skol

Ni imyaka ingahe wabana n’umukunzi wawe ukizera ko mutazatandukana ?

Yanditswe: Monday 23, Jun 2025

featured-image

Akenshi iyo abantu bakundanye imyaka myinshi, tuba twumva ntagishibora kubatandukanya, yewe kumva ko kanaka na kanaka bamaranye imyaka irenga 10 cyangwa 20 batandukanye biba inkuru ikomeye.

Gusa ibi abahanga mu bijyanye n’imibanire babibona ukundi.

Byibuze buri mwaka abarenga miliyoni 20 baratandukana mu Isi yose. Ni ikibazo kiri mu Rwanda kuko Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda igaragaza ko imiryango 2833 ari yo yatse gatanya mu 2023/24. Kandi abo ni abazwi.

Umuhanga mu bijyanye n’imibanire wo mu Bufaransa, Nathalie Marcot, yavuze ko hari imyaka igora abakundana cyane, ku buryo kuyirenga badashwanye ari igikorwa cy’ubutwari.

Asobanura ko abantu bamaze imyaka itatu bakundana, ari bwo batangira kumenyana bya nyabyo, ibituma umwe ashobora kumva yaribeshye kuri mugenzi we, agahitamo guhagarika umubano wabo.

Ati “Aho ni ho batangira kwerura abo bari bo, ibituma hafatwa imyanzuro ikomeye iyo bibaye ngombwa.”

Indi myaka igora abantu kurenga ni igihe abakundana bamaranye imyaka irindwi, aho usanga basigaye babana kubera umwana babyaranye ukiri muto n’ibindi.

Iyo umwana akuze umubano hagati yabo utaragaruka neza, usanga kenshi bahitamo gutandukana, umwe akajya ukwe n’undi ukwe wenda bagasangira inshingano zo kwita ku mwana.

Urukundo rurangwa no kwihanganirana, guharanira ibyishimo bya mugenzi wawe n’ibindi. Ibi kugira ngo bigerweho usanga hari ibyo umuntu atavuga yanga ko haza umwuka mubi hagati yanyu.

Ibyo bigenda bikura cyangwa bikaba byinshi ku buryo iyo mukundanye nk’imyaka 14, byose ajya kubivuga akabivugira rimwe mukabura naho muhera mubikemura, cyangwa ugasanga urukundo rwamushizemo kubera kwihanganira ibintu bimuremereye.

Abamaranye imyaka 21 bo akenshi niba barabyaye usanga nta bana bato bakigira, baba bageze mu gihe cyo kwibaza niba bagikundana bihagije, ese babigenza bate ngo bongere bakundane nka mbere? cyangwa niba bashobora gutandukana buri wese agakomeza ubuzima bwe.

Uzumva abantu bakubwira ngo bariya bantu bakundana nk’abana kandi ari abantu bakuze.

Ibi ntabwo ari uko baba barabaye abana ahubwo ni uko abantu bakundanye imyaka irenga 30, baba bongeye kugira umwanya uhagije wo gukundana nk’uko babikoraga bakiri bato.

Aba bantu akenshi uba usanga abana babo bari mu mashuri makuru cyangwa batakiba mu rugo, ku buryo iyo bananiwe gukundana nk’uko babikoze mu buto bwabo kiba ikibazo mu rugo.

Abahanga mu mibanire bagaragaza ko abantu bamaze imyaka itatu bakundana, ari bwo batangira kumenyana bya nyabyo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa