skol
fortebet

UWANDEMEWE (Episode 5): Naretse ishuri nerekeza ku muhanda, aho neretswe umuryango ugana inzozi zanjye

Yanditswe: Tuesday 20, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Duherukana ubwo Papa yavugaga ati: “Erega ntimubaririze aho yaraye, yaraye mu kinani atinya gutaha kuko yari azi ko twarangije kumenya ko yashatse gushuka umwana wa mwarimu biganaga ngo amusambanye, niyo mpamvu namuhannye, ahubwo munshakire inkoni mwongeze kuko namuhaniye ko yaraye mu gasozi ntabwo namuhaniye ko yize imico y’ ubusambanyi”

Sponsored Ad

Papa yavuze atyo ako kanya Mama ahita ahaguruka vuba akenyera igitenge aragikomeza,

Mama-“Ntibishoboka! Ibyo byo ntibishoboka! Papa Vena! Ndahiye nshize impumu n’ impuha, uwo uvuga ntabwo ari umwana wanjye nibyariye, Ntibishoboka!”

Vena-“Mama! Nanjye ndahagurutse, uwo ntabwo ari murumuna wanjye Sam nzi neza,
Papa! Niba ari naho wabyumvishe wabeshywe”

Mushiki wanjye Lea nawe yunzemo ati,

Lea-“Ariko se Papa koko ni wowe wakubise Sam ukamugira utya? Hejuru yibyo numva bimeze nk’ inkuru ya semuhanuka? Mana yanjye weee”

Papa-“Umva mbese? Ubwo rero murahagurutse murahagaze mungize umusazi? Muracyeka ko mvuze ibi ntabihagazeho? Njyewe ubwanjye nafashe umwanya wanjye nganira na mwarimu, ambwira ukuntu umukobwa we yaraye atashye igitaraganya kubera iki kigoryi, Mwarimu ubwe yanyibwiriye ko umukobwa we yamubwiye ko iki kigoryi cyamusindiye kikajya kumwisiritaho kimushuka agakizwa n’ amaguru agataha ibirori bitarangiye”

Ibyo byose numvaga Papa avuga byari nk’inkota y’ amugi abiri yasogotaga mu mutima wanjye, aho ntashoboraga kugira icyo nkora mu mbaraga zanjye nakomeje kwicara, Mama ndetse na bakuru banjye bakomeza kundwanirira gusa Papa nawe akomeza kuba ibamba yemeza ashimangira agira ati,

Papa-“Ariko ubwo murahakana muhakana iki? Ni ikihe kimenyetso kiruta kuba iki cyana kitaraye hano? Ahubwo se murumva umwana wa mwarimu yabeshya nyina ibitabaye?”

Mama-“Ahaa! Wenda simbe nibyo, ariko se umwana ko ari umwana atora byose adatoranya yanabigerageza akwiye kuganirizwa ntakwiye gukubitwa”

Papa-“Uranyumvira? Ngo umwana atora ibyo abonye byose? Vena na Lea si bakuru be? Ko ntabyo batoye? Njyewe si ndera bajeyi, nihanganiye ubuswa bwe mw’ ishuri ariko ntabwo nakwihanganira imico mibi yize y’ ubusambanyi".

Mama-“Hmmm”

Papa-“Ko uhigima se wavuze? Wavuze ko nta rugo rubura ikigoryi ko wenda ibyo byo nabyumva?”

Mama-“Ahaaa! Ntabyo mvuze maaa! Ahubwo wenda navuga ko ibyaye ikiboze ikirigata, naho ibyo bindi….”

Papa-“Ntiwumva se ahubwo, burya imfura aba ari imfura koko! Bikaba akarusho ikaba agahungu! Kora aha sha! Uri akagabo”

Vena yakoze mu ntoki Papa, urwo rubanza rurangirira aho, ibiganiro birahinduka Mama aratwarurira gusa mu kurya byarananiye kubera ibisaya yari yabyimbishijwe n’ inshyi nari nakubiswe na Papa.

Mama yakomeje kunyitegereza agahinda karamusaga, mukuru wanjye na mushiki wanjye bakomeza kumbwira kugerageza ariko biranga ndetse bituma nabo barekeraho kurya.

Nasize abandi aho nsubira mu cyumba ndiyorosa mpita nsinzira. Mu nzozi nongeye kwibona mw’ ishyamba aha njyenyine, mu mwijima mwinshi, numvaga amajwi y’ ibihunyira n’ injereri, ibikeri n’ imbwa zimoka.

Nari mfite umugozi mu ntoki ngera ku giti cy’ amashami ashinyitse maze nzinga umugozi nari mfite mpima ko unkwira mw’ ijosi maze nitsa umutima…

Nahobeye icyo giti ntangira kucyurira, ngera kw’ ishami rya mbere aba ari ryo nicaraho, nzirika wa mugozi kw’ ishami rikurikira, maze nitsa umutima nanone nitegereza ukwezi kwari mu gicu ntari kuzongera kubona ukundi.

Natangiye kubara ngo ngeze kuri gatatu ngo nshyire umugozi mw’ ijosi, mbara rimwe, kabiri ngiye kubara gatatu ishami nari nicayeho riba riracitse ndahanuka ngiye kugera hasi mba nkangukiye hejuru…..”

Vena-“Samu!...Samu! Ubaye iki Petit Fre?”

Umutima wari wamvuyemo mpumeka insigane, ubwoba bwari bwandenze ibyunzwe birashoka mu gatuza, gutuza biranga…nagize Vena mukuru wanjye wanturishije umutima nongera kuryama gusa ntabwo nongeye kubona ibitotsi.

Iminsi yakomeje kwicuma… amanota y’ ikizamini cya Leta arasohoka, batanu bonyine nibo baje inyuma yanjye, birumvikana ntabwo nari mu bansinze dore ko ku kigo cyacu abatsindaga batajyaga barenga icumi gusa.

Icyemezo cyarafashwe ko ngomba kujya gusibira ariko muri njye ntabwo nabikozwaga, kutabikozwa kwanjye byahawe umugisha na Papa, ambwira kwicara mu rugo gusa Mama ndetse na bakuru banjye batabishaka.

Iby’ ishuri nabiteye umugongo abo twiganye mbibagirwa gutyo, ndashikama nikorera imirimo yo mu rugo dore ko nari mbishoboye.

Kuko Mama yari afite murumuna wanjye muto wari ufite amezi icumi kandi akaba yarazindukaga ajya gucuruza imyaka itandukanye, ibijumba, ibirayi, imbuto n’ ibindi mugasoko kari ku muhanda ahari intera itari nto, yagendaga mu gitondo ngasigara mu rugo, ngateka saa sita nkamushyira ibiryo nkaguma yo nkamufasha gucuruza tugatahana nimugoroba.

Ubwo buzima narabumenyereye ndetse imyaka yiyongeraho indi, mukuru wanjye Vena arangiza ayisumbuye ndetse ahita abona akazi k’ ubwarimu kuri cya kigo twizeho.

Iminsi yakomeje kwicuma gusa muri njye nahoraga nshakisha amakuru, uwo twaganiraga wese namubazaga ibyerekeranye no kwinjira mu gisirikare.

Muri icyo gihe ntabwo Mama yari akirirwa yirushya aza, ni njye wari usigaye acuruza narabimenyereye cyane, abandi bacururizaga muri ako gasoko nabarushaga gukora kuko nari nzi gutereta abakiriya cyane, imodoka nyinshi nkazihagarika bamwe bakagura batari bafite na gahunda.

Umunsi umwe ubwo nari ndi ku muhanda aho twacururizaga, nari mpagaze ku muhanda ntangira imodoka ngo zihagarare zigure nk’ ibisanzwe, nari kumwe n’ abandi bagore n’ abakobwa dore ko ari njye gitsinagabo wari uri mo.

Muri uko guhagarika imodoka ngo zigure hari imodoka yijimye yaje iba irahagaze, dutangira kuyibyiganiraho ngo dutanguranwe uwo mukiriya.

Tukibyigana ako kanya umuryango warakingutse abantu bose bakwira imishwaro, baragwirirana ibyo bari bafite birameneka.

Gukwira imishwari kwabo nta kindi nuko muri iyo modoka yijimye…havuyemo umugabo wari wambaye imyenda ya gisirikare...yari we koko.

Muri abo bantu bose ni njye wasigaye mpagaze njyenyine, ako kanya mpita mubwira nti,

Njyewe-“Ni kalibu Fandi!”

Yaranyitegereje cyane hashize akanya gato arambaza ati,

Afande-“Bite sha?”

Namusubije vuba nti,

Njyewe-“Ni byiza Fandi”

Yakomeje kunyitegereza ndetse aracyebuka areba hirya areba hino, abo twacuruzanyaga bari bari kurungurukira kure yongera kumbaza ati,

Afande-“Bariya se ko birutse?”

Nabonye uruvugiro maze ndayavuga koko!,

Njyewe-“Fandi! Bagutinye! Bagize ubwoba bakubonye baraguhunga kandi ra nta n’ icyo wendaga kubatwara, ntabwo bazi ko uri intwari y’ igihugu aho uri harangwa amahoro n’ ituze”

Nyuma y’ akanya gato nanone arambaza ati,

Afande-“Hanyuma se wowe niki cyakumaze ubwoba?”

Njyewe-“Fandi! Njyewe ntabwo nari guhunga kandi nifuzaga kukwegera”

Afande-“Kunyegera kwa nini?”

Njyewe-“Fandi! Njyewe kuva mu buto bwanjye nakuze nifuza kuzaba nkawe, rwose numva nshaka kuba ingabo y’ igihugu”

Afande-“Ok! Hanyuma ko mbona ukiri kadogo, uzabigeraho wirirwa uhagaze ku muhanda gusa nkaho wagiye kwiga?”

Njyewe-“Fandi! Erega ntabwo ndi hano nzerera, ubu naje gucuruza, nanjye nshuruza imyaka,mfite ibiribwa mwashima, munguriye byo nasigara nirahira”

Afande-“Ngaho tugende unyereke ndebe sha”

Ako kanya nagiye imbere turamanuka tugera kw’ iseta yanjye, Afande aritegereza….ntiyazuyaje yaremeye koko ambera umukiriya, ambwira ibyo mpakira nkorana ibakwe ndikorera nzamukana ku modoka.

Umushoferi yakinguye inyuma nshyiramo ibyo nari nikoreye, Afande akora mu mufuka ampereza inote enye za bitanu.

Nazibaze ubigira gatanu nkongera ngateranya….ibyo nari ngurishije byaguraga ibihumbi cumi na bibiri, imibare ikomeza kumbana myinshi mu gihe yari agiye kwinjira mu modoka mba ndamubwiye nti,

Njyewe-“Afande! Ndabona umpaye menshi, wari kumpa cumi na bibiri”

Afande-“Ndabizi sha kado! Ndengejeho ay’ uko utagize ubwoba nk’ abandi nayo kugutera courage kuko numvishe ufite inzozi nziza”

Njyewe-“Yeee? Afande! Urakoze cyane rwose! Rwose Imana iguhe umugisha”

Afande-“Sawa Kado!”

Amaze kwicara mu modoka nongeye kwegera idirishya maze ndamubaza,

Njyewe-“Afande! None se nk’ umubyeyi wa batisimu wansigiye impanuro ukambwira uko nazaba nkawe ko mbyifuza? Rwose menye umuryango nacamo nakambika impande yawo bazavuza ikondera nkinjira”

Afande-“ Kado! Ufite gahunda cyangwa ni inzozi za cyana?”

Njyewe-“Ni impamo y’ Imana ndabishaka Fandi”

Afande-“Ok! Sasa, ugize amahirwe, ubu nkubwira hari ibizamini byo kwinjira mu gisirikare biteganyijwe kuwa gatanu ku kibuga cy’ umupita cya Cyuzi…”

Njyewe-“Eeeh! Ndahazi…ndahazi…!”

Afande-“Banza wumve sha Kado”

Njyewe-“Yego Ndakumva Fandi!”

Afande-“Kuwa gatanu, saa moya uzabe uhari nawe ukore ibizamini nk’ abandi, urumva?”

Njyewe-“Ndakumva Fandi! Urakoze wee! Urakoze cyane rwose”

Afande-“Sawa sha”

Ako kanya imodoka yahise ihaguruka iragenda, aho nari nsigaye nitereye mu bicu ndahamiriza karahava, abari bagiye kwihisha barahurura…………………………………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 6 yiyi nkuru “UWANDEMEWE” ku munsi w’ ejo

RWIBUTSO EDDY /UMURYANGO.RW

Ibitekerezo

  • Umwanditsi arakoze Cyane

    Nkunda izinkuru zuyu mwanditsi.arihariye pe.turasavye muzayiduhe yose iragire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa