skol
fortebet

Menya uburyo bwiza wasabamo imbabazi umukunzi wawe mu gihe mwarakaranyije

Yanditswe: Saturday 15, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Bimwe mu bintu bishobora kugufasha gusaba imbabazi umukunzi wawe mu gihe mwarakaranyije ubuzima biukongera bukagenda neza kandi muryohewe mu rukundo.

Sponsored Ad

1.Guca bugufi

Nubwo ushobora kumva ko ikosa wakoze riremereye ku buryo wabuze aho uhera umusaba imbabazi, ni ngombwa ko utifata ahubwo ukwiye kumwereka uwo wiyumva ku buryo nakureba amenya icyo ushaka kumubwira niyo utavuga urareka ururimi rw’amarenga y’umubiri rukamubwira.

2.Kwemera ikosa

Niba umukunzi wawe wamubwiye nabi cyangwa wakoze irindi kosa, wakwisuzuma uganga atariko byari bikwiye kugenda. Igihe usanze ugomba kumusaba imbabazi ni ngombwa ko mu magambo ukoresha isaba imbabazi humvikanamo ko uzi ikosa wakoze. Urugero ukamubwira uti ‘rwose narengere ntabwo nagombaga kuba nakoze iki n’iki muri buriya buryo’, cyangwa uti ‘ntabwo nagombaga kuba nakubwiye kuriya’.

3.Ba inyangamugayo kandi uvuge bikuvuye ku mutima

Niba koko wisuzumye ugasanga wahemukiye umukunzi wawe, reka amarangamutima yawe avuge, ku buryo nakureba akubonamo guca bugufi.

4.Irinde kwiregura

Iyo uri gusaba imbabazi umukunzi wawe ukabivangamo no kwiregura bikurura izindi mpaka, ingingo yo gusaba imbabazi igatakara. Mu gihe uhisemo gusaba imbabazi saba imbabazi niba uhisemo kwiregura nabyo ntukwiye kubivanga no gusaba imbabazi kuko umuntu usaba imbabazi kuko yemeye ikosa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa