skol

UWANDEMEWE (Episode 6) : Nacitse intege ubwo nahabwaga ikizamini cyo kwandika ngo ninjire mu muryango w’ inzozi zanjye

Yanditswe: Wednesday 21, Sep 2022

featured-image

Duherukana ubwo nagize amahirwe Afande akambera umukiriya ndetse nkagira umugisha ugeretse ku wundi akanyereka umuryango ugana inzozi zanjye akampishurira ko umusibo ejo hategenyijwe ibizamini by’ abifuza kujya mu gisirikare, ibyo nifuje kuva mu buto bwanjye.

Ako kanya imodoka yahise ihaguruka iragenda, aho nari nsigaye nitereye mu bicu ndahamiriza karahava, abari bagiye kwihisha barahurura batangira kumbaza uko bigenze.

Umwe yambazaga ibye n’ undi ibye ariko nkomera kw’ ibanga rya muvara, kuko n’ ubundi nari nungutse amafaranga yari yandengerejeho yishyura ibyo yari amaze kugura nahise nzinga ibyanjye mfata inzira itaha.

Mu nzira nagendaga nihuta yewe nkananyuzamo ngatera indirimbo za mucaka mucaka yewe ngo ndi kwimenyereza kuba umusirikare, sinjye wabonye mpinguka mu rugo.

Ninjiye mu gikari ndasuhuza ariko mbura unyikiriza, nasanze nta muntu uhari nsubira kw’ irembo nkata munsi y’ urugo manuka hepfo aho twahingaga ikawa, mu kuhagera koko nasanze ariho Mama ari nkuko nari nabicyetse.

Yari ariho arazikorera akimbona,

Mama-“Uuuh? Sam? Bite ko utashye aya masaha ni amahoro?”

Njyewe-“Hhhhh! Ni amahoro Mama! Ahubwo se wiriwe?”

Mama-“Yego niriwe, ibyo byishimo se daweya ubiraruje hehe ko mbona umwenyura? Ndakuzi narakwibyariye mwana wanjye wishima gacye mu bihe, mbwira numve ahari wasanga wahuye na malayika w’ Imana itaha ijabiro akagutunga inkoni”

Njyewe-“Hhhhh! Kuntunga inkoni gusa se Mama? Ahubwo yankozeho!”

Mama-“Kagire inkuru? Ngaho se mbwira mwana wa?”

Njyewe-“Mama! Inzozi zanjye zigiye kuba impamo, ibyo nifuje kuva nkiri muto ndi kubikozaho imitwe y’ intoki”

Mama-“Harya n’ iki wifuzaga?”

Njyewe-“None se warabyibagiwe kandi narahoraga mbivuga buri munsi?”

Mama-“Erega wa mwana we jya umenya ko ntangiye gusaza, amazinda y’ abakecuru ntuyazi?”

Njyewe-“Umva Mama kandi? Ubwo wavuga ko ushaje Nyogokuru akavuga iki?”

Mama-“Ahaaa! Mwana wanjye se…ntacyo mbwira iby’ ibyo byishimo byawe uri gukozaho imitwe y’ intoki iby’ umuruho byo bizwi n’ abakobwa bakowe”

Njyewe-“Mama! Ngira ngo urabizi neza ko nahoze nkubwira ko nshaka kuzaba umusirikare”

Mama-“Ego? Harya? Numvaga ubivuga nkagira ngo uri kwivugira naho burya bwose wari ukomeje?”

Njyewe-“Cyane rwose nari nkomeje, ubu rero nabonye inzira igiye kunyerecyeza yo”

Mama-“Kagire inkuru? Uti wabonye inzira ikwerekeza yo? Ninde wagutungiye urutoki se nyamuneka?”

Njyewe-“Mama! Nagize amahirwe adasanzwe, ubwo nari ndi ku muhanda nshuruza nagiye guhagarika imodoka nk’ ibisanzwe nshaka abakiriya, muri uko guhagarara hari imwe yijimye yahagaze umuryango urakinguka abantu bose bakwira imishwaro nsigara mpagaze njyenyine”

Mama-“Uuuh? Ngo bose bakwiriye imishwaro? Bakanzwe n’ iki?”

Njyewe-“Bakanzwe no kubona umusirikare asohotse mu modoka”

Mama-“Ngaho da! Ambaaa! Ubwo se bumvaga arabatwara iki?”

Njyewe-“Umbaze nkubaze! Mama! Natinyutse mpagarara kigabo ndamwakira ndetse ambera umukiriya, mu kunyishyura arenzaho nayo kuba nagize ubutwari simuhunge ndetse ampembera ko namubwiye ko nifuza kuba nkawe”

Mama-“Oooh! Ni ukuri ni imfura y’ I Rwanda, ubwo se watinyutse ute kumubwira ko wifuza kuzaba nkawe?”

Njyewe-“Ntabwo nari kuripfana Mama, ntabwo nari gupfusha ubusa amahirwe nari mbonye, narikocoye kandi nihimbiye kuko yahise ambwira ko hari gahunda y’ ibizamini umusibo ejo ku kibuga cy’ umupira cya Cyuzi”

Mama-“Eeeh! Ndahazi”

Njyewe-“Ubu rero gahunda nta yindi ngomba kujya kwitabira kandi ndabizi neza ndatsinda inzozi zanjye zizaba impamo”.

Mama-“Mwana wanjye se…ahaaa! Uzabibare ubibonye! Burya gukabya inzozi bihira bake ariko kandi singuce intege, gushaka ni ugushobora”

Njyewe-“Mama! Byanga byakunda ngomba kuzaba umusirikare nkuko nabyifuje kuva nkiri muto, nanze guta igihe mu kwiga kuko nari nzi ko nzaba we, rero igihe niki ibyo nifuje biraje ngomba kuzatsinda mu bambere ahubwo”

Mama-“Ahaaa! Amahirwe masa!”

Njyewe-“Ariko Mama! Ibaze umunsi nzaba naje navuye kw’ikosi, nje nambaye nafunze ibipesu byose, inkweto natebeje n’ ingofero abantu bose bambona bagakwira imishwaro”

Mama-“Hhhhhh! Yewe! Rekera aho gushyenga untwaze ubwatsi dutahe! Uwaguma muyawe ntiyazataha”

Nahambiriye ubwatsi ndikorera turataha, uwo mugoroba nari mfite ibinezaneza ibyatunguye mukuru wanjye Vena wari waramenyereye akazi k’ ubwarimu nk’umwuga.

Abandi bagiye kuryama twasigaye muri salon mboneraho kumutecyerereza iby’ inzozi zanjye nakozagaho imitwe y’ intoki gusa nta kindi yabivuzeho yarambwiye ngo ntacyo uzagende ugerageze amahirwe.

Mu museso wa kare nazindutse iya rubika nambara ikabutura n’ umupira niha umuhanda, kibuno mpa amaguru, yewe ubwo ngo nari ndi mu myitozo nitegura umunsi w’ ikizamini cyo kwinjira aho naharaniye kwinjira.

Nagarutse izuba ryakambye nkubitanira na Papa mu marembo asohoka ndikanga, andeba igitsure ahita ambwirana ubukaka ati,

Papa-“Dore mbese? Ariko uri umusazi uri iki? Nkubu mu by’ ukuri uvuye hehe?”

Njyewe-“Mvuye muri siporo Papa! Ejo nzajya mu kizamini niyo mpamvu nari ndi kwitoza ngo ntazatsindwa”

Papa-“Ikizamini? Ikizamini kigenda gute?”

Njyewe-“Ikizamini cyo kwinjira mu gisirikare”

Papa-“Hhhhh!”

Papa yarasetse ajya hasi koko! Aho nari ndi numva nshitse intege ariko nkomeza guhagarara ku nzozi zanjye nifuzaga ko zizaba impamo

Papa-“Niko se sha? Ninde wakubwiye ko mu gisirikare hajyamo injiji? Ibintu byose byarakunaniye none ngo gahunda ni ukujya mu gisirikare? Ko utansubuza se ugakomeza gukanaguzwa?”

Nakomeje guceceka ndaruca ndarumira, ako kanya Papa anyuraho agenda atyo ndahindukira mubona agenda…nkomeza mu rugo ndoga nerekeza ku muhanda gucuruza.

Uwo munsi wambanye muremure numvaga utarira ngo bucye njye gukora ikizamini, najyaga numva ko ngo iyo ikizamini cyabaye ugenda witeguye kutagaruka.

Mu gutaha nasize nsezeye abo twacuruzanyaga mbabwira ko nindamuka ntagarutse bazamenya ko aho nzagarukira nzaza narabaye undi.

Naraye ntasinziriye, saa kumi n’ imwe zibura iminota mirongo itatu nari nabyutse, ndambara mfata umuhanda ujya ku kibuga cya Cyuzi.

Nageze yo muba mbere, batatu bonyine nibo nahasanze ndabasuhuza ndabibwira mbabaza niba nabo baje gukora ikizamini bambwira ko ari cyo cyabazinduye dutangira kuganira ndetse birangira tugeze ku munsi wo gutaha tuvuye kw’ ikosi….numvaga nsa n’ uwambaye amapeti.

Abantu benshi bakomeje kuza, abasore n’ inkumi bari babukereye, bidatinze imodoka ya gisirikare yaraje, yari izanye abagombaga kudukoresha ikizamini, baratwegeranya batangira kutuganiriza batubwira uburyo ikizamini kigiye gukorwa.

Cyera kabaye twatangiriye ku kizamini cy’ imyitozo ngorora mubiri, kwiruka pompaje n’ ibindi nabitsinze mu ba mbere.

Bakurikijeho kudufata ibizamini by’ ubuzima aho naho mpanyura gitwari, ngiye kumva numva Afande wari uyoboye icyo gikorwa aravuze ati,

Afande-“Nizere ko mwese mwazanye amakaramu?”

Yarabivuze ndikanga nibaza iby’ amakaramu ari budufashe biranyobera, ntangira kugira ubwoba kuko natinyaga icyo ikaramu ikora.

Nyuma y’ akanya gato yongeye kuvuga ati,

Afande-“Ni gute muza mu kizamini imbokoboko? Mu minota ibiri buri wese abe yabonye ikaramu tugeze mu kizamini cyo kwandika”

Yavuze atyo numva ijuru rirangwiriye rwose ntabwo nari niteze kumva iby’ ikizamini cyo kwandika, abiruka barirutse bajya gushaka amakaramu twe abasigaye tubona bazanye ibikarito batangira kuduhereza.

Njye nayarikiye ntitira abirutse bajya gushakisha amakaramu basanze barangije kutwicaza neza mu myanya yacu, baduhereza impapuro ziriho ibibazo bitari bicye bavuza ifirimbi twubura impapuro nkubisemo amaso ndahuma mbona ibicyezicyezi.

Nagerageje gusoma ariko icyo nabonye bwa mbere ni amazina, ndayandika nsoma ikibazo cya mbere bingoye numva nta n’ agakeregeshwa nziho.

Icya kabiri nacyo byabaye uko, icya gatu biba uko ibindi byose byo byananiye kubisoma, ndakanura ibyunzwe birandenga.

Narebaga impande yanjye nkabona abandi bashishikaye bandika njye nkanuye amaso, abadukoreshaga bo byari byabayobeye bakanshaho bose bambaza impamvu njyewe ntari gukora, nkajijisha nkarambura imbere n’ inyuma nsoma…bya he se ugira ngo hari icyo niboneraga?

Iminota bari baduhaye yararangiye ifirimbi iravuga impapuro nzitanga uko zaje, nimyiza imoso njya kwicara aha njyenyine.

Twagombaga gutegereza tugakosorwa abemerewe bagasomwa ndetse bagahita banagenda, aho nari nicaye nongeye kujya kure mu ntecyerezo, nongeye kwibuka byinshi, nibutse umunsi Stella ambwira ati,

Stella-“Hhhhhhh! Ndumiwe koko? Wowe? Wowe uba umusirikare? Urumva waba umusirikare utarize?”

Nongeye kwibuka kandi na none Papa ambwira ati,

Paoa-“Niko se sha? Ninde wakubwiye ko mu gisirikare hajyamo injiji? Ibintu byose byarakunaniye none ngo gahunda ni ukujya mu gisirikare? Ko utansubuza se ugakomeza gukanaguzwa?”

Maze kwibuka ibyo byose nacitse intege umutima wanjye uganzwa n’ agahinda ntangira kwiheba ariko kandi niremamo imbaraga zo gukabya inzozi zanjye zo mu buto.

Cyera kabaye ifirimbi yaravuze, bari baduhamagaye ngo basome liste y’ abari batsinze, nagiye mu bambere nicara mu b’ imbere ndatuza, Afande wari uyoboye abandi amanukana nabo bafite impapuro twese twahise tumenya ko ziriho amazina y’ abatsinze…………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 7 yiyi nkuru “UWANDEMEWE” ku munsi w’ ejo

RWIBUTSO EDDY /UMURYANGO.RW

Ibitekerezo

  • Ibintu byakubayeho ni amateka ababaje gusa

    Kubera inkuru ikiri muntago ntago ndabona aho ihuriye nizina ryayo,but irikuza iryoshye too

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa