Ntacyo muri Afurika kirimo! Ibihugu 10 bituwe n’abaturage bishimye mu rukundo
Yanditswe: Thursday 18, Sep 2025
Ubushakashatsi bushya bwakozwe na Ipsos mu 2025 bwerekanye ko Colombia ari cyo gihugu cya mbere ku isi gifite abaturage bishimira cyane ubuzima bwabo bw’urukundo. Uyu muryango wakoze Love Life Satisfaction Index wakusanyije ibitekerezo by’abantu hafi 24,000 bo mu bihugu 30, usuzuma uburyo bishimira urukundo, ubuzima bw’imibonano mpuzabitsina ndetse n’imibanire hagati y’abashakanye cyangwa abakundana.
Abaturage ba Colombia ni bo baje ku isonga, bagaragaza ibyishimo n’ituze mu byerekeye urukundo ndetse n’ubuzima bw’imbere mu rugo. Uyu mwanya wabo ufatwa nk’igihamya cy’uburyo uruhererekane rw’umunezero n’urukundo bihuzwa mu mibanire yabo ya buri munsi.
Ibihugu byo muri Amerika y’Epfo n’ibyo muri Aziya na byo byigaragaje nk’ibifite abaturage bishimira cyane ubuzima bw’urukundo. Muri byo harimo Thailand, Mexico, Indonesia na Malaysia, byose byabonetse mu myanya ya mbere ku rutonde.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko urugero rw’ibyishimo rwerekana uko abaturage bumva urukundo mu buryo rusange, uko bishimira ubuzima bw’imibonano mpuzabitsina ndetse n’uko babanye n’abakunzi babo.
Mu bihugu 10 bya mbere byabonetse kuri uru rutonde, Colombia iza imbere n’amanota 82, ikurikirwa na Thailand, Mexico na Indonesia bifite amanota 81, Malaysia, Chile, Netherlands na Peru bifite amanota 79, mu gihe Espagne na Argentine zasoje uru rutonde n’amanota 78.
Uru rutonde rwerekana ko ibyishimo mu rukundo atari ibintu by’ubutunzi cyangwa ubukire gusa, ahubwo ari uburyo abantu babanye, imico yabo ndetse n’uburyo bagaragaza urukundo rwuzuye umunezero.
Dore urutonde rw’ibihugu bituwe n’abaturage bishimiye ubuzima bw’urukundo:
Rank Country Score (out of 100) Continent
1 Colombia 82 South America
2 Thailand 81 Asia
3 Mexico 81 North America
4 Indonesia 81 Asia
5 Malaysia 79 Asia
6 Chile 79 South America
7 Netherlands 79 Europe
8 Peru 79 South America
9 Spain 78 Europe
10 Argentina 78 South America
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *