Umukunzi wanjye yansabye kwiyita imfubyi ngo tuzabane ubuzima butarimo imiryango, Nkore iki?
Yanditswe: Thursday 27, Oct 2022
Ndabasuhuje! Nitwa Emmanuel navukiye mu karere ka Nyamasheke, nakuriye mu buzima bw’ uruvangitiranye rw’ ibyiza n’ibibi, nari nkifite ababyeyi bombi n’ abavandimwe banjye batatu.
Ndangije amashuri abanza kuko ari njye muto muri bo kandi bakuru banjye bose barigaga muyisumbuye byabaye ngombwa ko bansibiza inshuro nyinshi bambwira ko nzakomeza amashurin yisumbuye ari uko byibura babiri barangije kuko nta mafaranga yaboneka yo kuturihira twembi ariko byo ubushobozi bwari buke.
Naje kumenya ko hari umushinga ushaka gufasha abana b’ imfubyi nanjye ndashorera nkurikira abandi, mbijyamo mbeshya ko ndi imfubyi baramfata ndetse nshaka ishuri rya secandaire, kubera ko batwishyuriraga amafaranga make niga mbana n’ abandi bana dutaha hanze y’ ikigo kuko ibiciro byari bitandukanye nibyo abiga baba mu kigo.
Ibyo abo mu rugo babyise uburara ndetse inama iraterana gusa bakuru banjye basobanurira Mama na Papa ko nta kibazo kibirimo ariko ko ninanirana bakanyirukana ntazataha mu rugo
Nakomeje amashuri, mu biruhuko ngakora ibiraka nkagura imyenda, inkweto ndetse n’ ibikoresho by’ ishuri nkabyimenyera, mu ishuri ngatsinda bitari cyane, ngeze muwa 5 secondaire Papa yaje gupfa numvise bavuga ko yazize kunywa imiti itari ihuye n’ indwara yari arwaye.
Nyuma y’ umwaka ndangije Mama yatangiye kumpoza ku nkeke ambwira ko atanshaka mu rugo ndetse ko ngomba kugenda ngashaka akazi nk’ abandi barangije yari azi twari duturanye.
Mu gihe naburaga amahungiro ndetse nkajya ndara ntasinziye ntekereza aho nzerekeza mukuru wanjye wari wishoboye muri twese nakundaga kubwira ngo azanshakire akazi yaje kumbwira ko hari umuntu baziranye wamubwiye ko ashaka umukozi ni uko nagiye bitunguranye I Byumba.
Aho nageze nkora akazi ko kwishyuza amazi nahabaye mu buzima butoroshye, nabaye nk’ ujugunywe n’ umuryango nta wigeze yongera kundeba no kunyitaho ndetse no kumfasha dore ko nahembwaga make cyane ari nayo nifashishaga mu mibereho ya buri munsi mbonye ko birutwa no kwicara akazi ndagasezera.
Nigiriye inama yo kwerekeza I Kigali ninginga umuvandimwe twiganye ngo tubane tujye dufatanya kwishyura inzu aranyemerera ndetse ambwira ko azajya yishyura ubukode bwose tudafatanyije, ndetse andangira ikiraka aho nahembwaga 25000rwf.
Mu rugo baje kubimenya babibwiwe na mama wacu twavuganaga wenyine, Mama na bakuru banjye babimenye barateranye bemeza ko nkomeje kuba ikirara ndetse mbananiye mukuru wanjye wari warandangiye ka kazi ndetse avuga ko azaza kumvana aho hantu ku ngufu akansubiza mu rugo.
Ntago ari ko byaje kugenda kuko mbere yuko aza wa musore twabanye yantaye mu nzu ajya gukorera mu ntara nyuma menya ko yari arimo amezi atanu atishyuye bahera ko bansohora ngize ngo nyishyure nabyo barabyanga.
Nafashe amafaranga nari mfite njye gushaka akazu ka make ndetse ngura n’ ibikoresho, nkabara ubukeye mba igicibwa mu muryango aho imbaraga zanjye zanze uwo ngerageje kwitabaza wese mu bavandimwe bakambwira ko nta kuntu bameze bakangira inama yo kuzinga ibyange ngataha nkareka kwikuza no kwigira ikigenge.
Nakomeje urugendo buhoro buhoro burya inyoni yubaka icyare, mva ku rwego rwo kuganyira abavandimwe banyumviraga ubusa nkarara amajoro nkimenyera byose nkeneye mu mugi wa Kigali, nyuma mama wacu niwe waje kumbwira ko bategereje ko ubuzima bunanira ngataha bakanyumvisha neza ko bandekuye nkagwa, badasibye no kumpa urwamenyo.
Ibyo byanteye imbaraga nkomeza gukora ubu ndikorera ndacuruza ndetse ndishoboye bidahambaye ariko nkomeza gutangazwa umunsi ku munsi n’ukuntu abavandimwe na Mama basigaye banyitaho.
Ubu ntabwo njya mpaha ibiryo byose bituruka iwacu, barabyohereza ndetse bakishyura na tike ibigendaho, ubu mfite inka ebyiri nagabiwe mpora mpatirwa kujya gukura ubwatsi.
Umukunzi wanjye wabanye nanjye muri ibyo bihe byose byo gutereranwa, we wahoraga ambaza niba mbizi neza ko mpuje ababyeyi bose n’ abavandimwe banjye ahora ambwira ko igihe cyahise kitazagaruka, ko ibyo batakoze igihe nari mbakeneye badakwiye kubikora ubu ndetse ko izo atari impuhwe akangira inama yo kubibagirwa ahubwo tugapanga ubukwe tukubaka ubuzima bwacu butarimo imiryango yacu dore ko ari imfubyi.
Ese numvire umukunzi wanjye ntangire ubuzima bwo kwibagirwa umuryango nkabaho nk’ imfubyi? Umukunzi wanjye ati: “Yego n’ ubundi wabaye yo kuva ukiri muto ni njye nakubereye umuvandimwe n’ umubyeyi”
Nkore iki?
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *