skol

Ubushakashatsi: Hafi 50% by’abasore bagorwa no gutereta

Yanditswe: Monday 23, Feb 2026

featured-image

Ubushakashatsi bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku basore bafite imyaka iri hagati ya 18 na 25, bwagaragaje ko hafi kimwe cya kabiri cyabo batinya gutereta kubera gutinya ko babanga bimwe bita guterwa indobo cyangwa bakabaseka.

Mu bakoreweho ubushakashatsi, 29% bavuze ko nta na rimwe bigeze begera umukobwa ngo bamwereke amarangamutima yabo, naho 27% bavuze ko hashize nibura umwaka babikoze bwa nyuma, 45% byabo bavuze ko bataratereta na rimwe.

Impamvu nyamukuru ituma benshi batinya gutereta nk’uko byavuzwe n’abasore bakoreweho ubushakashatsi batari mu rukundo, ni ubwoba bw’uko icyifuzo cyabo kitazemerwa, bimwe abo mu Rwanda bita guterwa indobo.

Hari abandi bavuze ko batinya gutukwa n’abandi bagainya ko bashobora kujya mu rukundo bakazababara bikaba byabagiraho ingaruka.

Uretse kuba abasore bo muri Amerika batinya gutereta hari n’abandi babitinya. Niba uri umusore nawe ushobora kuba urimo, nubwo nta gipimo cyangwa se imibare ibigaragaza gusa ntibabura.

Zimwe mu mpamvu zituma abasore batinya gutereta harimo, kuba yarababajwe mu rukundo yigeze kujyamo bikamutera igikomere, cyangwa se kuba yarakuriye mu muryango utabanye neza, bikamutera igikomere cyo gutinya kujya mu rukundo kugira ngo ibyabaye ku muryango we bitazisubiramo.

Ikindi gituma abasore batinya gutereta ni ubushobozi buke bw’amafaranga. Hari abumva ko nta mukobwa wabemera kubera ko nta mafaranga bafite, bikabatera kwitinya bakaba banakunda umukobwa cyane ariko bakamwirengagiza kuko yumva ko ntacyo bamumarira.

Hari n’abandi baba bafite ubushobozi bw’amafaranga ariko bakigereranya n’umukobwa bagiye gutereta, babona abarusha ubushobozi bagahitamo kumureka. Ibi hari ababiterwa no kumva ko bazasuzugurwa cyangwa se bafite imyumvire y’uko umugabo aba agomba kurusha umugore ubushobozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa