skol

UWANDEMEWE #Episode 12: Natinye irya mukuru, mushiki wanjye yemera kumbera umwarimu ngo ntazicuza

Yanditswe: Friday 07, Oct 2022

featured-image

Duherukana ubwo mu rugo byari byabaye ibindi, mushiki wanjye Lea amarira yari yayasutse ashoka ku matama ye, nanjye atemba ajya mu nda, uwo munsi nibwo bwa mbere nananiwe kwakira ibyo ntabasha guhindura ndahaguruka…nongeye kwisanga mu mwijima mwinshi ahantu ha njyenyine, numva ibihunyira n’ imbwa zimoka, ako kanya ndiho ndwana no guhumura amaso nabonye umuntu umpagaze imbere umutima wenda kumvamo ntega ibiganza bibanziririza gutakamba.

Umutima utera insigane navuze cyane nti,

Njyewe-“Ayiwee! Aha ndi ni he? Wowe uri nde? Mbabarira ndakwingize wingirira nabi, ndagusabye, nundeka irya none nzakwitura…”

Ntarakomeza numvise ijwi rya mukuru wanjye Vena,

Vena-“Humura, humura ni njyewe mukuru waweVena”

Njyewe-“Ahwiiiii”

Naruhukije umutima wari uhabye, ndawitsa ntaratuza atangira kuntonganya ambwira ati,

Vena-“Sam! Wageze aha ute koko? Igihe twahereye tugushakisha njye na Lea? Uzi ko hari hasigaye guhamagara kuri polisi tuvuga ko twabuze umuntu mu buryo budasobanutse? Reka mushiki wawe we amarira yageze ku birenge, yakuririye ngo nta kubuza wiyahuye”

Njyewe-“None se nageze hano nte? Ngo niyahuye?”

Vena-“Haguruka, haguruka tugende, Imana ishimwe ubwo ibyo mushiki wawe yacyekaga bitari byo, ngwino…ngwino tugende”

Twahagurutse aho, tumaze gutera intambwe eshanu nibwo nabonye ko nari nihishe munsi y’ urugo, byose byari ukubera kwiheba no kunanirwa kwakira ijuru ryari rikomeje kutugwira rikadutsikamira kugera aho tutabasha kubona ejo hazaza hacu.

Mu gitondo nabyutse nshigutse, nibutse ko uwo munsi ntabasha kujya gushaka igeno aho nari nsanzwe ndishakira, aho nasangaga Mama cyera agifite umugongo wo kuduheka, umugongo Papa yamuvunnye arwana ku kwanga kwemera ko yahemukiye urukundo.

None se Babyeyi, ko tuzi ko urukundo ari itegeko riruta ayandi, ubu abato batuzi twababibamo iyihe mbuto ngo ibi bibazo tuvukiramo bizabe mu nkuru nyandiko mpimbano ntibizigere biba umugani ugana akariho?

Ubwo narabyutse ndinanura, ntuza umutima nibutse Mama, nongeye kwibuka umunsi mperuka kumubona aho yari yaragiye kuba mu kigo cy’ abagiraneza gifasha abamugaye, nongera kugira agahinda nibutse uburyo yajyaga aba uwa mbere mu kutubyutsa buri munsi.

Narabyutse ndasohoka ndayura, mushiki wanjye Lea aba aje ansanga aransuhuza ambwira ati,

Lea-“Vip se Bro! Ndakubona wibambuye! Ahaa! Twebwe igikoma turakimaze nawe uraho!”

Njyewe-“Ariko iyo umbwira icyongereza uba wumva ko ubwira injiji? Ngo Buro? Buro se ya Moto? Y’ iy’ ipine y’ imodokari? Buro yihe? Cyangwa ubwo mucyongereza bishatse kuvuga ko mfunze mu mutwe?”

Lea-“Oyaaa! Ntabwo nshatse kuvuga ntyo, Bro nshatse kuvuga ubundi ni Brother bivuga musaza wawe, Sister bikavuga mushiki wawe”

Njyewe-“Eeh! Burya se? Ahubwo se ubwo nyuma y’ isaha ndaba nabyibagiwe”

Lea-“Oya Bro! Ahubwo se ntutangiye kwiga? Mbwira uti yego ariko ubundi ubone icyo ngiye gukora?”

Njyewe-“Ahaaa! Wakora iki se mwana wa Maa? Ko ubona n’ umwuka wo guhumeka ejo ntawe tubitse mu nda?”

Lea-“Hmmm! Ariko Bro! Humura tugomba gukomeza kubaho, kubaho turwana ishyaka ry’ abo turi bo! Nubwo ibibazo byatugose uko bukeye nuko bwije rubanda rugacikamo igikuba bibaza uko tuzabaho…ibyo ni isahani tutagomba kwicara ngo dusangire, rwose iyo igomba kuturenga, ahubwo se nkomeze isomo njye nkwigisha icyongereza?”

Njyewe-“Hhh! Buriya se byakunda ko umuntu utazi no kwandika ikinyarwanda yavuga icyongereza cyangwa urufaransa?”

Lea-“Hhhhh! Erega mwana wa Mama! Kwandika no kuvuga biratandukanye, Bro! Ushobora kumenya kwivugira ziriya ndimi rwose kuko ushobora kuzagera oho bigasaba kuba uzi kuzivuga, naho kwandika niyo waba utabizi neza…wazagenda ubyiga buhoro buhoro, none se hari umenya byose? Gusa kandi hari iby’ ibanze gusa nzagufasha, icya mbere nuko tuzaba tumeze neza mbese dufite uko twibeshejeho ntituzasekwe na rubanda”

Natuje akanya gato maze intecyerezo zigira kure, nyuma y’ akanya katari gato ndagaruka maze mbwira mushiki wanjye Lea nti,

Njyewe-“Lea! Urabizi ko uri mushiki wanjye, ubuto bwanjye urabizi ntacyo naguhisha, rwose iyo nibutse ukuntu natsinzwe ikizamini cyo kujya mu gisirikare kubera ubuswa bwanjye ndicuza”

Lea yikije umutima atarakomeza nongera kumubwira nti,

Njyewe-“Lea! Ubu iyaba narahiriwe nkinjira muri uriya muryango, ngatsinda ikizamini ubu mba ndi kubakura muri aya manzaganya, ubu nta bwoba bw’ ahazaza, nta kubura uburyo nkuko tumeze uku”

Lea-“Sam! Iteka nujya wicuza uzajye ushakisha icyo wakora ngo ukomereze aho ugeze, yego igihe cyatakaye ntikigaruka ariko nanone aho gusubira inyuma wakwicara aho ugeze”

Nakomeje gutuza umutima ari nako nkomeza gutecyereza kuri ayo magambo ari nako nkomeza kwibuka amagambo Papa yambwiye, ya magambo yanyeruriraga ko ntacyo nzigera nimarira, ko ubuswa bwanjye buzanyandagaza, muri ako kanya nibwo ibitecyerezo byanjemo, maze mbwira Lea nti,

Njyewe-“Lea! Nungutse igitecyerezo”

Lea-“Ikihe gitecyerezo?”

Njyewe-“Nungutse igitecyerezo kandi iki gitecyerezo ugomba kumfasha kugishyira mu bikorwa”

Njyewe-“Ikihe gitecyerezo Sam! Mbwira rwose urabizi ko ntacyo ntagukorera wansaba? Mbwira pe!”

Njyewe-“Lea! Reka nkubwize ukuri, rwose ndumva mfite ubwoba bwo kuzakomeza kwicuza ubuzima bwanjye bwose ko nakoresheje igihe cyanjye nabi ishuri rikananira, byibuze wa mugani wawe iyaba nashoboraga kwandika ubu mba nihaye umuhanda nkajya gushaka ubuzima”

Nongeye kwitsa umutima maze nongera kumubwira nti,

Njyewe-“Lea! Ndagusabye mbera mwarimu untize iyo ngazi ndebe ko nagarura igihe gito mu cyo natakaje”

Lea-“Yoooh! Sam! Rwose aho uvuze neza cyane, mbega byiza, ndumva nishimye cyane kubwawe, ndabikwemereye rwose, igihe cyose nzajya mba ndi kumwe nawe tuzajya tuba nkaho turi mw’ ishuri, ubundi uzarebe ukuntu mu gihe gito uzaba urenze”

Njyewe-“Koko se birashoboka?”

Lea-“Hmmm! Ibyo bimparire”

Njyewe-“Ahaa! Gusa bitazaba bya bindi ngo mbe ndi kwibuka ibitereko nasheshe, ni amahitamo yo kuburanirwa nyine, kuba ntaho dufite ho kujya”

Lea-“Oya Sam! Kuba ntaho dufite ho kujya ntabwo bivuga ko ariyo mpamvu yo gutecyereza neza ahubwo nicyo gihe cyari kigeze, ahubwo uziko nari nibagiwe ko nasize amazi ku ziko? Reka njye guteka nawe urebe icyo ukora mwana wa Mama”

Lea yagiye mu gikoni nanjye nsubira mu nzu nambara imyenda y’ akazi ngo ndebe icyo nkora hakiri kare nkuko twari twarabitojwe.

Iminsi yakomeje kwicuma, Lea ntidutandukane agakomeza kumbera umwarimu yewe akanshyiraho n’ igitsure akiyibagiza ko ari mushiki wanjye.

Mukuru wacu Vena nawe yakomeje kutubera ingenzi, akava mu rugo ajya gushakisha ikidutunga natwe tugasigara twita kubyo mu rugo ndetse agasimbuka akajya gusura Mama dore ko ikigo yabagamo cyari kure cyane y’ iwacu.

Iminsi yakomeje kwicuma ndetse gusoma no kwandika ntangira kubikamirika kuburyo najye nakomeje kwiyumvamo ko byose bishoboka.

Umugoroba umwe ubwo nari nicaye kw’ irembo dore ko hepfo gato y’ iwacu hari inzira nyabagendwa, sinzi uko nagiye kumva numva ipikipiki ihinda mpaguruka vuba kuko aho twari dutuye kubona moto ihagera byabaga ari imbonekarimwe, rwose yategwaga na bake.

Nigiye haruguru gato ngo ndebe neza uwo muyobozi ugiye gutambuka, ipikipiki iba irahingutse.

Iyo pikipiki yari yicayemo umukobwa, uwo mukobwa wari wampaye casque ntahise mbona isura, hasi yari yambaye ipantaro y’ umweru n’ agakote k’ umukara, nahise nibaza niba uwo mwari nawe avuka iwacu.

Ipikipiki yanyuzeho nanjye nkomeza kuyitegereza, igeze imbere irahagarara, nabonaga basa naho bayobye bariho bayoboza, bakomeza kugenda.

Muri uko kubareba ni nako mu ntecyerezo nibonaga nambaye imyenda ya gisirikare mvuye mu kigo ntashye nje gusura umuryango wanjye, nongeye kwicuza mvuye muri izo nzozi….

Nkiri aho nagiye kubona mbona ipikipiki yongeye guhinguka ikomeza iza nanjye ndamanuka negera hepfo gato ku muhanda, ingezeho iba irahagaze.

Ako kanya nkiyegera ngo mbabaze niba bakeneye ubayobora mbe nafata icyo kiraka dore ko icyo natecyerezaga bwa mbere ari imibereho, sinzi uko nagiye kumva numva ijwi rivuga cyane ngo: “Sam!”

Narikanze cyane nibaza uwo muntu unzi wari wicaye kw’ ipikipiki, akizamura ikirahuri cya casque hari uwo nakubise amaso ndadagadwa, nsa nukubiswe n’ inkuba, mbura uko nifata, aho kuvuga ndavugishwa…………………………..

Ntuzacikwe na Episode ya 13 yiyi nkuru “UWANDEMEWE” ku munsi w’ ejo

RWIBUTSO EDDY /UMURYANGO.RW

Ibitekerezo

  • Uyu uje ashobora Kuba ari Stella

    Ayiweee uyu n stellaa🙄🙄🙄ntawundi mukobwa yaranduye umutima wa sam

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa