenzura telefone y’umukunzi wawe ntacyo byakugezaho uretse kuzana ibibazo hagati yanyu ahanini biba binagoye gukemuka.

Niba koko aguca inyuma akaba afite abandi bakundana ku ruhande, kumuneka buri gihe ntago aribyo byamuhindura. Bizatuma ahubwo arushaho kubikorana ubwenge buhanitse bityo ubutaha ubure n’amakuru washakaga, kandi n’icyizere wamugiriraga kibe kirayoyotse.

3. Byangiza icyizere

Kumuneka no guhora ucunga ko ntawamwandikiye, ntawe bavuganye, byangiza icyizere cyari hagati yanyu. Nta mubano uba ugihari iyo icyizere mwari mufitanye kirangiye. Musa nkaho musigara mucengana , mubeshyana ko mukundana kandi urukundo rwarashize igihe umenya ko afite abandi ku ruhande.

4. Guhorana urwikekwe

Guhora ugenzura telefone y’umukunzi wawe bizamura urwicyekwe muri wowe. Uhora uhangayitse ko ejo cyangwa ejobundi bamugutwara. Kutiyizera no kutizera mugenzi wawe ntahandi byerekeza urukundo uretse ku iherezo ryarwo.

5.Ushobora kwitiranya ibintu

Mu kugenzura telefone ye ushobora kwitiranya ibintu ugakuramo ibyinyuranye n’ukuri. Kugenzura telefone ye bisobanuye ko uba umukeka. Kwa kureba muri telefoni ye , ushobora kugwa kubutumwa bugufi , ukabisanisha n’ibyo umaze iminsi utekereza ugasanga ufashe umwanzuro uhubutse.

6.Bigaragaza ko uwo mukundana udasanzwe umwizera cyangwa nawe ukaba utiyizera.

Nubwo atariko ubyemera ariko niko biri. Kumuneka iteka bisobanura ko utamwizera cyangwa se nawe ukaba utiyizera. Urukundo rutarangwa n’icyizere ruba rwubakiye ku musenyi, icyaza cyose cyaruhuhura. Niba utamwizera ntimwagakwiye no kuba mukundana ikindi kumwereka ko uhora umucunga cyane nawe ashobora kumuca intege kabone niyo yaba agukunda agafata umwanzuro wo kubivamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa