skol
fortebet

Umusore w’ umusekirite yaransatse antwara roho nifuza kuryamana nawe, Nkore iki?

Yanditswe: Tuesday 15, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Muraho neza! Ndi umukobwa uri mu kigero cy’ imyaka makumyabiri nine, nifuje kubandikira mbagisha inama basomyi b’ umuryango ariko mbasaba kutanyumva ukundi kuko nzi ko bamwe bashobora kunyumva nk’ umukobwa w’ umwasama cyangwa waganjwe n’ amarangamutima ashingiye ku mbaraga nke z’ umubiri.

Sponsored Ad

Mu kwezi gushize nagiye mu nyubako imwe hano mu mugi, mu gihe nari ngeze ku muryango nahasanze umusecurite w’ umusore, akimbona yarahagurutse aza ansanga, nshyira isakoshi yanjye muri scaneri ndinjira.

Nkimugera imbere yaranyitaje, birumvikana ntabwo yari gutangira kunsaka kandi ndi umukobwa we ari umugabo, yahise ambwira ngo,

“Ihangane mugenzi wanjye dukorana hari aho agiye, araje gato agufashe ubone gukomeza”

Nakomeje guhagarara aho ndategereza, hashize nk’iminota icumi mbona ntakomeza kuguma muri urwo kandi mfite gahunda yihutirwa, ndamubwira nti,

“Ndabona ndi gutinda, aho kugira ngo nkomeze ntegereze se wansaka nkakomeza gahunda zanjye?”

Uwo musore yahise ampakanira ambwira ko bitakunda ko ansaka, ko yaba yishe amabwiriza nanjye nkomeza kumubwira ko ntategereza uwo mukozi wundi kandi gahunda zanjye ziri gupfa

Nyuma y’ akanya katari hato uwo musore yiyumvira yahise anyegera atangira kunkoraho ansaka, ndababwiza ukuri akinkoraho numvise ntazi uko mbaye, numva ubushagarira umubiri wose, nawe akomeza kumanuka no kuzamura ibiganza bye ku mubiri wanjye nciduka nanjye namukozeho ahita anyiyaka.

Akinyiyaka nahise ngira isoni mbona ko natandukiye, munyuraho ngenda nihuta. Nageze imbere isoni zanyishe, nkomeza aho nari ngiye ariko ntabwo natinzeyo nahise manuka nyura ku wundi muryango ndataha.

Kuva uwo munsi nabuze amahoro, ndavugisha ukuri nabuze amahoro numva umutima buri munsi umpatira gusubira kuri ya nyubako, gusa incuro zose nagiye nabuze umwanya numwe nasanga wa musore wenyine ku muryango ngo yongere kunkoraho, buri gihe mpasanga umukobwa bakorana.

Ashobora kuba atanyibuka kuko igihe cyose ngezeyo ngerageza kumwitegereza nkabona yibereye muke kazi.

Mfite isoni zo kwaka umusecurite nimero byibura ngo nzamutumire tubonane aha twenyine kuko ndi umukobwa wiyubashye ndetse udakunda kugaraga hanze muri make mfite amategeko y’ umuryango ngenderaho ku buryo ntashobora kwiyemeza kurekurira umusecurite amarangamutima.

Nshuti z’ umuryango nkore iki?”

Ibitekerezo

  • Mwamaye nemeroze

    Niba icyo ugambiriye kuriwe ari ikiza kd cyamugirira umumaro mubuzima bwe bwose ndetse nubwawe genda umusabe ko nyma yakazi mwahura maze umugezeho ikifuzo cyawe.
    NB: Ikiza nuko umutima wawe uruhuka kdi ugaharanira ko utamugusha ahubwo ukamwiyereka mukinyabupfura maz ukareka akaguha igisubizo.

    Acyira Yesu nkumwami numukiza kuko niwe wenyine waguha imbaraga zo kunesha ibyiyumviro byazakurimbuza kugeza ubwo wakubaka urugo. Gubwa neza

    Yooo! bibaho rwose ko umuntu agira amaragamutima. Kandi gukunda birizana ntacyo bigendeyeho. uzasubireyeo umuganirize umwake nimero ubundi mujye muhura ugihe ubishakiye ko agukoraho.

    Itonde kuko ibyo uwo musekitite yakosze byo kigusaka agukoraho ntibyemewe ko hari ibyima byabugenewe
    Kereka niba nawe waramukunze
    Naho ibyo kumwaka number sikibazo gusa witonde
    Utazagaruka hano ugisha inama haribitagenze neza.

    Va muri ayo uzamwegere umubaze niba yazaguha akanya mukaganira atari mukazi ubundi nkubaze wamukobwa we ko yagusakaga amanuka azamuka wumvaga wizeye iki ?kowumva nawe watangiye kumukoraho akakwiyama ndumva utari shyashya,gusa uzamwiyakire nomero ubindi muganire birambuye wasanga ubaye umugore we da ,nusanga yarashatse cg umutima utaguukunda uziyakiiire

    Uwo musore afite umuti kbsaaaa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa