skol
fortebet

UWANDEMEWE #Episode 15: Bwa mbere nashiritse ubwoba nshyira Stella mu gituza

Yanditswe: Monday 17, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Duherukana ubwo mu rugo Stella yari atangiye kuba intandaro yo kutavuga rumwe kwanjye na mukuru wanjye Vena, icyo gihe nari maze gutekera umutwe Stella birangira amaherezo y’ inzira abaye mu nzu akinjira iwacu.

Sponsored Ad

Maze kumubwira ukuri kose Vena yifashe mu mayunguyungu yubika umutwe akomeza kubyinisha ikirenge nyuma y’ iminota nk’ itatu ahindukira vuba asubira mu nzu nk’ iyagatera, umutima uransimbuka ngize ngo ngende mukurikiye ndasitara nca amano,

Njyewe-“Oohlololo! Yeweweeee!”

Nasitaye kw’ ibuye ryari hafi y’ umuryango nca amano gusa mukuru wanjye ntabwo yigeze yumva gutaka kwanjye ahubwo yakomeje mu nzu, burya iyo nta wumvise gutaka kwawe urashinyiriza nanjye nashyize iryinyo ku rindi nkanda ikirenge ndagikomeza ngihaguruka ngo nkomeze mu nzu…

Ako kanya nahise mbona mukuru wanjye Vena asohotse akurura Stella hoshye ihene ifatiwe mu bwone, amujugunya hanze,

Vena-“Sohoka nkurebe neza, umwana w’ igize ikirara, nakubonye uko usa uko sinamenya ikikwihishemo, nabimenye ko uri akarara, ngaho se gabanya induru!”

Stella-“Ni ukuri umbabarire ndabingize ntimungirire nabi…ntabwo ndi ikirara, ahubwo niba ari ibyahise…”

Stella yasutse amarira, ikiniga kimubuza kuvuga nkomeza kwiyumvisha ko ari imitwe yo kwiyorobeka burya koko gutakambira utakuramira biragoye kandi kurira utakwitayeho ni ukwasama nubwo bamwe bavuga ko kwasama kubi ari ukwayura.

Ahaaa! Ubwo Vena yahise avuga cyane ati,

Vena-“Dore ngo aririza? Ceceka! Nta soni? Uririza wiriza iki? Ndavuze ngo ceceka! Ceceka se nyine!”

Stella ntibyamukundiye ahubwo yarushijeho gutakamba, rwose aho nari ndi numva impuhwe ziraje.

Stella yakomeje gutakamba ndetse Vena nawe akomeza kumutera ubwoba, Stella ageze aho gupfukama ubwoba buba bwinshi muri njye ntangira gushaka guhunga nibutse ko ari njye wakongeje uwo muriro.

Ntarahunga Stella yacecetse nkuko yabitegekwaga yaracecetse mw’ ijwi rituje yateze ibiganza maze aravuga ati,

Stella-“Ni ukuri ndabinginze mumbabarire, niba hari n’ ikosa nakoze ndabasabye mumbabarire”

Vena-“Uremera kumwiza ukuri?”

Stella-“Ni ukuri kose ndemera kuvugisha ukuri kose mushaka ariko rwose namwe munkundire munyumve ntabwo ndi hano kuko nananiranye, ese niki kicuze igicu kigahinduka kalibu ikavamo karabaye, gutaka no gutakamba bikaba impamba nahagurukanye ntabizi?”

Vena-“Ngaho mbwira, ubundi wowe uri uwa he, wageze aha ute, uragenzwa niki? Ko utambwira?”

Stella yakomeje kwitsa umutima maze yongera gufatanya ibiganza maze w’ ijwi ryuje ikiniga aravuga ati,

Stella-“Rwose munkundire munyumve, ndabizi neza kuva navuka nakoze ikosa rimwe ryo kubeshya mu buzima ubwo nabeshyeraga Sam…ibyamubayeho byatumye nzinukwa kuzongera kubeshya ukundi kuko byanyeretse ko ururimi rwanjye rushobora gutwara amagara ya muntu”

Muri ako kanya amagambo ya Stella yatumye mukuru wanjye Vena ahindukira arandeba nanjye ubwoba nari mfite butuma ntera intambwe ndabegera…muri uwo mwanya numvaga muri njye nahera aho ngasaba Vena gutuza ariko byari byikoze yaratuje umujinya yari afite urashira.

Vena-“Ok! Ibyabaye byarabaye ngaho niba koko byaragusigiye isomo, mbwira neza icyakuzanye ino kugira ngo numve neza niba utambeshya kuko ukuri kose narangije kukumenya”

Tugicecetse Stella yongeye kwitsa umutima aca bugufi yicara kuri rya buye nasitayeho yubika umutwe mu biganza nyuma y’ umwanya utari muto ahanagura amarira yamutembaga ku matama maze aratumbwira ati,

Stella-“Rwose nkuko nabibabwiye, nakoze ikosa rimwe, ntabwo nzongera kurikora ukundi, Mu by’ ukuri naturutse iwacu nje ino, naje nsa n’ uwandarana agahinda nshakisha icyadufasha gusunika ubuzima buri gusatira kuzima”

Njyewe-“Eeeh! Ngo icyabafasha gusinika ubuzima? Wowe nande?”

Stella-“Njyewe na Mama…”

Muri ako kanya ntabwo nabashaga kumva uburyo ki Stella yatinyuka kuvuga atyo kandi muzi neza mu kahise, nzi neza ubuzima bwiza twese twari tuzi ko babayemo byaduteraga no kubatinya.

Ako kanya nahise mvuga ntategwa nti,

Njyewe-“Hmm! Ariko uzi ko koko ingeso ikura? Ubwo se urabeshya nde? Hhhhh! Ariko uzi ko aha ari iwacu? Uratinyuka ugashaka kubeshya mukuru wanjye imbere yanjye?

Ubwo se urumva nagukingira ikibaba nkareka kuvuga ko ubeshya? Vena! Uyu mukobwa arabeshya, iyi ni imitwe ari guteka kubera ubwoba bw’ amafuti ya cyera yamusaritse…Ste! Ntacyo dupfa urabizi twariganye, ntabwo wabeshya mukuru wanjye ngo sinkunyomoze, ngo mvuge ko uri umwana wa mwarimu! None ngo ubuzima bwanyu buri gusatira kuzima? Gute se?”

Stella yongeye kwitsa umutima maze aravuga ati,

Stella-“Sam! Iki nicyo gihe ngo umenye ukuri wowe utuzi cyera ntabwo nabeshya imbere yawe…Burya twatandukanye turangije kwiga amashuri abanza urabizi ko njye na Mama twahise tuva hafi y’ ikigo aho yari yarazanywe no kwigisha ari naho nigaga ibyo urabizi”

Stella yongeye kwihanagura amarira ku matama yongera kumbwira ati,

Stella-“Sa! Ubwo tumaze kuhava twasubiye kuba I Kabuga aho twabaga mbere, mu nzu twari twarasize dukodesheje, iyo nzu twabagamo niho navukiye nakuze nzi neza ko ari iwacu gusa iyo myaka yose ukuri nakumenye mu mezi ane ashize”

Muri uko kumva ibyo natangiye kugwa mu gihirahiro, nibaza niba koko ibyo Stella avuga ari byo ntarajya kure ngo mbyiyumvishe yakomeje agira ati,

Stella-“Sam! Tukigera I Kabuga twasanze abapangayi twari twarasizemo batakibamo ahubwo aho twabaga hari hasigaye habamo data wacu n’ umugore we n’ abana, duher aho tujya gukodesha nyuma yo gutsindwa urubanza kuko umuryango wo kwa Papa watwihakanye”

Vena-“Ngo? Ibyo se bishoboka bite?”

Stella-“Ahaaa! Yewe erega ibyahise ni amateka kandi amateka ahora asumirana asumbanya abataragize amahirwe yo kugirana amasezerano afatima, yaba ubumuntu, urukundo, inyandiko n’ ibindi…numvise ko ngo ari byo byatumye aba cyera baramba? Hmm”

Vena-“Ariko ntabwo bisobanutse, njye ntabwo mbyumva rwose, none se gute babariganyije inzu yanyu namwe mukemera?”

Stella-“Nta yandi mahitamo yari ahari kuko inzu twabagamo yari iya sogokuru wari warayigabiwe na Papa kandi kugabirwa ngo ntibyagombaga inyandiko nyemezwaga n’ abahamya, rero twe twabuze abahamya kuko Data wacu yari yarabiteguye kuva cyera kuko ngo yashatse gucyura Mama kuva cyera akamubera ibamba”

Vena-“Ayayayaya!”

Twakomeje guceceka ari nako nkomeza kujya kure mu bitecyerezo, amarangamutima akomeza kunganza, negera Stella mwicara iruhande.

Stella-“Sam! Ubuzima bwahindutse gutyo, burya ubuzima iyo buhindutse ugira ngo uri kwiyamamariza kuba perezida w’ ibibazo kuko byose bitonda inyuma yawe….niko byagenze maze Mama ata umutwe yiruka muri ibyo byose bimuviramo guta akazi, ibyo nabimenye ntashye mvuye kw’ ishuri, nsanze yararwaye ihungabana rikomeye ku buryo inshuro zose ahora mu maboko ya muganga,

Sa! Ubu naretse byose niyemeza kwita kuri Mama muvuza, ubu facture yo kwa muganga, ubukode, ibidutunga ni njye bireba, ubu nabaye undi nanjye sinkibasha kwimenya nabaye nk’ ikinya, niyo mpamvu nandaranye agahinda ariko ngakomera nkaza gushakisha uwagura isambu twari twaraguze ino, rwose uwo niwo murunga w’ amahwa uteye umutima wanjye gushengurwa no kwitwa namwe undi ngeze imbere yawe, wowe twasangiye intebe y’ ishuri, nibyo byanteye gupfukama ngatakamba ngo numvwe”

Yoooh! Stella yarangije kuvuga atyo ikiganza cyanjye nicye bifatanye, ndetse birarenga mufata mu mugongo ndamwiyegamiza………………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 16 yiyi nkuru “UWANDEMEWE” ku munsi w’ ejo

RWIBUTSO EDDY /UMURYANGO.RW

Ibitekerezo

  • Muratinda cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa