skol
fortebet

Miss Muheto yifatanyije n’abana bafite ubumuga kwizihiza umunsi w’umwana w’umunyafurika(AMAFOTO)

Yanditswe: Friday 17, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2022 Miss Nshuti Divine Muheto nyuma y’igihe atagaragar mu bikorwa bitandukanye yongeye kugaragara yagiye kwifatanya n’abana bafite ubumuga k’umunsi w’umwana w’umunyafurika mu muhango witabiriwe n’abandi bayobozi barimo Minisitiri Ingabire Asoumpta.

Sponsored Ad

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa kane taliki 16 Kamena 2022 mu Karere ka Kicukiro, hashimwa intamwe yatewe na Guverinoma y’u Rwanda mu gushyiraho uburyo bufasha abana.

Uyu muhango witabiriwe n’abarimo Minisitiri Ingabire Asoumpta, Miss Rwanda 2022 Nshtuti Divine Muheto, Miss Uwimana Jeannette wabaye Miss Innovatin 2022 n’abandi bafatanyabikorwa bifatanyije n’ikigo Inshuti z’Abakene mu kwizihiza umunzi w’Umwana w’umunyafurika mu gikorwa cyabanjirijwe n’igitambo cya Misa.

Minizitiri Asoumuta Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu yasabye ko hakomeza gushyirwa imbaraga mu kubahiriza uburenganzira bw’umwana cyane ko ariwe ’Rwanda rw’Ejo’.

Miss Uwimana Jeanette ufite ubumuga bwo kutavuga yifashishije urukuta rwe rwa Twitter yashimiye akarere ka Kicukiro ndetse n’ikigo Hope and Homes for Children Rwanda bamutekerejeho bakamutumira k’umunsi wo kwizihiza umwana w’umunyafurika.

Miss Muheto nawe mu butumwa yatanze yavuze ko bwari bugamije gushishikariza umwana w’umunyafurika guharanira kwigira no kumva ko ashoboye nkuko yabitangarije i Nyarwanda.

Muheto kandi nawe abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yavuze ko yishimiye kwifatanya n’abana bafite ubumuga mu kwizihiza umunsi w’umwana w’umunyafurika aboneraho no gushimira abamuhaye ubutumire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa