UWANDEMEWE #Episode 17: Ntabwo nari nzi ko iwacu hazaba icumbi rya Stella…
Yanditswe: Wednesday 19, Oct 2022

Duherukana ubwo nari ndi kumviriza mukuru wanjye Vena aganiriza Stella umujinya ukanyica nkagwirirana nshaka aho mpisha umutima wari wambyimbanye, nkasitara sinumve ububabare nkakomeza mpaka no munsi y’ inzu aho naturaga agahinda.
Nagezeyo nicara munsi y’ akazu cyera twazirikagamo ihene tutarazigurisha kubera ibibazo uruhuri nubika umutwe mu maguru amaboko nyasobanyirizamo, byari bya bindi byo kwikomeza nti yari ya maganya nka ya Yelemiya twumva muri Bibiliya.
Aho nahamaze umwanya utari muto ntibuka neza kuko nashigutse numva hari umennye amazi hirya yanjye.
Ntabwo nahise mpaguruka ako kanya ahubwo numvirije neza numva ijwi ry’ umukobwa uririmba…ryari ijwi rya mushiki wanjye Lea.
Yasubiye ruguru mu rugo nanjye mbona umwanya wo kwikoraho neza ngo numve ko mpari ndetse no kwibaza neza impamvu ndi aho hantu, kwikoresha inama biba biratangiye.
Nk’ ibisanzwe inama y’ umwe ntigira ibiri ku murongo w’ ibyigwa nahereye aho nshaka ntangira kuvugira mu mutima nti,
Njyewe-“Ariko se ubundi nageze aha nte? Munsi y’ ibiraro by’ ihene niho njye wifuzaga kuzaba umusirikare nicaye koko?”
Muri ako kanya nongeye kwibona nambaye imyenda ya Gisirikare, amapeti ari ku ntugu zanjye, ntambuka bampa ama salut, ndeba mu ngabo nari mbereye ku ruhumbe, akaziki keza k’ abasirikare bacuranga imyirongi n’ ingoma zivuga ngo Pipililipipi…hirya mbona abandi basirikare bari babukereye bambariye kuneza ndetse bakuramo inkota ndende barazimanika ngo ntambuke nce hagati yazo nk’ ikimenyetso cy’ uburinzi bukomeye narahiriye.
Nakomeje gutambuka nkomeza imbere gato, nkiri aho numva umuntu unkoze mu bitugu mu guhindukira….nakubitanye amaso na Stella wari wambaye umwambaro wera de! Ikanzu nziza y’ ubukwe irabagirana, aramwenyura maze arambaza ati,
Stella-“Hhhhh! Nezerwa ku munsi wacu mukundwa w’ ibihe byose, mwenyura dore igihe cyo gushingura iryinyo ku rindi kirageze, reba neza impande n’ impande turagaragiwe, inzozi warose zabaye impamo! Ese nta mpundu uri kumva?”
Koko numvise impundu z’ ababyeyi, numva hirya ingoma zirasutse, ndamwenyura koko mufata mu kiganza ntera intambwe mu njyana numvaga ivugira mu marangamutima y’ umutima, dutera intamwe tunyura hagati ya za nkota ari nako amashyi aba urwunge…”
Nongeye kwisanga munsi y’ ikiraro k’ ihene muri ako kajorororo, mba ndasetse…
Njyewe-“Hhhhh! Hmmm! Hhhhh! Kwifuza ni icyaha koko! Ese nkubu nari ndi hehe koko? Ahaaa! Afande Sam! Hhhhh! Afande wo munsi y’ ikiraro k’ ihene! Hhhh! Mikono Juu! Hhhhh! Stand up!”
Ako kanya nahise mpaguruka gisirikare ntera isaliyuti! Nongera guseka, nyuma y’ akanya gato niseka nikubita akacumbi kari kandiho nkomeza ruguru gato mu rugo…mpinguka mu mbuga yo mu rugo numva intambuko ya Lea mushiki wanjye asohoka mu nzu mba nkubise ikirenge hasi,
Njyewe-“Weee!”
Amasahani yari afite yaramucitse no hasi ngo poo!”
Lea-“Aheee! Urankanze wa kintu we! Puu!”
Njyewe-“Hhhhh! Ariko se nkawe, ukangwa n’ umurindi? Afande aratambuka ukamena amasahani?”
Lea-“Oshi genda! Afande wa hehe…”
Njyewe-“Ariko se uzemera ryari? Ubu urabona njyewe Sam ndi rushati?”
Stella-“Rushati gusa se ahubwo ko uri rukabutura”
Njyewe-“Hmmm! Nyamara uzemera! Erega buriya kuba umusirikare si ukwambara simoko n’ amapeti, kuba afande mu buzima ni ukuba waratsinze amakosi yose y’ ubuzima, ugatsinda umuviringito w’ ibibazo, ukurira igazi z’ umubabaro usimburanwa n’ umuhangayiko ugasimbuka kajugujugu yo kwiheba no hasi ngo piiiii! Ugahita utera isaliyuti gutya ngo…”
Nahise nkubita ikirenge hasi ngo piii! Ntera isaliyuti, ako kanya nibwo numvise ububabare mu kirenge…hahandi nari nasitaye ubugira kabiri.
Lea yarasetse, arongera araseka, nanjye ndamwenyura ariko kandi ndashinyiriza,
Lea-“Yewe aha! Ngaho se toragura amashashi….nako amasahani dore ni wowe utumye nyamena Afande we! Nako rushati…rukabutura sorry!”
Njyewe-“Hmm! Yego rujipo we! Nako rutenge ndabona ari rwo wambaye…”
Twasekeye rimwe, ibyishimo twari dufite muri ako kanya byanyibagije ibindi byose, ntora amasahani nkurikira Lea mu gikoni aho yariho ateka ibya nijoro.
Twaricaranye dutangira gufashanye nkuko twabitojwe n’ ababyeyi, ari nako tuganira, sinzi uko yapfunduye isafuriya mbona umuceri uri hafi kuzura isafuriya ndikanga,
Njyewe-“Uuuh? Lea! None se kandi watetse ibiryo by’ iminsi ingahe?”
Lea-“Ibiryo by’ iminsi ingahe se uyu muceri ku bantu bane ni mwinshi?”
Njyewe-“Ngo? Abantu bane?”
Lea-“Abantu bane nyine!”
Njyewe-“Lea! Utambwira ko ibyo nketse ari byo?”
Lea-“Uketse iki se Afande we?”
Njyewe-“Lea! Uratwite?”
Lea si uguseka yimazeyo…
Njyewe-“Uraseka iki se? Erega uraseka nta n’ isoni ukanazana amarira mu maso? Njyewe sinumva ukuntu umukobwa wize nkawe ukagera muri iniverisite bamutera inda y’ indaro byitwa ngo yize kubara iminsi”
Lea-“Sa! Gabanya amagambo subya! Urumva igihe wahereye, nkuraho umunwa…nta soni? Nigeze nkubwira ko ntwite?”
Njyewe-“None se abantu bane uvuga…ko nzi ko hano tuhaba turi batatu, njye nawe na Vena uwa kane ninde?”
Lea-“None se ibyo bihuriye he no gutwita?”
Njyewe-“Nagize ngo uwa kane uvuga ni uri munda yawe?”
Lea yongeye guseka amaze kwimarayo arambwira ati,
Lea-“Ese ubundi wiriwe he ku buryo utamenya amakuru yiriwe mu rugo? Nako ndakuzi ubwo disi wari wagiye gushakisha bya bindi byawe…nyine! Twabonye umushyitsi kandi ari burare”
Njyewe-“Umushyitsi?”
Lea-“Yego! Hari umukobwa wadusuye, yambwiye ko yitwa Stella! Sha ni mwiza!”
Lea-“Stella? Stella se ari burare hano?”
Lea-“Stella se uramuzi?”
Natuje akanya gato…muri uko gutuza nibwo nongeye kwibuka ibyo nasaga naho nikuye mu mutwe gusa kandi nshidikanya n’ ibyo Lea yambwiraga ko Stella ari burare iwacu, nitsa umutima maze ndamubwira nti,
Njyewe-“Lea! Stella ndamuzi, Stella kare twahoranye…”
Lea-“Ngo?”
Lea yaretse ibyo yari arimo atangira kumbaza cyane niba koko ntari kumubeshya Lea naba muzi ndetse twirirwanye nanjye mboneraho kumubwiza ukuri ko kose nka mushiki wanjye ntaho mukinze.
Ndangije kumubwira byose,
Lea-“Yewee! Disi ndumva ahari warakunze! Uzi ko bisa n’ urukundo? Ahubwo se mbwira, burya nawe ugira urukundo ku buryo wageza aho gufuhira mukuru wawe ngo nuko yakiriye umushyitsi wageze hano kubera wowe?”
Njyewe-“Ariko wowe ntabwo ubizi! Iyaba wumvise amagambo Vena yamubwiraga, hmm ngo ndahubuka,ngo ndi injiji, ngo ntabwenge…burya erega niyo umuntu yaba adashoboye nta muvandimwe wagakwiye kuba ataranga undi”
Lea-“Cyakora byo! Ariko nta birenze afandeQ ubundi se…aaah nari mpiye weee!”
Njyewe-“Sorry Lea! Ahubwo se mbwira, koko stella ari burare hano?”
Lea-“Cyane rwose, yajyanye na Vena gushakisha umukiriya wo kugura isambu, urumva se mukuru wacu Atari kumufasha? Reka ibyo gufuha wana undi mwana arakomerewe kandi rwose tuvugishe ukuri ntabwo ari ukugusuzugura yari akeneye undi muntu umufasha utari wowe”
Muri ako kanya nongeye kwitsa umutima nsubiza ubwenge ku gihe nongera kwitecyerezaho.
Burya rero kumva neza si ukumvirana ni ukumvira umutimanama, kumva neza ni ukumva aho amarangamutima agoramye ukahagorora, kumva neza ni ukwemera intege nke, kumva neza ni ukumva ko ntawe ushobora byose iteka umuvandimwe aba yaravukiye gukura abandi mu makuba.
Numviye umutimanama wambwiraga ko imfura iteka ariyo ingwa mbere mu ngamba igaharurira inzira abayigwa mu ntege, nongeye kumva ko nta mpamvu yo kwirengagiza umutima umenetse wa stella ngo ndenze ingohe ahazaza hacu nk’ abavandimwe maze muri ako kanya nishimira ko Stella ari burare iwacu…………………….
Ntucikwe na Episode ya 19 yiyi nkuru “UWANDEMEWE”
RWIBUTSO EDDY /UMURYANGO.RW
Ibitekerezo
Yooo,iyi nkuru ni nziza pe!
Hamwe ndarira ahandi ngaseka nkenda guhera umwuka.Abo turi kumwe byabayobeye.
Komereza aho mwanditsi wacu
Yooo,iyi nkuru ni nziza pe!
Hamwe ndarira ahandi ngaseka nkenda guhera umwuka.Abo turi kumwe byabayobeye.
Komereza aho mwanditsi wacu
Iyinkuru ninyamibwa urumuhangape mbandoga rudahigwa
Iyinkuru ninyamibwa urumuhangape mbandoga rudahigwa
Mbega amasomo komeza udukebure mwigisha guhubuka tubyirinde