UWANDEMEWE #Episode 16: Ntabitecyerezaga nahejwe Stella, numviriza hoshye utora ubusurira
Yanditswe: Tuesday 18, Oct 2022

Duherukana ubwo Stella yatumeneraga umutima akatubwira icyatumye aturuka iwabo akaza mu rusisiro iwacu, aho yambwiye ko yaje kugurisha isambu y’ iwabo nkarita mu gutwi ngatecyereza ibindi, ibyanyibukije ko ntakwiye kuba aka wa mwandiko twize tukiri bato wa gikeri na rusake, aho gikeri yavuze ngo genda ushyushye amavuta yature rusake iti rekera aho nakumvise…
Burya umuntu natangira kuvuga uzamureke arangize kuko ntuba uzi aho ari butsindagire akadomo.
Aho twari twicaye impande y’ umuryango Stella yarangije kuvuga akari ku mutima we ikiganza cyanjye nicye bifatanye, ndetse birarenga mufata mu mugongo ndamwiyegamiza,
Njyewe-“Ste! Ihangane ntabwo nari nzi ko ari uko bimeze, sorry sorry pe!”
Kubera amarangamutima natangiye kuvuga icyongereza gike nari maze kumenya kubera mushiki wanjye Lea, burya ku munzani w’ ubuzima niho ubonera ko nta muswa n’ umuhanga gusa kandi umuhanga aba yarurwanye nakomejwe n’ ukuntu Stella yemeye kururwana kandi nzi neza ko cyera yari umutesi.
Byongeye kunyibutsa kandi urwo mukuru wanjye Vena yarwanye kugeza ubwo antorokesheje ibitaro, nongera kwicuza ko ari cyo nazize, ko iyo nza kwiga nshyizeho umwete icyo gihe nari kuba ndi ingabo y’ igihugu.
Nyuma y’ umwanya muto Vena yahise ahindukira adusiga aho twari twicaye aragenda, asohoka mu rugo ntazi aho agiye.
Ntabwo niriwe mubaza ngo agiye he, nari meze nkufatiye igi ku kiyiko….go ntacikwa nkavuga rikameneka.
Nyuma y’ akanya gato nibwo ururimi rwanjye rwagobodotse maze mbwira Stella nti,
Njyewe-“Ste! Stella! Nubwo utanyikiriza ariko nziko unyumva kandi kuri njye birampagije, icyo nshaka kukubwira ni kimwe, ihangane! Burya kwihangana bivuze byinshi, kwihangana bivuze gukomera, kwihangana bivuze gutwaza, bivuze no kubabarira abantu nkanjye bazakubona ukundi kandi ahandi uzahindira”
Stella yikije umutima maze areguka, yongera guhanagura ku matama ye n’ ibiganza bye byombi, gusa akibyigiza hasi gato nongeye gusingira ikiganza cye k’ ibumoso kuko…kuva nagikoramo mu kanya kari gahise ubwo namwicaraga iruhande nkisanga cyahuye n’ icyanjye bikarenga nkamufata mu mugongo nawe akanyegamaho…ohhh….
Nkimureba imbere yanjye numvaga nabishegeye ntabwo yari kwegera hirya ngo mbyemere, numvaga namwegera cyane kugira ngo umwuka w’ Imana utaza ukatunyura hagati gusa….ntibyakunze nigaruriye ikiganza gusa.
Nyuma y’ akanya gato nabuze aho mpera ngira icyo mvuga dore ko ntiyumvishaga niba nakwicarana na Stella akemera nkamufata mu kiganza bikarenga….
Nkiri muri ayo mashyusyu nshyuhaguzwa reka sinari nitaye ku bindi ahubwo nari meze nk umushonji wabonye inkono kuziko ategereje ko bishya bakamwarurira
Nazanye ikindi kiganza mbumbatira icye ako kanya mukuru wanjye Vena aba aragarutse ndakura Stella.
Yaje afite agakarito gato mu kwaha, ahagurutsa yinginga Stella gusa we ntiyamugoye yarihagurukije mbona ahari asa n’ uwibutse ko hari icyo yibagiwe, ako kanya nahise ndeba mu kirere ngo ndebe izuba menye aho isaha igeze…
Vena-“Ni kalibu! Ni kalibu mukobwa mwiza! Gerageza uve kure wagiye dore mvuye kugushakira agafanta kakubobeza umuhogo, hano nzanyemo n’ uturaha dushyushye nizere ko utanga kwinjira wibutse uko nagusohoye mu nzu nabi…ariko byose ni Sam!”
Stella-“Yeweee! Urigoye pe! Ndagiye sinamenye aho amasaha ageze”
Njyewe-“Ariko haracyari kare, saa kumi n’ imwe n’ igice haracyari kare pe!”
Stella yahise areba kw’ isaha,
Stella-“Eeeh! Uziko ari byo we? Sa? Ubimenye ute?”
Njyewe-“Hahahaha! Twe erega isaha yacu iba kw’ izuba”
Stella-“Ariko nawe ntugakabye, izuba ryabaye isaha ryari? Ubwo ushatse kuba nka ba bandi barebera isaha ku gicucucucu cyabo?”
Njyewe-“Hahahah! Abo nabo ni ibicucu, abo nta nubwo bazi aho isi igeze! Ubwo se barebera isaha ku bicucucucu byabo bayobewe ko isi izenguruka izuba kuki batarebera ku zuba? Muri make rata buriya urebye nk’ isaha y’urushinge ukuntu urushinge ruzenguruka ni nako isi izenguruka izuba, none se urushinge rwayoberwa ko rugeze muri cumi na kabiri kandi ari bwo umunota cyangwa isaha iba yuzuye?”
Vena-“Yampaye inka! Mwene muzehe ibyo avuze bimuvuye mu mutwe cyangwa ni mu nda?”
Njyewe-“Umva mwarimu nawe? Wigeze ubona cyangwa wumva nywa inzoga koko?”
Vena-“Inzoga se zije zite?”
Njyewe-“Hhhh! Ntuzi se ko abazinywa ubwenge buba bwaje mu nda, inda ikajya ku mutwe?”
Stella-“Ngaho da! Ariko noneho si gusa….”
Njyewe-“Rata Ste? Wambwira buryo ki umuntu anywa inzoga agata ubwenge? Inzoga zijya mu mutwe ko ariho haba ubwenge? Ubwo rero ubwenge buba bwagiye mu nda inda yagiye mu mutwe”
Vena-“Hhhhh! Tandukanya ubwenge n’ ubwonko sha petit fre! Ubwenge se wowe urabuzi? Bisa undi mwana yinjire aze muzimanire ibindi uzabe ubivuga n’ ejo ni umunsi”
Vena akivuga atyo yankoze ahantu nako yarankorogoshoye arenzaho afata akaboko Stella amwinjiza mu nzu nsigara hanze, nibwo bwa mbere nisobanukiwe nkiyumva nk’ undi muntu urenze uwo ndiwe mbikuye mu mujinya mwinshi.
Nikubise mu gahanga nkata mu gikari, mpinguka ha hantu najyaga nigunga. Uzi gukubita inzu ibipfutsi Atari ibi tuzi byo gushakisha imibereho cyangwa gushaka igeno ry’ umunsi ahubwo ari umujinya wo guhunga aho abandi bari? Hmm!
Nakomeje gutecyereza ku magambo mukuru wanjye yari amaze kumbwira umutima ubyimba numva mbona mu maso yanjye ukuntu yinjiranye Stella mu nzu ngasigara nkanuye nk’ ururagara rwatoboye ishashi, ntangira kwivugisha,
Njyewe-“Ariko ariko ariko nkubu koko Vena ashaka iki? Ngo mbise undi mwana yinjire n’ ukuntu yamusohoye nabi akamwuka inabi akamubwira amahomvu y’ amagambo akamukura umutima umwana w’ abandi akamukomeretsa akamutera amarira amushoka ku matama agatakamba? Ese ubundi azi yageze aha ate? Amuzi he se ku buryo yakwiha kumwakira nkaho ari we yaje gusura? Gute… yansebereza imbere ye ambwira ko ndi injiji?”
Burya rero kwikoresha inama…nako kwivugisha bigira ibyabyo, inama y’ umwe burya ntigira ibiri ku murongo w’ ibyigwa, nihaga ijambo nkisubiza ntyo nibagiwe ko ari njye wateye byose nkeka ngahamya, ngahambiriza umwana w’ abandi,
Nibutse ko ari njye nyirabayazana wo kumuzana mu rugo ubwo namutecyeraga umutwe muhunga mubwira ko nkubwe, muri ako kanya navuye aho nsubira mu rugo, ngeze impande y’ umuryango nkandagora ntababaza isi…nako ndomboka ngo batanyumva ntega ugutwi nkuri gutora ubusurira ntangira kumviriza.
Numvaga mukuru wanjye avuga ati,
Vena-“Naho ubundi humura, ibyabaye byose ni Sam wabiteye, uriya mu petit arahubuka, ibintu byose nta bwenge ashyiramo, ariko n’ ubundi twaba tumurenganyije, bwava hehe se ko byanze? Umbabarire ntabwo ariko nari nsanzwe kandi niyo naba ariko nari nsanzwe ntabwo nabura kugirira impuhwe isura yawe iteye ubwuzu, ijwi ry’ ihumure ryawe ntiryatuma ndamura ikiganza ngo nkubabaze, burya naguteraga ubwoba, ahubwo irire ikiraha usomere agafanta umureke ntiyanatekereza ko wenda wabwiriwe? Buriya wasanga yagiye kwigunga yanga kuza kwicarana natwe ngo tudahindura ururimi akibura”
Aho nari ndi ayo magambo yanyuraga mu gutwi agahinguka mu mutima ngo piiii! Nawo ukabyimba.
Nashatse gusubira inyuma ngo ngende ariko bikomeza kwanga, gushingura byanga numvise ijwi rya Stella rivuga riti,
Stella-“Rwose urakoze ibi birahagije ntabwo narenza aha”
Vena-“Oya humura erega nubwo twagize ibyago by’ ibihekane nkemera kureka byose ngo nite kuri barumuna bawe ntabwo nareka kukwereka ko hatukwamo nkuru, uramutse utitaweho ari njye wagaya si byose se? mu bishoboka ni jye washobora kugufasha no kukwitaho nawe urabibona”
Stella-“Oya ariko ndumva…erega…murakoze rwose nshaka kugenda, wibuke ko hari icyanzanye”
Vena-“Humura, wisiganwa ndahari kandi niteguye kugufasha nk’ umuntu mukuru, nkeneye kuguhoza ariya marira wasutse kubera guhubuka kwa Sam, reba aho amasaha ageze ntabwo nifuza ko wakwiha umuhanda, erega niyo warara hano ukazagenda ejo gahunda zawe zirangiye kandi ndagusezeranya ko umutekano wawe urinzwe ndetse n’ ugushaka kwawe kuruzuzwa kubera njyewe sibyo?
Haciyemo akanya bacecetse kwihangana muri njye biranga mu gusubira inyuma ntabwo nongeye kugenda nomboka ahubwo nahubutse nka voka idahiye ahubwo ihushywe n’ umuyaga nsitara kuri rya buye na none nkomeza njya munsi y’ inzu nta kumva ububabare………………………
Ntucikwe na Episode ya 17 yiyi nkuru “UWANDEMEWE”
RWIBUTSO EDDY /UMURYANGO.RW
Ibitekerezo
Kandi kuza kwa Stella bigiye kubateranya koko? Mu shyiramo ibitekerezo ku murongo mudapfa ubusa bavandi!
Ariko se fena kombona atagiye kuvugisha koko.k2ariwe yahoze ari inkingi ya samu nkambona asubiriye se mukumuvuga nabi biragenda bte?