UWANDEMEWE (Episode 2) : Naraye mu gasozi bucya nkwenwa na Stella
Yanditswe: Thursday 15, Sep 2022
UWANDEMEWE (Episode 2) : Naraye mu gasozi bucya nkwenwa na Stella
Duherukana ubwo nari natitiye ubwoba ari bwose nibaza ukuntu ngiye gufata inzira ya njyenyine nkagenda iminota mirongo ine saa tatu z’ ijoro. Ntabwo nari narigeze ntaha ayo masaha yewe Papa nari niyiziye ntabwo numvaga ukuntu ndamuhinguka imbere, natangiye kwibaza uko ndi bubigenze biranshobera ikigage kinshiramo ntangira gutitira mbona abandi bose batashye.
Natecyereje kureba umwana twigana ngo mukurikire tujyane iwabo, negereye Daniel twitaga Danny wasaga naho ari we mukuru muri twe maze ndamwegera maze ndamubwira nti,
Njyewe-“ Danny! Ko mfite ikibazo wamfasha?”
Danny-“Ikihe kibazo se mwana? Ntabwo wanyweye ngo uhage ushaka ko ngusomya kuri kano ntahanye se?”
Njyewe-“Oya Danny! Ahubwo ubu nabuze uko mbigenza, nishunze abandi none ubu ndikwibaza ukuntu ndagera mu rugo”
Danny-“Hhhhh! None se wasinze nawe nka ba Patrick mwana?”
Njyewe-“Ntabwo nakubeshya ngo sinasinze, ndumva ndi kuzengera”
Danny-“Hhhhh! Noneho wowe reka nkugire inama, n’ ubundi ejo tuzaza gufata amanota irarire mw’ ishuri bagukingirane”
Njyewe-“Oya Danny! Nawe wincuka, ahubwo waretse tugatahana”
Danny-“Dutahana?”
Njyewe-“Yego mwana, rwose mfite ubwoba bwo kwiha inzira njyenyine aya masaha, ikindi kandi ndamutse ngeze mu rugo aya masaha Papa yanyica, niyo mpamvu nagusabaga ngu umfashe dutahane wenda ejo nzamuhinguke imbere habona”
Danny-“Eeeh! Njyewe nta kibazo cyo gutaha nijoro mfite, narabimenyereye rwose kuko ndara mu kazu ko hanze ntawe nkinguza”
Njyewe-“Ntiwumva se? Mfasha dutahane rwose uraba unkoreye”
Danny-“Ariko se ubu se turahingukana mu rugo mvuga ngw’ iki ko Grand Frere mbizi ko yanga abashyitsi? Ngo aba yanga abaza kumurira ibyo aba yavunikiye ahahira umugore we”
Njyewe-“Hari igihe twasanga yaryamye kandi naba akiri maso akatwumva wowe undeke abe ari njye mvuga”
Danny-“Sawa ngaho tugende, ubwo nagusimbukana urirwariza”
Twanzuye dutyo dufata inzira yerekeza kwa Danny, we ntiyatahaga kure kugera aho yabaga kwa mukuru we byari nk’ iminota cumi n’ itanu.
Bidatinze twagezeyo akingura akaryango ko kumarembo buhoro dukomeza mu gikari akingura akazu ko hanze turinjira arakinga ndiruhutsa,
Danny-“Rero turahageze ariko ntumbaze ibiryo, ntabwo najya gukomanga aya masaha mbaza ibiryo mukuru wanjye yaranyihanangirije ngo ninjye ntaha bwije njye nywa amazi ndyame”
Njyewe-“Ko numva mukuru wawe ashobora kuba agira amahane ra?”
Danny-“Eeeh! Nta mikino ajya agira”
Njyewe-“None se Danny! Ko wambwiye ko gutaha nijoro wabimenyereye buriya utinda gutaha uri gukora iki?”
Danny-“Mba ndi hariya mu ga centre, buriya njye iyo mvuye kw’ ishuri ntabwo mpita ntaha, mpitira ku ga centre hari umugabo witwa Mubirigi njya gufasha mu kabari ke k’ urwagwa, nkamwogereza amacupa n’ ibindi”
Njyewe-“None se ubwo aguhemba angahe?”
Danny-“Magana ane mu cyumweru, ariko nanjye inzoga mba nazigotomeye koko!”
Njyewe-“Nanjye nkabona uza kw’ ishuri burigihe wakerewe, rimwe na rimwe ugasiba nako kenshi ugasiba, uba waraye mu nzoga? Reka ube uwanyuma ni mu gihe”
Danny-“Wowe se ki? Ahaa! Nta njyewe nta wowe ntawaseka undi, ahubwo se njyewe ko mba ndi mu kazi wowe uba uri mu biki bituma uba umuswa”
Njyewe-“Erega njyewe rwose ibyo kwiga nta gaciro mbiha, njye nzajya mu gisirikare, kwiga ntabwo nakwirirwa mbitaho umwanya”
Danny-“Eeeh! Ariko uzi ko ibyo ntari narabitecyereje? Kandi koko kujya mu gisirikare nta mashuri ahambaye bisaba, ahubwo ntuzansiga”
Njyewe-“Wowe reka igihe kizagera imyaka yemewe yo kukijyamo izagera, ninumva itangazo ntabwo nzagusiga”
Danny-“Nibyo mwana, njyewe ndumva ibitotsi biri kuntwara reka nisinzirire”
Njyewe-“Oya reka mbanze nkubwire ukuntu nasebye imbere ya Stella ngatuma ataha igitaraganya kubera uriya musururu twagotomeraga nk’ abarushwanwa”
Danny-“Byagenze bite se?”
Njyewe-“Mwana, nasebye ndongera ndaseba, cyakora byose nabitewe no kuba nari nanyweye, nari nicaye hanze numva ndi kuzengera mba ndamubonye maze ngenda musanga ntangira kumubwira amagambo ntibuka…….
Nakomeje kuvuga nivayo, sinzi uko nagiye kumva numva Danny arimo kugona, menya ko ibyo navuze byose nabwiraga utanyumva ndaruca ndarumira nanjye ndimiramiza ndasinzira.
Mu gitondo nakangutse nshigutse ndeba aho ndi mbona ntahazi, maze gutuza nibwo nibutse ko naraye mu gasozi.
Nikije umutima mva mu buringiti nambara inkweto ako kanya Danny ahita yinjira, afite igikombe cy’ igikoma arampereza,
Danny-“Akira mwana unywe igikoma, ubu njye ndihangana nta kundi”
Njyewe-“None se urihangana kubera iki?”
Danny-“Sinakubwiye ko hano mukuru wanjye aba aregeye ku biryo se? ubwo nyine agomba gucunga ko nsuka igikombe kimwe, yibeshye akamfata nsutse bibiri yamerera nabi”
Njyewe-“Eeeh! Ko numva ibya hano bitoroshye? Ntacyo reka nkikurekere n’ ubundi ni njye wakoze amakosa yo kwishunga abandi nkibagirwa gutaha mu rugo”
Danny-“Oya inywere ikosa ntabwo ari iryawe, ahubwo mpora Nsenga Imana ngo izampe amafaranga, impe ibyo kurya bihagije ndetse nibyo kugaburira abandi, mukuru wanjye ajya antera kumva nava hano nkajya gushaka aahandi njya kuba”
Njyewe-“Eeeh! Ubwo se wajya hehe?”
Danny-“Wenda nkajya I Kigali”
Njyewe-“Ukajya kuba mayibobo?”
Tukiri aho numvishe umuntu ukoze ku rugi ndikanga igikombe kiranshika kitura hasi, mukuru wa Danny akomeza guhonda umuryango,
Ubwoba bwaranyishe ntangira gushaka aho nihisha ariko ndahabura ako kanya urugi ruba rurafungutse mukuru wa Danny akinkubita amaso,
We-“Iki cyana ni icya hehe? Cyageze hano gute? Eeeh eeh eeeh Ndebera noneho? Iki ni igikoma mbona mwamennye aha cyangwa ndwaye amaso?”
Twakomeje guceceka ubwoba bukomeza kuba bwose, icyuya kirandenga ako kanya mukuru wa Danny aba afashe mu mashingu murumuna we, ako kanya ntangira gutakamba,
Njyewe-“Danny ararengana…Danny ararengana byose ni njyewe wabiteye”
We-“Ceceka aho wa cyana we!”
Mukuru wa Danny yatangiye kumuhata inshyi ndetse aramusohora ako kanya nanjye nsohoka niruka nkizwa n’ amaguru mva kwa Danny kibuno mpa amaguru manuka jugujugu naruhutse ngeze kw’ ishuri dore ko wari umunsi wo gufata amanota. Nahageze ari njye wa mbere kubw’ impamvu zo gukiza amagara.
Nicaye munsi y’ ishuri ndiruhutsa, ntangira gutecyereza ibyo ndimo numva ubwoba bwongeye kuntaha, nicujije aho nsize Danny nongera kubabazwa cyane nuko azize amakosa yanjye.
Nongeye nanone kwibaza uko ndahinguka mu rugo nongera gutitira ari nako abanyeshuri bakomeza kuza ndetse amasaha yo gutangaho amanota aragera tujya ku mirongo.
Aho nari mpagaze sinzi uko nahindukiye ndeba iruhande rwanjye mba mpuje amaso na Stella ngira ngo ijuru rirangwiriye, nagerageje kongera indi nshuro imwe nanone turayahuza, nyuma y’ akanya gato numva we n’ abo bari kumwe barasetse bajya hasi noneho biba ibindi ndanyonyomba njya mu b’ inyuma, koko Stella naramutinyaga.
Nakomeje kwihanganira ibyo bihe bitari binyoroheye ako kanya mbona abarimu baramanutse bari kumwe na Directeur, mu gihe yari amaze kudusuhuza atubwira gushyiraho morari abandi batangira kubyina reka sinakubwire naho njye nari nakonje nk’ ikibabi cyakubiswe n’ izuba.
Nyuma yo gushyiraho morali Directeur yafashe umwanya ahagarara imbere yacu maze aratubwira ati,
Directeur-“Nongeye kubasuhuza mwese abanyeshuri n’ ababyeyi baherekeje abana babo ngo baze kubashyigikira kuri uyu munsi dusozaho umwaka w’ amashuri, birakwiye ko twese hamwe dufatanyiriza hamwe kurerera igihugu twagura abana mu burere ndetse n’ ubumenyi, niyo mpamvu nsaba abanyeshuri twese ngo dukomere icyarimwe amashyi tuyakomere ababyeyi”
Amashyi yarakomwe ngiye kubona mbona mwarimu wanjye yegeye imbere imbere aho Directeur yari ahagaze atangira kumwongorera, nyuma y’ umwanya utari muto avuga mw’ ijwi riranguruye ati,
Directeur-“Umunyeshuri witwa Ngabo Sam ari hano?”
Nararuciye ndarumira ndetse ntangira kwihisha mu bandi, Directeur yongera gusubiramo aravuga ati,
Directeur-“Umunyeshuri witwa Ngabo Sam yaburiwe irengero, iwabo bamuheruka ejo ntabwo yaraye mu rugo, ntawaba wamubonye?”
Ako kanya Stella yahise amanika akaboko nshaka aho ndigitira ndahabura ari nako nagiye kubona mbona Papa avuye mu bandi babyeyi agenda agana imbere aho Directeur yari ahagaze………………………………
Ntuzacikwe na Episode ya 3 yiyi nkuru “UWANDEMEWE” ku munsi w’ ejo
RWIBUTSO EDDY /UMURYANGO.RW
Ibitekerezo
Iyi nkuru ni nziza kandi irimo isomo ryo kwirinda ibigare.
Iyi nkuru ni nziza kandi irimo isomo rukomeye k’ urubyiruko ryo kwirinda ibigare.
Mbega umutype ngo ni sam
Hahahhh
Mbega woweee
Wakwitabye Directeur Koko
Gusa ntabwo byoroshye pe ndumva mfite amatsiko ya stell na Sam
Mbega sam amakosa ari kwiyongera